Digiqole ad

President wa mbere wa Algeria Ahmed Ben Bella yitabye Imana

12 – Mata, Algeria — Ahmed Ben Bella, impirimbanyi y’ubwigenge, yabaye kandi president wa mbere w’igihugu cya Algeria yitabye Imana mu rugo rwe i Alger ku myaka 95 y’amavuko.

Umukambwe Ahmed Ben Bella yatabarutse/photo Internet
Umukambwe Ahmed Ben Bella yatabarutse/photo Internet

Kugeza ubu, abo mu muryango we no muri guverinoma ya Algeria ntawuratangaza impamvu y’urupfe rwe, nubwo ngo izabukuru zitaburamo. Inshuro ebyiri mu kwezi gushize iyi ntwari ya Algeria ikaba yarajyanywe mu bitaro bya gisirikare kwitabwaho.

Uyu mukambwe wafatwaga nk’intwari mu bihugu by’abarabu bya Africa y’amajyaruguru, uzwi kandi muri Africa nk’umurwanyi wahanganye ashize amanga naba gashakabuhake b’abafaransa, yabaye President wa Algeria kuva mu 1963, nubwo nyuma gato mu 1965 yahiritswe kuri “coup d’etat” n’umukuru w’ingabo icyo gihe Col. Houari Boumedienne.

Nubwo yafashije cyane iki gihugu mu kwiyambura ikiziriko cy’Ubufaransa, abamuhiritse ku butegetsi bamufungiye mu rugo iwe kuva buriya kugeza mu 1980, ubwo yahitaga ahungira mu Ubusuwisi kugeza mu 1990 ubwo ishyaka ryari ku butegetsi ryibutse ibikorwa bye by’ubutwari.

Mu mwaka wa 2007, Ahmed Ben Bella yatorewe kuba umukuru w’inteko y’abakuru  mu muryango w’Ubumwe bwa Africa.

Igitangaje kuri uyu mukambwe watabarutse ni ko mu myaka ajyanye 95, 23 yayimaze ari mu munyururu w’abafaransa bari barakoronije Algeria indi afunzwe n’abanyalgeria bene wabo nyuma yo kubageza ku bwigenge.

Ben Bella yaje gucibwa mu gihugu cye, ndetse  izina rye ribuzwa kuvugwa mu bitangazamakuru byo muri Algeria, nyuma y’uko Col Boumedienne wamuhiritse amushinje ubuyobozi bubi bw’igihugu.

Col Boumedienne yaje gupfa mu 1978, uwamusimbuye Chadli Bendjedid, yarekuye Ben Bella nta rubanza ruciwe, uyu yahise yijyira mu buhungiro we n’umugore we Zora n’abana babiri arera.

Ben Bella yavutse tariki 25 Ukuboza mu 1916 hafi y’umupaka wa Algeria na Maroc. Yinjiye mu gisirikare cy’ingabo z’abafaransa ku myaka 15 gusa.

Yarwaniye Ubufaransa mu ntambara ya kabiri y’Isi mu Ubutaliyani anahembwa n’ingabo z’abafaransa kubera ubutwari bwe muri iyo ntambara mu Ubutaliyani.

Agarutse mu rugo, nibwo yatangije nawe intambara yo kwigobotora ubuhake bw’abafaransa nyuma y’uko ngo “yari yabonye ko nabo bishoboka ko batsindwa urugamba

Guhera mu 1949 yatangiye gutegura abarwanyi rwihishwa, aza gutabwa muri yombi mu 1951 nubwo nyuma y’imyaka ibiri yacitse uburoko bw’Abafaransa.

Yahungiye i Cairo mu Misiri aho yahise atangira gutegura intambara yo kubohora Algeria ubutegetsi bw’abafaransa, intambara yaje gutsinda akavana abafaransa muri Algeria mu 19954.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • RIP,mzee Alham karai

Comments are closed.

en_USEnglish