Digiqole ad

China: Umusore yagurishije impyiko ye ngo abashe kugura iPhone

Uyu munyeshuri wo mu mashuri yisumbuye mu Ubushinwa yagurishije impyiko ye babanje kumubaga, kugirango ayibonemo agafaranga ko kumugurira telephone igezweho ya iPhone.

Iyi nkuru yatangiye kuvugwa kuri uyu wa 06 Mata, ubwo umusore w’imyaka 17 bamwishyuye hafi 3 500US$, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abashakaga impyiko kuri internet bakaza kumvikana mpaka bamubaze bakamwishyura nabo bagatwara iyo nyama.

Uyu musore washakaga guhita agura iPhone, yaba ubu atamerewe neza nyuma y’ikibazo cy’impyiko (kidney failure) nkuko byemezwa n’ibiro ntaramakuru Xinhua news.

Ba muganga b’inzobere mu kubaga bagera kuri bane batawe muri yombi, bashinjwa gufasha mu ihererekanya ry’ingingo ritemewe n’amategeko no gukomeretsa babigambiriye.

Uyu musore uzwi gusa ku izina rya Wang, yemeye ko bamukuramo impyiko ye ariko nabo bakamwishyura akigurira iPhone, nyamara ubu ntamerewe neza.

Bana ntimugashukwe n’iby’Isi, haguma ubuzima.

Source: Xinhua news

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • uyumwana w’imyaka 17 nimike cyane ntazi n’agaciro k’ubuzima. ikibazo nabo bazi ubwenge ni nkaho bamwishe babishaka abobantu babibazwe.ntakintunakimwe cyagura ubuzima bw’umuntu .

  • ibaze pe ibyisi biraturindimura neza neza iriya phone uyitunze utanayitunze birangana pe si iyo kugurwa ubuzima.

  • araseseka ntayorwa gusa abo baganga nabo si beza

  • njye naringize ngo iyo ayifone azashyira aho yakuye iyo mpyiko

  • numuswa pe!

  • amagara ntaguranwa amagana.Tukeneye iterambere ariko irya magendu nk’iyi ntirikagere mu rwa gasabo imyaka inoma ibihumbi.

  • Ukena ufite itungo rikakugoboka! None se mwagira ngo agire ate? Ndumva kumererwa nabi kwe adafite impyiko bitaruta guhangayikishwa nicyo umutima ushaka! Ikindi iPhone murayibarirwa ntimuyizi ntabwo ari TECNO! Ubanza ibamo n’impyiko( Centre medical). Niyihangane nibura umutima we uratuje!

  • njye kubwanjye ndumva arabamubaze arinabayishakaga ubutabera bubakurikirane kuko bahohoteye umwana, kuko baribakuru bagombaga kumugira inama yo kubireka nkabaganga

  • ariko ndumiwe ninziza ifite nudushya twinshi ariko ntibambaga kubera yo pu

  • Mbega umwana umbabaje ubuse kumyaka 17 yaba yarizize cyangwa yazize naba baburagasani bamukuriyemo urugingo kubwinyungu zabo bakwiye gukurikiranwa byananirana nanjye nkabikurikiranira nkabahana bo gatsindwa. Haguma ubuzima naho umurizo uramera thk

  • birababaje,gusa bigaragara ko nta gaciro k’ubuzima yari azi,ariko ubu agiye kukamena by’ukuri kuburyo nawe abonye aho yagura yampyiko inshuro 10 ya mafranga yahawe,ayafite yayatanga,ngozo ingaruka zo mkwifuza birenze urugero kd ikibabaje ukifuza bidasesenguye

    niyihangane ngo umusore umuhana avayo ntumuhana ajyayo

  • afite ikibazo mu mutwe

Comments are closed.

en_USEnglish