Digiqole ad

Murorunkwere ucuruza imideri mu Budage ngo iyo mu Rwanda ni imari ishyushye

 Murorunkwere ucuruza imideri mu Budage ngo iyo mu Rwanda ni imari ishyushye

Umunyarwandakazi Sandrine Murorunkwere uherutse kumurika imideri muri Festival yiswe ‘Afrika Karibik’ yaberaga i Starnberg mu Budage, avuga ko imideri ikorerwa mu Rwanda ikunzwe cyane muri kiriya gihugu asanzwe anakoreramo uyu mwuga wo gucuruza imideri.

Murorunkwere ucuruza imideri mu Budage ngo iyo mu Rwanda irakunzwe cyane
Murorunkwere ucuruza imideri mu Budage ngo iyo mu Rwanda irakunzwe cyane

Iyi festival yabaye kuva ku wa 7-10 Kamena 2018,  yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Africa birimo Kenya, Tanzania, Uganda, Africa y’Epfo, Ethiopia, Congo, Senegal, Nigeria, Gabon, Maroco, n’ibyo ku mugabane w’Uburayi nka Belgique, France n’Ubudage.
Murorunkwere yatangiye ibyo kumurika imideri muri 2016, ubu ni umucuruzi w’imideri ikorerwa mu Rwanda ahitwa Augsburg mu Mujyi wa Oberottmarshausen.
Amaze kumurika imideri mu bitaramo bikomeye byabereye ahitwa Mainz mu Budage, yanitabiriye Budage , Kigali Interantional Fashion week yabereye mu Bubiligi no mu Buholandi muri uyu mwaka wa 2018.
Ati “Hari n’ikindi gitaramo natumiwemo cyari cyateguwe n’abadage kikabera ahitwa Tützing ndetse umwaka ushize namuritse imideri ahitwa Starnberg na Freising.”
Ubu ngo ari kwitegura kuza kumurika imideri muri Kigali Fashion week izaba muri Kamena.
Ubwo aheruka kuganira n’Umuseke, yari yavuze ko ubusanzwe akorera imideri inaha mu Rwanda akajya kuyicururiza mu Budage, imyambaro akora ngo imaze kugira isoko rinini mu Budage.
Ati “Muri rusange abantu bose barayikunda cyane,  kuko tugerageza gukora ibijyanye n’imyenda umuntu wese yibonamo ndetse n’abazungu batuye inaha mu Budage barayikunda cyane.”
Muri ririya murikabikorwa riherutse kuba, hanamuritswe ibihangano bindi birimo ama tableaux ashushayijeho, imirimbo yo kwambara n’ibindi bikoresho bitakwa imbere mu nzu.
Murorunkwere yamuritse imideri ya Made in Rwanda
Murorunkwere yamuritse imideri ya Made in Rwanda

Imideri ya Kinyafurika yahogoje abayibonye
Imideri ya Kinyafurika yahogoje abayibonye

Hamuritswe cyane imideri yiganjemo idozwe mu bitenge
Hamuritswe cyane imideri yiganjemo idozwe mu bitenge

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish