Digiqole ad

Urubyiruko rurasabwa kwitabira ibikorwa by’icyunamo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ni bwo ku cyicaro gikuru cy’inama y’igihugu y’urubyiruko habereye ikiganiro kigenewe abanyamakuru ku bijyanye n’uruhare rw’urubyiruko muri gahunda  yo kwibuka izatangira ku munsi w’ejo tariki ya 7 Mata.

Nkuranga Alphonse (ibumoso), na Uwiringiyimana Philbert (iburyo)
Nkuranga Alphonse (ibumoso), na Uwiringiyimana Philbert (iburyo)

Iki kiganiro cyibandaga kuri gahunda zagenwe mu gihe cy’icyunamo, abanyamakuru babashije ibibazo bitandukanye harimo nko kuba mu gihe cy’icyunamo urubyiruko rumera nk’aho rutarebwa na gahunda zateganyijwe ahubwo rukamera nk’urubonye umwanya wo gutembera.

Mu nama y’igihugu ishinzwe urubyiruko bakaba bemera ko mu kwibuka guheruka hari urubyiruko koko rwagiye rugaragaraho kuba ntibindeba, ariko Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko Uwiringiyimana Philbert akaba asanga kwibuka atari umwanya wo kwitemberera cyangwa ikiruhuko nk’uko rumwe mu rubyiruko rwabitekereza.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko Uwiringiyimana Philbert yagize ati “Iki ni igihe gikomeye cyo mu mateka y’u Rwanda, bityo urubyiruko rugomba kwifatanya n’ababuze ababo. Ntabwo kwibuka ari igihe cyo gusohoka”.

Mu gushimangira igitekerezo cy’Umuhuzabikorwa, Umunyamabanga w’Inama y’igihugu y’urubyiruko Nkuranga Alphonse we asanga abumva ko kwibuka ari ugusohoka baba bakwiye kwigumira iwabo. Nkuranga akaba yagize ati “Ni ugutesha agaciro abacitse ku icumu ndetse ni ugutesha agaciro ubunyarwanda”.

Mu rwego rwo gukurikiza insanganya amatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi: twigire ku mateka, twubake ejo hazaza”. Urubyiruko rukaba rusabwa kugira umuco wo kwandika kuko ngo hari igihe kizagera abacitse ku icumu bagasaza, abantu bagasigara basoma ubuhamya bwanditswe mu bitabo.

Aha rero ngo Inama y’igihugu y’urubyiruko yiteguye gutanga umusanzu wayo mu gutera inkunga abafite imishinga yo kwandika ku mateka ya Genoside.

Ikindi kibazo cyagarutsweho ni uburyo abahanzi bashaka guterwa inkunga ngo basohore indirimbo zijyanye n’ibihe byo kwibuka, batindana imishinga yabo bigatuma babura ubufasha kuko ngo iyo mishinga yatindanywe iba itari mu ngengo y’imari bityo aba bahanzi bakaba basabwa kujya bageza imishinga yabo ku nama y’igihugu y’urubyiruko ku gihe.

Uburyo bwo kwibuka muri uyu mwaka burasa n’aho bwahindutseho gato, kuko ijoro cy’icyunamo rizajya rirangira ku isaha ya saa ine z’ijoro (22h00), ibi ngo nta mpungenge byari bikwiye guteza kuko ngo abafite ubutumwa bwo gutanga bazajya babuhina bagashyiramo ingingo zumvikana.

Muri iki gihe cy’icyunamo urubyiruko rurasabwa kwitabira ibikorwa bizaba biteganyijwe nko imihango yo kwibuka, ibiganiro, filimi, ku kwita no gusukura inzibutso, gushyingura mu cyubahiro aho bizakorwa, kugira uruhare mu gufasha abacitse ku icumu, kwita ku bahungabanye ndetse no kugira uruhare mu bindi bikorwa bizaba biteganyijwe.

Ibi bikorwa byose bikaba bizagirwamo uruhare n’abagize inama y’igihugu y’urubyiruko bakorera ku kagari. Ikindi ni uko kwibuka uyu mwaka biteganyijwe ko bizajya bibera ku rwego rw’umudugudu.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

en_USEnglish