Digiqole ad

Kabila yanzuye ko Gen Bosco Ntaganda agomba gufatwa byanze bikunze

Ikibazo cya Gen Bosco Ntagada, kimaze kuba agatereranzamba ku gihugu cya Congo Kinshasa. President Kabila yahagurutse i Kinshasa aje mu kibazo cy’ingabo zahoze muri CNDP zigahuzwa n’iza Leta,  mu minsi ishize zavuye mu gisirikare kubera imibereho mibi zisangira Bosco Ntaganda, uru ruzinduko akaba yari yaje ku  kibazo cya Bosco Ntaganda wigize akari aha kajya he? mu burasirazuba bwa Congo, aho yanzuye ko agomba gufatwa byanze bikunze.

Gen Bosco Ntaganda mu 2010 ubwo yari yariyunze ku ngabo za Congo. Aha ni i Goma ubwo Congo yizihizaga imyaka 50 y'ubwigenge
Gen Bosco Ntaganda mu 2010 ubwo yari yariyunze ku ngabo za Congo. Aha ni i Goma ubwo Congo yizihizaga imyaka 50 y'ubwigenge

Bimwe mu bitangazamakuru bya Congo bivuga ko mbere y’uko Kabila agera i Goma, bamwe mu bakuru b’ingabo za Congo, abo muri guverinoma ya Congo, bamwe mu ngabo zahoze zigize CNDP ndetse ngo na bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda (ngo narwo rurebwa n’ikibazo cya Bosco Ntaganda nkuko babyandika) bahuye mu mpera z’icyumweru gishize biga kuri uriya mugabo ushakwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye.

Kalev Mutond ukuriye iperereza muri Congo ngo yahuye n’abakuru b’ingabo z’u Rwanda ku Gisenyi ku cyumweru (tariki 8 Mata), bibukiranya ku masezerano yo mu 2009 yavugaga ku kwinjiza mu ngabo abahoze ari abarwanyi ba CNDP n’indi mitwe, abo ba CNDP ubu bariho bava mu gisirikare cya Congo bakisangira Bosco Ntaganda.

Kuwa mbere (tariki 9 Mata) muri Cap Kivu Hotel i Goma, bariya biyongereyeho President Kabila ubwe, Gen Amisi uyoboye Amani Leo Operations na Gen Amuli bagize ibiganiro kuri icyo kibazo.

Bosco Ntaganda we, akimenya ko Kabila agiye kuza i Goma, ntiyongeye kugaragara nk’ibisanzwe muri Goma, bivugwa ko yahise ahungira mu mikenke n’imirambi ya Masisi hagati ya Kilolirwe na Mushaki.

Muri ziriya nama, haba harigwaga niba Gen Bosco Ntaganda yafatwa agashyikirizwa inkiko, cyangwa yasabwa kureka ibikorwa bye n’ingabo zahoze muri CNDP mu mahoro akigira kwibera i Masisi.

Kuwa gatatu tariki 11 Mata, President Kabila asoza uruzinduko rwe i Goma, yatangarije ibitangazamakuru ati: “ Hari inzira zigera ku 1000 zo gufata Bosco Ntaganda. Nta gitutu cy’umuryango mpuzamahanga mfite cyo kumufata kuko njye sinkorera umuryango mpuzamahanga. Tugomba kumufata mu nyungu z’umutekano w’abacongomani

Nyamara ariko ngo ikibazo cy’abarwanyi ba Gen Bosco Ntaganda bahoze muri CNDP ngo nticyavuzweho rumwe, kuko aba barwanyi bari banihuje n’ingabo zarwanyaga Leta y’u Rwanda za PARECO. Nubwo aba bo ngo ibyabo byaba bitagoranye kubikemura kuko nta mbaraga babona muri Congo mu gihe ngo batabonye abo biyomekaho.

Ndetse izi ngabo zahoze muri PARECO ziherutse gukubitwa inshuro n’iza Congo, umwe mu bari baziyoboye Col. Kifaru arakomereka bikomeye izindi ngabo nyinshi ziritanga.

Muri Kivu y’amajyepfo, aho President Kabila yerekeje kuri uyu wa kane mu mujyi wa Bukavu, ho Ingabo zo ku ruhande rwa Bosco Ntaganda zaba zitorohewe.

Mu ntangiriro z’icyi cyumweru izi ngabo zari ziyobowe na Col. Bernard Byamungu (ex-CNDP), Col. Saddam Edmond (ex-PARECO) na Col. Nsabimana (ex-PARECO), bari kumwe n’abarwanyi bari hagati ya 400-500 bakubiswe inshuro n’ingabo za Congo. Benshi muri aba basirikare bakaba barahise bashyira intwaro hasi bisubirira mu ngabo za Leta.

Bariya ba ofosiye (officers) bo basigaranye n’ingabo zirenga 100 bakaba barahungiye mu misozi ya Congo nyuma y’iyo mirwano.

Muri week end yashize abarwanyi bo ku ruhande rwa Bosco Ntaganda muri Kivu y’amajyaruguru, bari bafashe umujyi wa Bunagana ku mupaka wa Congo na Uganda bayobowe na Col. Innocent Kaina nabo bashushubikanyijwe n’ingabo za Congo, bahungira muri Uganda ndetse benshi barafatwa.

Nubwo bigaragara nkaho Gen Bosco Ntaganda, 39, ari gucibwa intege ndetse ikibazo cye kikaba gisa n’icyahagurukiwe noneho na President Kabila. Uyu mugabo biracyakomeye kumugeraho.

Bivugwa ko akorana ibikorwa by’ubucuruzi bwa Zahabu n’abanyemari benshi b’i Goma ndetse n’abanyemari ku rwego mpuzamahanga b’abanyamerika no ku mugabane w’Uburayi.

Mu masezerano y’amahoro no kuvanga ingabo mu 2009, Gen Bosco Ntaganda wari uyoboye CNDP yahoze ari iya Laurent Nkunda, yinjije ingabo ze mu gisirikare cya DRCongo. Ndetse kuva icyo gihe mu bwisanzure yabaga i Goma hafi cyane y’umupaka w’u Rwanda na Congo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2012, nibwo ingabo ze (zahoranye nawe muri CNDP) zavuye mu ngabo za Congo zimwiyungaho. Nyuma zaje kurwana n’iza Leta ya Congo ahitwa Rutshuru mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, ari nabwo ikibazo cyongeye kuvuka. Ubu Kabila akaba yiyemeje guta muri yombi Gen Bosco Ntaganda nka nyirabayazana w’ikibazo.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ndi umunyamakuru wa radio ishingiro 107.5FM ,urubuga rwanyu turarukunda mukomereze aho mudufashe kubaka igihugu.
    amakuru yanyu turayakunda arubaka

  • ukize impumu yibagirwa icyamwirukankagaho,akakanya bibagiwe ibyababaye kumushaki,sake,karuba,ngungu,nahandi ntavuze.general BOSCO ntabwoba agira bwa ba katanyama kdi abana neza ntacyo azaba gusa amenye ubwenge.tumwifurije inzinzi ku rugamba rwokugarura amahoro muri kivu zombi.

  • hahaha, President Kabila n’ashaka agendere urira mugabo(Ntaganda) gahoro kuko nahubuka azahura n’akaga gakomeye kuko ingbo ze zose ari irwanyi zikomeye kandi zitatinya, so azashinduka Kivu zombi zitakiri mu mabiko ye!

  • mubyukuri Kabila ni intambara ashaka yaramaze kabiri ingabo ze zitirukankanwa n’inyeshyamba asubiri kidogo azashiduka bamukuyeho Kivu nka Sudani ‘a’majyepfo

    • Ariko n’ubundi uwamukura ho KIVU zombi amahoro yataha muri aka karere,n’ubukungu bwatera imbere.Icyo gihe KIVU zahita zijya muri EAC noneho ibintu bikaba barabara ! ahubwo tubisabe Imana .

  • Weho wiyise Mc Ntaganda yagiraga imbaraga afite ingabo ese uriyibagiza ko ari Nkunda wabaga wubatse igisirikare??? URWISHIGISHIYE ARARUSOMA . Yahemukiye umuryango turasaba ko nawe bamutwara pls naho amahoro ya Ntaganda ntayo yishe ipfura nyinyi muri Goma adutera umwiryane twari duhuje ihangane bamudukize sha!!

  • SOCIETE CIVILE YO MULI CONGO,HUMAN RIGHTS ORGANISATION, CPI N’ABANDI BASHAKA KO NTAGANDA AFATWA BAZUMIRWA KUKO GUFATWA BYE NTIBYOROSHYE KANDI NUMVA INYUNGU ZA CONGO ARI UKO BAREKA KUMUFATA KUKO HASHOBORA GUPFA NO GUHUNGA BENSHI KANDI NTANAFATWE

  • niba gen yiyita umukongomani kandi akaba azi neza ko ntacyaha yakoze kuki yivangura muri benewabo ntimushyigikire amafuti ingaruka zakongo zishobora kugera naha iwacu nibamufate bamucire urumukwiye ntabibazo dushaka murwanda. barangize ibyibabo tuziko ba gashoka nabo banekereje bashobora kongera guhabwo ibikoresho nga nibo bamenyereye kurwana na banyamurenge nkuko kabila wapyuye yabavanye muri congo brazavile kandi bakoranaga kabia mutoya akiri col.arabazi

    • MACK ,wowe uri umugabo kabisa urebaa kure ,ibyo uvuze ndi kumwe nawe 100% ! Naho amarangamutima yo ntiyubaka !

  • Ahaa Terminator, cyeretse niyitanga, naho kumurwanya byo hazagwa benci ni infantryman utoroshye njye ndamuzi kabisa.

    • Infantryman se kurusha SAVIMBI,KADAFI,SADAM,CHE GUEVARA ? Naho gupfa ko nta gihe badapfa n’ubu turimo gusoma barimo gupfa,igikenewe cya mbere ni amahoro naho ibihangange byo bizwi n’Imana

      • ariko ye KADAFI nabandi bavuzwe barwanaga nabasirikare nyabo BOSCO se arwana nande? cyeretse narwanya niyindi Umoja wao.

  • ariko mana, Politique nimpi cyaneee, rebe ibyo Kabira avuga. nukuvuga ko iwe nta makosa yakoze?

    Joseph Kabila: «Bosco Ntaganda peut être arrêté et jugé au Nord-Kivu ou n’importe où en RDC»

    publié il y a 9 minutes, | Denière mise à jour le 12 avril, 2012 à 1:59 | sous Actualité, Justice, La Une, Nord Kivu, Politique, Sécurité.

    Share on email Envoyer par e-mail | Mots clés: arrestation, Bosco Ntaganda, Défection, Goma, Kabila

    Le président Joseph Kabila. Radio Okapi/ Ph. John BompengoLe président Joseph Kabila. Radio Okapi/ Ph. John Bompengo

    « Nous pouvons nous mêmes arrêter [Bosco Ntaganda] car nous avons cent raisons de l’arrêter et de le juger ici au pays », a affirmé mercredi 11 avril le chef de l’Etat congolais, Joseph Kabila, en séjour à Goma (Nord-Kivu). C’était au cours d’un entretien différents représentants de la société civile à l’Hôtel Ihussi avec. Selon Joseph Kabila, « les crimes que Bosco Ntaganda a commis ici au pays ne nécessitent pas son transfèrement à la CPI ».

    “Concrètement, si l’indiscipline que nous sommes venus régler au Nord-Kivu se poursuivait, nous aurons raison d’arrêter tout officier en commençant par Bosco Ntaganda », a-t-il affirmé.

