Digiqole ad

“Nta mahirwe na make tuzaha abashyigikira Genocide” – Kagame

07 Mata – Kuri Stade Amahoro i Remera ahari hakoraniye imbaga y’abantu, habereye imihango yo wibuka u nshuro ya 18 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994,  President Kagame yasezeranyije abanyarwanda ko Leta y’u Rwanda itazaha amahirwe na make abashyigikiye Genocide n’abayikoze yo gusubiza inyuma u  Rwanda .

President Kagame mu ijambo rye kuri uyu wa 07 Mata
President Kagame mu ijambo rye kuri uyu wa 07 Mata

Muri uyu muhango wo kwibuka, hari intumwa z’ibihugu nk’Ubufaransa, Espagne, Tanzania, Uburundi n’ibindi bari baje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka.

Oswald Mwizerwa ukomoka mu karere ka Kayonza, Genocide yabaye afite imyaka 9, ubu yiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (MA) muri Mount Kenya University, yatanze ubuhamya bw’uburyo abatutsi biciwe mu kiriziya cya Karubamba i Kayonza. We akaba yaratewe Grenade ikamuca akaguru, ndetse anaraswa akaboko k’iburyo mbere y’uko batabarwa n’ingabo za APR (RDF ubu), akaba ataratabawe ako kanya kuko yamaze iminsi ari mu mirambo nawe ameze nk’uwapfuye. Ibikomere akaba yarabivuriwe mu Ubufaransa.

Naravuwe ibikira birakira, ibitarakira nabyo ubu nta kibazo ndatwaje. Nagumanye icyizere ndiga, ndangiza muri KIE, nkimara kurangiza nabonye akazi ko kuba umukuru w’ikigo cya College St christophore Rwinkwavu muri Kayonza. Ubu mfite indoto zo kuzashaka umugore mwiza nanjye nkagira umuryango, mfite indoto kandi zo kuzaba umuyobozi ukomeye muri iki gihugu. Indoto nziza mfite nizo nifuriza n’urubyiruko rugenzi rwanjye” Oswald Mwizerwa.

President Kagame mu ijambo rye yavuze ko ubu u Rwanda rufite imbaraga rutigeze rugira mbere, u Rwanda rwihagazeho ndetse rufite intego zo gukomeza gutera imbere muri byinshi, nyuma yo kwigira ku mateka mabi rwagize.

President Kagame mu ijambo rye kuri uyu wa 07 Mata/photo Rubangura D.
President Kagame mu ijambo rye kuri uyu wa 07 Mata/photo Rubangura D.

Yagaye cyane ibihugu byitwa ko biteye imbere mu burenganzira bwa muntu n’ibindi, bigicumbikiye abahekuye u Rwanda, bikaba bidashyira imbaraga mu kubashyikiriza Ubutabera.

Nyamara ngo ibyo bihugu iyo bihuye n’ibibazo by’iterabwoba, bikangurira Isi yose gushyira imbaraga mu kubafasha kubirwanya no gufata ababikoze. President Kagame akibaza impamvu bitaba no ku bihugu nk’u Rwanda iyo rutabarije ifatwa ry’abahekuye u Rwanda. Kuri we akemeza ko bigaragaza agaciro gake ibyo bihugu biha ubuzima bw’abanyafrica

Bavandimwe banyarwanda nimureke dukomeze dutere imbere, buri wese yishakemo imbaraga zo kurenga ibibazo bitwugarije akorere kugira ubuzima akwiye” Paul Kagame.

President Kagame yabwiye abari aho ko, umwana warokotse Genocide, ubu ari mukuru. Yakuriye mu  gihugu aho buri mwana afite uburenganzira bungana n’ubwundi, aho abantu bangana imbere y’amategeko.

Yibukije ko nubwo amateka y’igihugu cy’u Rwanda ruyasangira n’amahanga n’umugabane wa Africa, ariko ari ay’abanyarwanda ukwabo. Ko ariyo mpamvu aribo areba kurusha undi wese.

