Inzu ikoreramo Michael’s Den Hotel yabuze uyigura muri Cyamunara
Ku giciro cya miliyoni 992 z’amanyarwanda muri cyamunara kuri uyu wa kane tariki 12 Mata, habuze ugeza kuri iki giciro ngo yegukane inzu ikoreramo Michael’s Den Hotel.
Iyi nzu yagombaga kugurishwa hakurikijwe itegeko Nomero 03/2010/ORG ryo rya tariki 16/11/2010 ryerekeranye no kugurisha imitungo, kubera ko nyiri iyi nyubako Theoneste Mutsindashyaka atabashije kwishyura umwenda abereyemo Banki ya GOGEBANK.
Mu bantu batandatu bari bitabiriye iyi cyamunara habuze ugeza ku giciro cyifuzwa. Abari baje kugura iyi nzu bavuga ko kiriya giciro gihanitse cyane ku buryo batabashije kwibonamo.
Eric Cyaga, Umugenzuzi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere wari ushinzwe guteza iyi nzu cyamurana yatangarije abanyamakuru ko kariya ariko gaciro babariye iriya nzu.
Yagize ati: “Ubutaha tuzongera dutangirire aho twagarukirije kuko twe twamaze kwemeza igiciro cyagenwe n’impuguke mu ibaruramutungo”
Eric Cyaga wari uhagarariye kandi inyungu z’ikigo cy’iterambere, RDB, yatangaje ko iyi cyamunara yimuriwe tariki 20 Mata kuko habuze umuntu watanga amafaranga ahwanye n’agaciro kayo.
Mu gihe haba habuze uwagura iyo nzu, yavuze ko hazatangwa raporo ku bayobozi b’ikigo cyibishinzwe bakaba aribo bagira icyo bakora.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
ok
Niyihangane ibyago bigwira abagabo,kuri 20 nzayigura ntakabuza,kdi njye nzayigira umusigiti!
Iyaba atarafite umwenda wa bank inzu yarikwiriye guhabwa impfubyi za genocide nawe arimubanyerejeho kubyarubanda,niyicuza bazongera bamutereke ahandi yivomeremo ayandi yubake indi.uwariye niwe urya!
IRYO NI ITIKU, CYERETSE NIBA MWARAFATANYIJE KUBIRYA NA NONE RERO SINZI NIBA ARI WOWE URAGURA IMYANYA ABANTU BAZAHABWA ! reka ibyo ukora ujye kwibera umupfumu nibyo washobora naho ibindi biragushyira muri stress z’amatiku !
Mwiririre Mutsindashyaka ni umuhanga cyane urabona rero atareba??
Azi ibyo arimo ndabyizeye, sinzi niba mwibuka ibyiza yagejeje ku banyarwanda….
Ibi rero ngo bateje cyamunara inzu ye ntago ari bintu bikanganye cyane, kuko baranamufunze baramurekura kuko ntawa kufunga umuntu wu umuhanga nk uriya.
Muzaperereze neza murebe ko Mineduc yigeze itera imbere kurusha akiyiyobora. Theoneste ni umuhanga.
Kuri we iyi nzu ni nka ANNEXE, ntago imuhangayikishije cyane, kuko ama$ afite n’INGWE ntiyayasimbuka.
Ngaho ni mugura nababwira iki.
Ubundi itegeko rivuga ikiiyo habuze uyigura ? Mutubarize muzatubwire .
Reka sha ntimukabaze ibibazo bitarimo ubwenge! ubwo se iyo uguze inzu irimo umupangayi nawe uba umuguze?
Hotel irakodesha uzayigura nashaka azayiyikodesha cg nawe ayikoreremo. Understand? UWARIYE NIWE URYA SHA
murakoze cyane!! naho ubundi mwari mutangiye kunteza abisi!1
yoo mana we ufite inkwi arya ibihiyi koko sha mbonye ziriya sente iriyanzu nayigura warah
to you MORRIS ! INGINGO YA 304 ya cpccsa IGIRA ITI: uberewemo umwenda cyangwa uwurimo iyo yumva ko igiciro gitanzwe kidakwiye ashobora gusaba ko icyamunara kimurirwa kuwundi munsi ariko udashobora kurenza ukwezi kuva umunsi icyamunara cya mbere cyatangiriye gutezwa ; icyemezo cy` umucamnza ni ngombwa kugira ngo icyo gihe cyongerwe ,
ingingo ya 303 y` itegeko ryavuzwe haruguru hari aho igira iti: Iyo cyamunara yimuwe kubera ko haje abantu bari munsi ya 5 irasubikwa ngo kandi iyo kuyindi nshuro bongeye kubura nticyongera gusubikwa ubwo nyine bahita bagurisha kabone niyo haba haje umuntu 1
as for this case uberewemo umwenda icyo aba agamije ni ukwishyurwa iyo amafaranga amwishyura abonetse icyamunara ntagisubika , ufite umwenda rero amahirwe ye ayagira ari uko abanyemari baje bagahanika ibiciro akagira icyo asigarana ! mu bihe nk` ibi utarubahirije amasezerano y` ubwishyu siwe uba ubabaje haba hababaje uwitwa ko atishyuwe . ufite unmwenda rero amahirwe ye nanone azayakesha ko yaba agifitiye bank amafaranga menshi kuburyo yafatanya nayo bombi birinda guhomba naho ubundi niba ari make …….., ashobora kuzabihomberamo
Comments are closed.