Digiqole ad

Colonel HABIMANA Michel, isura nshya mu rubanza rwa Ingabire Victoire

Ubwo hasubukurwaga urubanza rwa Ingabire Victoire kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mata, hagaragaye isura nshya. Ni Colonel Michel Habimana waje nk’umutangabuhamya wazanywe na Maitre Gatera Gashabana wunganira Victoire Ingabire.

Ingabire mu rubanza/photo ububiko umuseke.com
Ingabire mu rubanza/photo ububiko umuseke.com

Col Michel Habimana yatangaje ko, uzwi ku izina rya Major Vital Uwumuremyi ushinja Victoire Ingabire atigeze agira iryo peti mu buzima bwe.

Col Habimana yemeza ko azi neza Vital Uwumuremyi wihaye ipeti rya Major kuko mbere y’uko bafunganwa i Kami, bari kumwe mu mashyamba ya Congo mu mutwe wa FDLR.

Col Habimana yavuze ko, Vital Uwumuremyi ushinja Ingabire Victoire, nyuma yo gutaha mu Rwanda yaba yarakoreshejwe n’inzego zo mu Rwanda kugirango haboneke ibimenyetso bishinja Victoire Ingabire.

Vital Uwumuremyi yabwiye Col Habimana (igihe bari bafungiye i Kami) ko avuka i Musanze, yize amashuri ye ku Rwesero, bakamwirukana atarayarangiza akajya kwiga ibyo gukanika ibinyabiziga. Amaze guhungira muri Congo ngo ntabwo yahise yinjira mu ngabo za FDLR, nkuko byemejwe na Habimana.

Col Habimana avuga ko bwa mbere yahuriye na Vital Uwumuremyi i Pweto muri Congo mu mwaka wa 2000, iki gihe Vital ngo yari brancardier (abafasha abaganaga) nubwo ngo yari yarabonye imyitozo ya gisirikare i Nsele mu 1998 -1999.

Habimana ati: ” Vital yabonye ipete ya S/lieutenant mu2006-2007 muri Batallion ya BAHAMA, yari ashinzwe ubukangurambaga no kumvisha abantu Politiki ya FDLR.  Ntabwo yigeze aba umusirikare wo ku rwego rwa Major

Vital Uwumuremyi (wa kabiri uvuye ibumoso) na bagenzi be bashinja Ingabire/Photo ububiko umuseke.com
Vital Uwumuremyi (wa kabiri uvuye ibumoso) na bagenzi be bashinja Ingabire/Photo ububiko umuseke.com

Nyuma yo gutabwa muri yombi bagafungirwa muri gereza ya gisirikare i Kami, Col Habimana yavuze ko yabonaga Vital Uwumuremyi afite icyizere cyo kurekurwa vuba, ndetse ngo yaba yarahamagariye bamwe na bamwe muri Congo gutaha, anafite telephone zabo. Bamwe muri aba ngo bagombaga kuza gushinja Victoire Ingabire.

Col Habimana Michel wigeze kuba umuvugizi wa FDLR ubu akaba afungiye muri Gereza ya Kimironko nyuma yo gukatirwa n’inkiko za gacaca kubera uruhare rwe muri Genocide, yavuze ko we ubwo yari muri FDLR nta gushyikirana cyangwa gukorana azi kwigeze kuba hagati ya FDLR na FDU – Inkingi ya Ingabire Victoire.

Maitre Gatera Gashabana wunganira Ingabire Victoire, ashingiye ku buhamya bwa Col Habimana, akaba we yemeza ko Vital Uwumuremyi yakoranaga n’inzego z’iperereza z’u Rwanda mu gushaka ibimenyetso bishinja umukiriya we.

Ubushinjacyaha bwo bwabwiye Maitre Gatera Gashabana ko ari gukora ikitwa “Ecarte du debat” kuko ibyo avuga atigeze abivuga mbere ngo abishyire muri dossier y’uwo Uwumuremyi. Gashabana we akavuga ko urukiko rudashaka kumva ukuri.

Urukiko rwasabye Maitre Gatera Gashabana kugaragaza inkomoko (source) y’ibyo yemeza ko Vital Uwumuremyi akorana n’inzego z’iperereza ndetse n’ubushinjacyaha.

Gatera Gashabana avuga ko nta source afite, gusa icyo azi ari uko col Habimana Michel wafunganywe na Vital i Kami bakanabana muri FDLR muri Congo, azi neza Vital kurusha undi wese bityo ibyo avuga ari ukuri.

Urubanza rwa Ingabire (nawe wari uhari ariko utahawe ijambo) rukazakomeza kuri uyu wa kane tariki 12 Mata.

Muri uru rubanza, ubu bikaba bitemewe gukoresha ibyuma bifata amashusho n’amajwi

Daddy SADIKI RUBANGURA
 UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Bareke bagambe.

  • Ndabona uru rubanza rukaze ntangiye gukeka ko uyu mudamu yaba yarahimbiwe. Nibareke uwabanye na Vitali Uwumuremyi atubwire byose mubyabere mu nzu barimo

  • nta bitekerezo muri politic ziharirwa ba nyirazo .murakoze

  • Ni akumiro!!

  • Ndabona bitazoroha.
    Gusa biragaragara ko uyu mugabo yakoreshejwe ngo ashinje Victoire. Icyaha Victoire yakoze n’ukwitiranya urwanda na Europe, ikindi ni ukwiha guhangana na KAGAME, ikindi ni ukwibeshya ko democracy y’iburayi ari yo y’i Rwanda.AMahoro ya nyagasani abane na mwe.

    • urabivuze kabisa

  • nonese ko bavuze ko bazashira imizindaro hanze abantu bose bakunva urubanza bije gute kandi haaaaaa ikinyoma kyatangiye kwimwa intebe

  • Abanyarwanda dukwiye kwemera kurenga ikinyoma kuko aho cyatugejeje mwese mwahabonye.dukwiye kubagarira ubunyarwanda bwacu bugakura kurusha gushaka inyungu zitifuriza abandi ibyiza tubamagane

  • ese ko abasirikare batahutse mu Rwanda ndetse bafite amapeti yo ku rwego rwo hejuru atari bake, urukiko rwahamagaje abandi bahoze muri FDLR bazi neza imikorere ya UWUMUREMYI VITAL muri FDLR bikamenyekana neza ko ibyo yavuze ari ukuri cyangwa atari ukuri.

  • Rudahigwa yagize ati: MUREKE KWICA GITERA, NIMWUCE IKIBIMUTERA!
    Na njye mbibarize Nti:
    NIBA KUBA MULI cg GUKORANA N’A RPF BITALI ICYAHA, kuki GUSHYIKIRANA, gushyigikira cyangwa Kuba muli FDRL BIKOMEZA KUBA ICYAHA, hejuru y amahano yose azwi aha uyu mutwe impavu zo kubaho? Fpr n’interahamwe ni ingwe n’ibisamagwe!
    Izi manza z’ikirura n’akana k’intama ntitukazitindeho. Ikibabaje ni uko ziba nô mu bihe nk’ibi by’icyunamo! Mbere yo kwibuka no kwibutsa abapfuye, tuzilikane abalimo kwicwa bunyotwe nka biliya by’imanza za nyarupyisi ishagawe n’inkomyi z’amashyi.
    Turasabwa kuvana igihu hejuru y’igihugu n’amahano akijengamo, nga habone kubaho ubutabera n’amahoro by’ukuli. 
    Wowe usomye ibi, ndemeza ko nta mudendezo ufite wo kureka ngo abandi babisome, usabwa kutarakazwa n’ibyo usoma.

  • UKURI GUCA MUZIKO NTIGUSHYE UKO BYAGENDA KOSE! UYU MUDAMU NIMUMUREKURE ARARENGANA KUKO MUTANGIYE KWITESHA AGACIRO, MURASEBYA UMUKURU W’IGIHUGU PLEASE?

  • ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • Babaze na Rwarakabije wabahaga ayo mapeti atubwire niba koko Vital yari Major. Naho abavuga ngo umuntu ufunze ntiyatanga ubuhamya byo ni ukwibeshya kuko aboherezwa Arusha ni abakatiwe n’abagiye gushinja mu ka Shalom ni abakatiwe baba bemerewe ko nibicamo bazagabanyirizwa!

  • Inda y’abantu bamwe ntavuze no guhakirizwa kwabo bizarikora.

  • Ukurikije uburyo umucamanza arwana kubashinja ugakurikirana ukanumva ibyo bariya bashinja Ingabire bavuga,biragaragara ko usibye ko nuwo bashinja batigeze bahura ahubwo bamumenyeye mu rukiko!!Uru rubanza ruzakoza abantu bamwe isoni!!Ndetse unakurikiye neza na ba bandi barezwe gutera ibisasu uburyo urubanza rwabo rwagenze nabo si ibyo kwizerwa!!

  • bonsoir ndashaka gusubiza uriya mwana wababaye ko ba fixa date y’urubanza batarebye ibizaba yihangane.hanyuma affaire yingabire niya justice birenze kwemera bifite ababishinzwe.

  • Imana izahorera abo bose barenganwa hatitawe ku bubasha bari bafite . nubwo bizatinda ukuri kuzagaragara haba na nyuma y’urupfu rwa INGABIRE cyangwa akiriho.

  • mureke bace urubanza mwekwivanga;ntakidasanzwe gusa victoir nakatirwe ifunganwe niyo ngengabitekerezo ye ya genecide, umuntu nkuriya ntakwiye kuguma mubandi; sinemeranya numuntu uhakana genocide kariya kageni buriwese nutabona yarumvaga.

  • Icyaha Victoire afite ni icy’ubushizi bw’isoni, akwiye guca bugufi agasaba imbabazi H.E. kandi nawe ndamwizeye arazigira azazimuha

    • ntabushizi bwisoni Ingabire afite, ahubwo nuko ibyobavugabyose bamubeshyera kd nawe ntiwakwemera uziko ubyobakuvugaho atarukuri

      • Sha wowe uri internationale kabisa ntusanzwe pe. Niba uri intwari uzamusange aho ari mwifatanye mu kababaro

  • Nimureke ibyahanuwe bisohore! Nanjye mundeke mbaze ndetse nshinje uriya mugore. 1. Yavuye muri Hollande azi aho agiye n’ikimuzanye icyo ari cyo? 2. Yakoresheje iturufu y’ubwoko abanyrda barayirenze, mu rda hari abatutsi n’abahutu babayeho nabi cyane nkuko hari n’abandi bameze neza. 3. Yagombaga kuza adafite ivuzivuzi nk’iryo yakoreshaga kuri bbc cg kuri voice of america kuko n’ubundi ntiyari gutorwa nta mugore washobora u rda, ntabwo watora umuyobozi wataye abaturage akigira iburayi kko bikomeye yakongera akabata. 4. Ntabwo yari azi neza abo bahanganye ab’aribo nuko bakora, ntiyarebye kure. keretse niba ari nelson mandela, jomo kenyata wo mu rda. 5. Yikwirirwa ashyira ingufu mu kuburana ntateze gutsinda kuko ntawe uburana n’umuhamba. 6. Amoko ni ikintu kibi iyo ugishyize imbere ni ikizira ku Uwiteka! Ubututsi bwanjye cg ubuhutu bwanjye sinabujyana kuri station ngo bampe essence ku buntu cg ngo mbujyane muri supermarket mpahire ubusa cg muri bus ngo sinishyure ticket. Nyagasani amutabare

    • nanjye ntyo nshuti yanjye, ariko njye ndibaza nti aho yavuze ngo abahutu barababaye babaye ko byagenze gute? niba se abo bahutu baricaga abatutsi babaziza ubututsi bwabo ngo nini ibyitso byinkotanyi, umwana wari munda yanyina nawe yari ikitso? abahutu muvuga bapfuye bapfuye bate? ariko tubwizanye ukuri ndaje nsanze iwacu barapfuye wowe muturanye urahari ubwo wumva wambwira ko bagiye hehe? uwo mujinya nakababaro naba mfite wabikizwa niki mabye ngufiteho ububasha, inkotanyi ntizabanaga nabakiga iyo basangira ko batigeze bapanga kubamaraho iyo babishaka se ntibaba barabikoze ariko sicyo cyari kigenderewe. Twirebera muri angle itariyo ngo twikunde iyo turufu ya ingabire rero y’akanwa ntiyubaka imitima yabanyarwanda. apole sana

  • abatanga ibiitekerezo bafite amarangamutima nimubigabanye ingabire siwe muntu ukomeye kuruta abandi banyarwanda ahubwo abatekereza nka ingabire ni mube abagabo mugaragaze ibitekerezo byanyu mutihishahisha aho gushyushya imitwe ngo muramushigikiye,kuko hatabaye kwirengangiza wajya ku rwibutso rwa jenoside rushyinguyemo abatutsi akaba ariho uvugira ko n’abahutu bapfuye bagomba kwibukwa batazize jenoside uzahakana ko jenoside y’abatutsi itabayeho nta bwenge yaba afite ubyumva ukundi nubwo yavuga ko ntukanye nabisobanura turebana nawe mureke twubake u rwanda

  • uvugango nta muntu ufunze utanga ubuhamya yaba yi9beshye kuko na vital ushinja afunze kandi ubuhamyabwe nibwo ubushinjacyaha bwagendeyeho burega victoire gusa abacamanza birinde amarangamutima bakoreshe ukuli kdi ntibemere kuvangirwa n’umuntu uwariwe wese.

Comments are closed.

en_USEnglish