    Joseph Kabila a déclaré vouloir ainsi répondre définitivement à ceux qui se demandent pourquoi le général Bosco Ntaganda est toujours en liberté, alors qu’il est sous le coup d’un mandat d’arrêt international.

    Soulignant qu’il ne «travaille pas pour la communauté internationale mais plutôt pour la population congolaise», le chef de l’Etat a estimé que, pour l’intérêt des Congolais, Ntaganda ou n’importe quel autre officier des FARDC devra désormais répondre, sans atermoiements, des chefs de son indiscipline sur son lieu d’affectation.

  • umva nkubwire mbabwire mwebwe mack na nsweing mbona ibitekerezo byanyu byuzuye amarangamutima gusa,nkunda se yakoziki kiruta icyo Ntaganda yakoze,Ntaganda yagaruye amahoro muri congo kdi yahuje abacongomani bavuga ikinyarwanda,exactement uwigize karaha kajahe nawe urabyumva yakoraga ibyo buriwese yakora kdi sinumva namacakubiri yazanye.

  • @ Davy, Ari Ntaganda na Nkunda se ninde warukomeye kurusha undi? Nkunda se siwe wategekaga Ntaganda? ubu se Nkunda ari hehe? Uwo mukino Kabila ari gukina bawita politique…

  • Ntaganda azafatwa mumbajije kuko ndamuzi arakomeye nirwanyi pee

  • Inkoni ikubiswe mukemba bayirenzurugo,yagambaniye NKUNDA ataziko ariwe utahiwe reka agye gusura mushutiwe TOMA LUMBANGA i La Haye,nahubundi goaza rwana ninde uzamufasha ko yamarishije bene wambo. Natege amaboko bamwambike IPIGU atari yakururwa mu mihanda ya GOMA nka KADAFHI.

  • abanyekongo bamenye ubwenge kuko intambara ntiyubaka ahubwo irasenya ikica ubwo nukuvuga ko nta nyungu nimwe iboneka mu ntambara icyagombye gukorwa n’ibiganiro ku mpande zombi naho gufata umusirikare ufite ipeta rya Gen ntibyoroshye pe, ariko ibya Congo n’agahomamunwa Kabila niyitegure intambara itazamworohera nagato kuko nta ngabo agira natareba neza azahura nurwo se yahuye narwo. nzaba ndora n’umwana w’umunyarwanda ahaaaa…

  • Sha nababwira iki muhanganire kururu rubuga.

  • Uwibwirako Ntaganda azongera guteza akaduruvayo muri Masisi aribeshya cyane. Ntabwo tuzongera gutikira nk’uko twashize muntambara ziterwa n’abantu bagamije inyungu zabo bwite. Iriya ngegera nibayijyane kandi nibatanayijyana izagwa mukigunda. None se aba bamusingiza babihera kuki ? yagiye ahagaragara se niba ari intwari. Izo ncvancuro 100 afite se zizaturush aimbaraga? Tumaze gutekana ubu ntitugishaka uturataho inda ndende kandi nizereko amafaranga yibye atayashora mu ntambara kuko nawe ari igisanbo uko muzi. Ngaho abakurikira nibakurikire wenda azabakiza. Maze na leta yananiwe guhemba abasirikare bayo ngo azahemba inyeshyamba ze? Azabona ayo ahonga indaya abone n’ayo gukoresha mu rugamba. Nimushishikare ariko mubikore muri menge kuko turabakubita incuro ubu si bwa bundi sha.

  • Buriya uwashobora kurangiza kiriya kibazo ntawundi,keretse uwarangije icy ‘u RWANDA akaba atumye abanyarwanda bose bashyize hamwe bari mu gihugu kimwe barwanira kwiteza imbere. Naho ibindi bisubizo ntibishoboka cyeretse bibonetse mu isi nshya nayo tutazi niba izaba ho !

  • nibamufate arateza umutekano mucye muburasirazuba bwakongo kandi ntagire ngo numuhanga gusumbya kadafi nawe yaranze akozwa isoni

Comments are closed.

en_USEnglish