Abahanzi bahatanira PGGSS II basuye inzibutso za Ntarama na Nyamata
09 Mata – Abahanzi 9 mu icumi bazahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star bakoze igikorwa cyo gusura inzibutso ebyiri ziri mu karere ka Bugesera.
Kuri izi nzibutso zombi abahanzi bakaba beretswe amateka yaranze akarere ka Bugesera, ahoherezwaga abatutsi kubera ko hari ahantu habi, kugeza ubwo benshi bishwe muri Genocide mu 1994.
Nyuma yo kwitegereza imibiri y’abishwe, n’akababaro kenshi aba bahanzi bamaganye ibikorwa by’ubunyamaswa byakorewe abari bahungiye ku kiriziya cya Nyamata no kuri centarale ya Ntarama.
Ku kiriziya cya Nyamata, bivugwa ko haguye abatutsi barenga 45 200 bari bahahungiye, naho Ntarama bivugwa ko haguye abatutsi bagera ku 5 000.
Icyababaje cyane aba bahanzi ni igikuta kiriho amaraso ngo cyakubitwagaho abana bato mu gihe bicwaga.
Abahanzi ndetse na Bralirwa batanze sheki y’ibihumbi magana atatu ku rwibutso rwa Nyamata mu rwego rwo kugirango rurusheho kwitabweho.
Umuhanzi Emmy, yavuze ko “nk’urubyiruko ntituzaha urwaho amahano nkaya ngo yongere kuba mu gihugu cyacu”
Umuhanzi Emmy niwe washyize indabo ku rwibutso rwa Ntarama, naho ku rwibutso rwa Nyamata Bull Dog na Riderman nibo bashyize indabo kuri uru rwibutso.
Usibye Knowless uri mu Ububiligi abandi bahanzi 9 bazahatana muri PGGSS II bari bitabiriye uyu muhango wo gusura inzibutso za Ntarama na Nyamata mu Ubugesera.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
0 Comment
Interahamwe murakabura byose ,murakagwa ishyanga ,kubona aya mafoto birenze ukwemera ziriya mpija zakoze iki? ntacyo mukwiriye kuvumvura kindi kuko nta nicyo muricyo,murutwa nubusa.
MANA YADUHANZE UKATUREMERA u RWANDA; ngutuye imitima ibabaye ngo uyihoze amarira, urabizi kandi agahinda gakomoka ku kubura uwo ukunda.Mana, reba ukuntu yezu yababaye mu rupfu rwe maze ukamuzura, nuko ugirire impuhwe abacu bapfuye mu ishusho nk’iy’umwana wawe,ubahe umugabane mu bwami bwawe bahore amarira n’agahinda bagiriye muri iyi si.
Mwakoze igikorwa cyiza, ndabashimiye, ndabakunze, Imana ibahe umugisha ibakomereze inganzo.
Twese twibike abacu bazize genocide turusha ho kwiyubaka dutegura ejo heza hazaza,abo bahanzi bacu bazahore bagaragaza umuco mwiza kadi ntibizarangirire aha n`ikindi gihe tugomba kwibuka.
Nuko nuko bavandimwe mujye mugira n’umutima utabara ni byiza.
natwe tutabashe kuhagera twifatanyije namwe mukomeze mugire umutima wakimuntu
MANA AYA MASHUSHO NTIMUKAJYE MUYASHIRAHO PLZ
amashusho agomba kujyaho aya n’amateka n’abato bayamenye
Ibyabereye mu Bugesera ni agahomamunwa ntawabona amagambo yabivugamo nkatwe twaharokokeye hari benshi bazinutswe u Bugesera mboneyeho gufata mu mugongo aba nyabugesera bose ntibagiwe imiryango yazimye burundu .iyo nibutse missa ya 2 hariya kuri paruwassi i Nyamata abana beza babaga bayirimo amarira aratemba.
nibayashyireho barebe uburyo abacu bapfuye baranjyiza ngo nitubabarire! bariyabana bazi politique mana uwabereka uko meze ndumva njyiye guturika ndapfuye.
Bavandimwe uwakubita imbwa gusutama yazimara, muri iki gihe ibintu birandenga nkabiburira n’izina.Hari nubwo njy anibaza nti ubanza twarabanaga b’ibisimba si abantu ariko kuko nababonaga kandi benshi narimbazi nkibuka amagambo bavugaga nibwo nibuka ko bari abantu, emwe njya nitegereza nibisimba nta bugome bigira nkubwo nabonye. Mama bitaga abantu inzoka, ariko ubugome nababonanye ahubwo bakoze nkazo. Bityo rero bacika cumu mwese, mutumbere ijuru kuko Imana ikunda abarengana nka Yezu Kristu, abacu bari mu bwami bw’ijuru ntawubashinja numwe, kandi baradusabira cyane, ndakeka baba bafite impungenge ko twazagwa mu mutego wababisha tukazagira urwango nkurwabaduhekuye. Burya ndakwanze ntivamo ndagukunze ariko urukundo tuzabereka ko ruzatsinda ubugome maze umunsi umwe natwe tuzatahe kwa Jambo.
Comments are closed.