Yanzuye asezeranya abanyarwanda ko abakoze Genocide n’abayihakana ubu, Leta y’u Rwanda itazabaha amahirwe n’amwe yo gusubiza u Rwanda inyuma.

Ku rwibutso rwa Genocide ku Gisozi, President Kagame yabanje gucana urumuri rwo kwibuka
Ku rwibutso rwa Genocide ku Gisozi, President Kagame yabanje gucana urumuri rwo kwibuka
President Kagame na Madam bunamiye abashyinguwe ku rwibutso rwa Kigali
President Kagame na Madam bunamiye abashyinguwe ku rwibutso rwa Kigali
Stade Amahoro yari yuzuye abaje kwibuka/Photo PPU
Stade Amahoro yari yuzuye abaje kwibuka/Photo PPU
Saa sita zuzuye mu gihe cy'umunota wo kwibuka abazize Genocide yakorewe abatutsi/photo Rubangura D
Saa sita zuzuye mu gihe cy'umunota wo kwibuka abazize Genocide yakorewe abatutsi/photo Rubangura D
yavuze uko yarokokeye mu kiriziya i Karubamba, Kayonza
Oswald Mwizerwa yavuze uko yarokokeye mu kiriziya i Karubamba, Kayonza
Benshi barimo n'abana bato bahungabanyijwe n'ubuhamya bwa Oswald
Benshi barimo n'abana bato bahungabanyijwe n'ubuhamya bwa Oswald

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nifuriza urwanda amahoro n’iterambere regardless ibibazo rwanyuzemo.Abanyarwanda nibakomeza kugira ubumwe u Rwanda ruzatera imbere bikomeye maze amahanga atwigireho byinshi kandi byaratangiye.Abanyarwanda ndabibutsa ko dufite ubuyobozi bwiza kandi Imana ikunda u Rwanda mureke rero dutahirize umugozi umwe twizamurire igihugu.Mureke kandi dufatane mumugongo muri iyi minsi itoroshye twibuka iminsi ijoro ryari ryaranze gutana.Imana ihabwe icyubahiro kubyo yakoze byose none ubu tukaba tubona umucyo kandi ihe umugisha ababigizemo uruhare bose ngo tubone amahoro.URWANDA N’IGHUGU CY’IGTANGAZA

  • AMEN

  • Yego reka tubibuke n’abanyamahanga badufashe kuko mwagiye gitwari. Imana ntirya ruswa kandi mwazize ishusho yayo nziza mufite! izabaha ubugingo BUHORAHO mu izina rya Yesu “you are the lost that shall never be forgotten”. LOVE YOU

  • Imana ihe President wacu amahoro imuhe ubwenge nkubwo yahaye Salomon imuhe ubushishozi n’imbaraga kandi nukuri watubereye urugero mu gukunda igihugu cyawe natwe ntituzagutenguha mukomeze mwihangane kandi mwihanganishe abababaye abacu bo bariruhukiye kandi tuzahora tubibuka

  • Nanjye reka mvuge nti mpore Rwanda warakubititse ariko ntibizongera kubaho ukundi. Tuzagushyigikira iteka kugeza ku wa nyuma ko igihugu cyacu cyiza dukunda tutagira ikindi tukinganya ku isi ya rurema ko kitazongera kugwa mu icuraburindi na rimwe. Enought it is enought, NEVER AGAIN Nyakubahwa Perezida wacu dukunda cyanee twibonamo tuzi ko tukigufite tuzaryama tugasinzira, aho watuvanye ni twe banyarwanda b’umutima tuhazi ntituzagutenguha Nyakubahwa.

  • AMASHAMI YAVUTSE KW’ISHAVU AZAHORA YIBUKA KANDI YIBAZA ATEKEREZA UKO AZUBAKA URWAYABYAYE!! KOMERA RWANDA TUKURIRIMBE TUKURINYUMA TWE BANA B’URWANDA TUZAKURINDA ICYAKONGERA KUGUHUNGABANYA!!.

  • TWE TURI MU MAHANGA URWANDA N’URWACU NATWE NTITUZORUBAREKERA NAHO MUDUTOTEZA TUZAZA

Comments are closed.

en_USEnglish