Digiqole ad

Danny Usengimana ari mu biganiro n’ikipe 2 zo muri Maroc

 Danny Usengimana ari mu biganiro n’ikipe 2 zo muri Maroc

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Danny Usengimana yarangije amasezerano muri Singida United yo muri Tazania. Rayon sports na APR FC zari mu makipe yamushakaga ariko ashobora gusinyira imwe mu makipe abiri yo muri Maroc amwifuza.

Danny Usengimana wakiniraga Police FC ashobora kwerekeza muri Maroc
Danny Usengimana wakiniraga Police FC ashobora kwerekeza muri Maroc

Abakinnyi babiri b’abanyarwanda bakinaga muri Singida United yo muri Tanzania myugariro Michel Rusheshangoga na rutahizamu Danny Usengimana bari mu minsi ya nyuma muri iyi kipe yazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka w’imikino dusoje ariko bakayifasha gusoreza ku mwanya wa gatanu bakanayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu.
Danny Usengimana urangije amasezerano y’umwaka umwe yari yasinyiye iyi kipe yo mu karere ka Singida Urban amaze icyumweru agarutse mu Rwanda aho yari yatangiye ibiganiro mu makipe yo mu ariko bishobora kurangira yombi ntayo asinyiye.
“Umwaka w’imikino turangije wagenze neza nubwo ibibi bitabura kuko nagizemo ibibazo by’imvune byatumye ntsinda ibitego bike, umunani (8).
Ndi kuganira n’amakipe yo mu Rwanda; Rayon sports, APR FC na Police FC ariko mfite n’amakipe yo muri Maroc yanyegereye. Ubu ndi kuganira na mugenzi wanjye Emery (Bayisenge) wahakinnye kugira ngo mpuze ubuzima bwaho n’ibyo aya makipe anyemerera menye niba nayasinyira. Gusa navuga ko amahitamo yanjye ya mbere atari ukugaruka mu Rwanda ahubwo ni ugukomeza gutera imbere nkina hanze”
Uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 45 mu myaka y’imikino itatu ishize bivugwa ko yifuzwa n’amakipe abiri yo muri Maroc; Renaissance Sportive de Nahdat Berkane iri ku mwanya wa cyenda (9), Hassania Union Sport Agadir iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Maroc ‘Botola Pro League’.

Danny Usengimana na Michel Rusheshangoga bamaze icyumweru mu Rwanda batandukanye na Singida United bakiniraga (Aha barebaga umukino wa APR FC na Police FC)
Danny Usengimana na Michel Rusheshangoga bamaze icyumweru mu Rwanda batandukanye na Singida United bakiniraga (Aha barebaga umukino wa APR FC na Police FC)

Roben NGABO
UM– USEKE

en_USEnglish