Digiqole ad

Bugesera : Yafashwe abaga inka yakekwagaho gushimuta

Mugabarigira Jean bahimba Mironko yafashwe mu rukerera rwo kuwa gatatu tariki 11 Mata ubwo basanga ku ibagiro rye riri mu Umurenge wa Mayange akagali ka Kagenge umudugudu wa Biryogo ari kubaga inka ya Mutsindashyaka Joel utuye mu Kagali ka Mbyo umudugudu wa Kabeza.

Mugabarigira n'igihanga cy'inka yabaze/photo umuryango.com
Mugabarigira n'igihanga cy'inka yabaze/photo umuryango.com

Mutsindashyaka wibwe inka akaba yatangaje ko inka ze ebyiri zabuze ku cyumweru tariki 9 Mata 2012 mu ma saa munani z´ijoro. Nyuma ngo yarashakishije haba mu masoko yose yo mu Karere, ku mabagiro ya za Kigali hose araheba.

Abaturage bazi izo nka ze, nibo bamubwiye ko mu ibagiro ro kwa Mugabarigira bari kubaga inka zisa n’ize, ahageze mu gitondo cya kare, asanga imwe bamaze kuyibaga indi irategereje mu gikari.

Inka zose uko ari ebyiri zikaba zakamwaga. Iyabazwe ikaba yakamwaga litiro icumi ku umunsi. Naho ku bijyanye n´indishyi akaba asaba miliyoni eshatu ku gihombo yagize.

Mugaborigira ukekwaho kwiba izi nka, akaba asanzwe afite ibagiro, we avuga ko iyo nka yabaze yayiguze mu isoko rya Mbyo, naho iyo atari yabaze basanze iwe atazi aho yaturutse.

Nemera kwishyura inka nabaze kuko nayiguze ari inyibano arik bari kunca menshi“. Ku mpamvu yaba yatumye ayibaga mu gicuku yavuze ko ariyo masaha abagira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange Francois Nkurunziza yatangarije umuryango.com dukesha iyi nkuru ko bagiye gufata ingamba zikaze.

Tugiye kugenzura amabagiro bihagije ndetse no gushyiraho amasaha yo kubaga kugira hatazagira abongera kwitwikira ijoro bakabaga amatungo y’amibano’’ Francois Nkurunziza

Ku biro by’uyu murenge kandi hakaba hari abandi baturage bavuga ko nabo bibwe inka zabo zikabura burundu bakaba bakeka ko nazo zabazwe nkuko iya Mutsindashyaka yabazwe.

Inka yabaze yonsaga inyana y'amezi atatu
Inka yabaze yonsaga inyana y'amezi atatu

Source: umuryango.com

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • inka iratangwantiyibwa mubyukuri uwomugabo yishyure iriyanka kandi reta imuhane nababitekerezaga bibabere isomo

  • Mbega umuugome weeeee!! inka yonsaga koko nta soni agatinyuka akayica?

    u Rwanda rurugarijwe!

  • bugesera iyo batariye imbwa baba bibye inka abo baturutse he ariko namwe mbega babimwikoreje wenyine buriya se yari kubirya wanyine ra

  • Ariko Mana! Ariko Mana! Ariko Mana! Tabara tabara!!!

  • Yakoze icyaha gikomeye ariko sibyo gutesha agaciro umuntu bene kariya kageni.Buri muntu ukoze icyaha bagiye bamugira kuriya hacura iki? Buri munyacyaha wese nabyibazeho.

  • Ariko abanyamakuru ntimugakabye, kwikoreza umuntu igihanga mukamufotora mubona aribyo bitwumvisha ukuri kw’inkuru zanyu koko? Singombwa rwose! Gusa sinshyigikiye uwo mugabo kuko niba yayibye yahemutse ndahamya kandi ko iyi nkuru itemeza ko kuba yayifatanwe ariwe wayibye. Plz you have to respect human dignity. Sha nibasanga wazibye uziryozwe kandi uhanwe. Nibasanga bakubeshyera usabe izakababaro kuko baraguharabitse pe!

    • Abanyamakuru banditse inkuru bashyiraho n’amafoto y’uko byagenze. Keretse niba bamubwiye ngo akikorere babone uko bamufotora. Gusa birababaje pe kubona umuntu abaga inka yari iri konsa (niba ari we wayibye koko)Ikindi kandi burya akabi gasekwa nk’akeza (iyo bitabaye aka wa mugabo mbwa useka imbohe): iyi foto irasekeje !

  • kuvugango babimwikoreje igihanga,wabanje ukibaza uriya mutavu batesheje nyina,nuriya nyirinka bateje igihombo,naho wowe uravugira umujura?kuki abaga mwijoro?

  • mwamufashe yiba? ko mwamufashe abaga bisanzwe kuko atuwe afite ibagiro, mureke kumucira urubanza?
    mwe ntimugura ibyibwe babigufatanye se bakagukora biriya?? Please respect homme.

  • Oya kumutesha agaciro ntibihagije kuko nawe yatesheje nyiri inka amata biryo rero nawe agomba kubiryora binyuze ahashoboka hose kuko iyo aza gufatirwa mucyuho bari kumuvanga n’ibitaka.

  • Human respect!

  • Ariko Ben we wirenganya abanyamakuru rwose kuko bafotoye ibyo babonye kandi jye nanakwemeza ko ariwe wayibye kuko yemera kuyishyura. Wakwishyura ibyo waguse se? cyangwa wishyura ibyabandi wibye! yahemutse!

  • kwishyura gusa ntibihagije ahubwo ahanwe abere intangarugero n’abandi bameze nkawe.

  • Kubaga inka yonsa anayibye ndumva harimo n’ubugome bugeretse ku busambo!!! nahanwe uko bikwiye abantu bajye bubaha iby’abandi!!

Comments are closed.

en_USEnglish