IREX/USAID iri gufasha urubyiruko rwarokotse rwishyizehamwe
Umuryango nterankunga mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wa IREX /USAID muri iki cyumweru cyo kwibuka wasuye amwe mu ma koperative utera inkunga mu bice bitandukanye by’u Rwanda, IREX/USAID ikaba yarasuye INGENZI umuryango w’abana birera barokotse Genocide mu rwego rwo kureba aho bageze bivana mu bwigunge.
Abana bari mu muryango INGENZI ubarizwa ku Kimihurura mu karere ka Gasabo, ni abana bahura n’ibibazo bishingiye ku ngaruka za Genocide nk’ubwigunge, ihungabana n’ibindi.
KAMANAYO HUGO uyobora umuryango INGENZI w’aba bana yadutangarije ko bawutangiye mu mwaka wa 2002 ku murenge wa Kimihurura , batangiye ari bacye cyane ariko ubu ngo bageze ku bana 700 abahungu 325 abakobwa bagera 375.
Kamanayo avuga ko aba bana bose bahuriye ku bibazo basigiwe na Genocide yakorewe abatutsi, akaba ariyo mpamvu bagiye hamwe ngo barebe uko barenga ingaruka n’ibibazo byari bibugarije bagamije cyane cyane iterambere ryabo nk’urubyiruko rwarokotse Genocide.
Uyu muryango uhuza aba bana ukaba utuma barwanyirizahamwe ihungabana, baterana inkunga, ndetse bagakora imishinga bakayishyikiriza inzego zibishinzwe ikaba yaterwa inkunga.
IREX/USAID yatangiye gutera inkunga INGENZI mu 2010 mu mushinga wiswe “Iteme ry’amahoro” wari ugamije guhuza abarokotse Genocide ndetse n’abakoze Genocide bemeye icyaha bakaba bakora imirimo nsimburagifungo, bagakora ibiganiro bigamije kongera kubaka ubumwe hagati yabo babifashijwemo na IREX/USAID.
Urubyiruko rwibumbiye muri uyu muryango INGENZI, rukaba rusaba urundi rubyiruko rw’u Rwanda, yaba abacitse ku icumu cyangwa n’abandi bose bahuye n’ingaruka z’amateka y’u Rwanda, kutishora mu biyobyabwenge ahubwo ko bajya hamwe bagashaka umuti w’ibibazo byabo biteza imbere.
IREX (International Research & Exchanges Board) ni umuryango ukora ubushakashatsi mu mushinga wayo yise “urubyiruko mu mpinduka” ukora ibikorwa bitandukanye mu gutera inkunga urubyiruko.
Irex ikaba kandi itera inkunga urubyiruko rwishyizehamwe mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. mu kiciro cya mbere IREX/USAID yateraga inkunga amashyirahamwe 29 y’urubyiruko rwishyize hamwe.
Ubu ikaba yari igeze mu kiciro cya kabiri aho iri gusura amashyirahamwe y’urubyiruko agera ku 10 mu turere dutandukanye.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
IREX ni iyo gushimirwa ku buryo budasubirwaho cyane kuko ibyo uri gukora ni indashyikirwa, kandi bifitiye igihugu akamaro, umuntu akaba yagira ati nimukomereze aho.
ariko se, abayobozi b’iyi FAMILLLE INGENZI ko atari impfubyi? baba birera bate se kandi? ibi n’ibyo gukurikiranwa n’ababa babishinzwe hato bitazaba nka bya bindi byabayeho kuva genocide yarangira akaba ari nabyo bigiteje ikibazo aho buri wese akibibona kugeza no kuri ubu. aha ingero ni nyinshi, ndashaka kubabwira kugeza na nubu amazu yubakiwe abacitse ku icumu ari kubagwaho umunsi ku munsi, ibi biro akaba byaratewe n’uko byagiye bikorwa n’abantu biyitiriraga ibintu nyamara bataribyo ahubwo ari inyungu runaka bakurikiyemo.
plz rimwe na rimwe abantu bazajye bakosora amakosa nkayo, kuko tumaze kubona amasomo ahagije, ndetse n’amakosa yakozwe ni menshi kuburyo nta yandi yari akwiye kongera gukorwa.
Ariko kuba infubyi cyangwa gucika ku icumu kuki abantu babigize iturufu?? Abo bana benshi bafite ababyeyi sinzi impanvu bavuga ko ari infubyi! Hakwiye kujya hakorwa inyigo cyangwa iperereza mbere yo kwemeza ko abantu ari infubyi cyangwa badashaka izindi nyungu!
Wowe wiyita Lolou wakoze irihe perereza wemeza ko aba bana atari impfubyi? Ngo gucika kw’icumu si iturufu?? Uzi ko ushinyagura dii!! Ese muri aba wabonye ku mafoto ninde utari impfubyi, ni Kamanayo cg ni Albert? Nanjye ntuye Kimihurura nubwo ntaba muri mu INGENZI ariko nzi ko umaze kuvana abana benshi mu bwigunge.
Comments are closed.