Digiqole ad

Rurindo: Batitaye ku moko abapfakazi bishyize hamwe biteza imbere

Ishyirahamwe DUSHYIGIKIRANE rigizwe n’abapfakazi bakitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, abagore bafite abagabo bafunze kubera ibyaha bya Genocide n’abandi bapfakazi batishoboye, bagize igitekerezo cyo kwibumbirahamwe kugira ngo bagere ku bwiyunge, ariko babashe no kwiteza imbere batitaye ku moko yabatandukanyaga hambere.

Abanyamuryango ba Dushyigikirane mu nzu bakoreramo ibikorwa byabo
Abanyamuryango ba Dushyigikirane mu nzu bakoreramo ibikorwa byabo mu murenge wa Masoro

Ishyirahamwe ryatangiye muri Werurwe 1995, ritangirana abanyamuryango 17. Muri gahunda yo kwiteza imbere bari bafite, buri munyamuryango yatangaga igiceri cy’amafaranga 20, amafaranga bavuga ko baguraga ibitoki bakabyengamo inzoga mu gihe batangiraga ngo yagurwaga cyane.

Bangire Constance ukuriye DUSHYIKIKIRANE wanagize ikitekerezo cyo kuyishinga, avuga ko kwibumbirahamwe byatumye bumva ko batagomba guhera mu mateka mabi, kandi ko nabo bagombaga kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge nkuko Leta yabibasabaga.

Uretse ikigo cy’imari iciriritse babashije kwigezaho gifasha abanyamuryango kubona inguzanyo zo kwiteza imbere, abagize DUSHYIGIKIRANE bavuga ko babashije kurihirira abana babo amashuri, ndetse bakanashobora kurangiza Kaminuza n’amashuri makuru.

Abatishoboye badafite aho kuba muri bo bagiye babona amacumbi kubera ubufasha bw’abanyamuryango kandi n’abumvaga ko bari bonyine bongera kwigarurira icyizere cyo kubaho nkuko byemezwa na bamwe mu banyamuryango.

DUSHYIGIKIRANE ifite aho itekera imigati ikanayicuruza, iki gikorwa ngo kikaba kigamije gushaka amafaranga cyane cyane no gushakira abanyamuryango ifunguro ryuzuye.

Cyatera Clemence,umwe mu banyamuryango ba DUSHYIGIKIRANE, avuga ko kubera ibibazo yahuye nabyo bijyanye n’ingaruka za Genocide, yumvaga yarataye ubwenge, akumva ntakiza ashobora kuzongera kubona ku isi.

Cyatera ati:″Ubu nsigaye nibona mu bandi ntakibazo.Ubuzima burakomeza, hari aho navuye kandi hari n’aho ngeze kubera inama zo muri Dushyigikirane.″

Abanyamuryango ba Dushyigikirane bemeza ko bo ubumwe n’ubwiyunge babugezeho, bakurikije amateka yabo ndetse n’uburyo ubu babanye neza nta wishisha undi.

Bavuga ko mu mibanire yabo baharanira ikibateza imbere ,ikibavana mu bwingunge kikarushaho kubageza ku mahoro arambye.

Uwitwa Mukagasana wo muri DUSHYIGIKIRANE ati:″nta mbogamizi dufite ku bumwe n’ubwiyunge, tubanye neza kuburyo ntakibazo dufite ngo ′uyu ni ubwoko ubu n’ubu′, kandi nta n’ikintu kizadusubiza inyuma, ngo dusubire mu icuraburindi.″

Bangire Constance,uhagarariye ishyirahamwe DUSHYIGIKIRANE, yemeza ko gushyirahamwe biruta cyane kwikorera wenyine. Akemeza ko gufatanya n’abandi mu mishinga y’iterambere ariko kubaka igihugu ku buryo bufatika.

Bangire kandi yemeza ko bakurikije amateka banyuzemo badashobora gusubira inyuma. ″twabonye ingaruka mbi zibyo twabayemo, amateka mabi twanyuzemo ntazadusubiza inyuma”

Kuva yatangirana abanyamuryango 17 mu 1995, Dushyigikirane ubu ifite abarenga 400, bagabanyije mu matsinda. Ifite kandi itorero ry’abana itoza indangagaciro za Kinyarwanda na kirazira. Itorero bise ″Dukundane bana″.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nibyiza kabisa kandi kuba wenyine nibibi umutwe umwe wifasha gusara courage.

  • Iri ni isomo rikomeye aba babyeyi bahaye Leta. Imana ibafashe.

  • Beautiful * Beautiful * Beautiful

    Jyewe Ingabire-Ubazineza, mwene Mulinda na Nyirarukundo, iki gikorwa kiranshimishije kandi kimpaye imbaraga nyinshi, ku buryo budasubirwaho!!!….

    Aba ni ABABYEYI-ABATEGARUGORI-ABANYARWANDAKAZI beza beza peeeeee. Ni beza imbere n’inyuma. Bose bahebeye urwaje bemera umuruho, mama weeee. Bose banze urwangano, banze amacakubiri. Bose bemeye kuva muri 1995, kuva rugikubita umuhigo w’UBWIYUNGE, UBUMWE, URUKUNDO, UMUBANO.

    BOSE NI INTANGARUGERO. URUGERO RUFATIKA. NI IMPAMO.

    Murakoze muragahorana IMMANA.

    Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish