Huye: Ubukorikori bwabavanye mu guhora bategeye amaboko abagabo
Bamwe mu babyeyi bakora ubukorikori bwo kuboha uduseke n’ibindi bikoresho bo mu kagari ka Rusagara, umurenge wa Mbazi akarere ka Huye, bavuga ko uyu murimo ukomeje kubafasha mu mibireho y’ingo zabo ku buryo batagihora bategereje imibereho ku bagabo babo.
Aba babyeyi bibumbiye muri koperative ABATORE, ejo basuwe n’umuryango MUBYEYI MWIZA ukorera mu Rwanda no mu Butariyani wasanze bakataje mu nzira yo kwiteza imbere.
Nyiransabimana Immaculee avuga ko atarajya muri iyi koperative yahoraga ategeye amaboko umugabo rimwe na rimwe akamwima ibyo amwatse abifite cyangwa atabifite
Ati “Igihe cyose nahoraga ntegereje byose ku mugabo wanjye, nambaraga bitewe nuko umugabo yabishatse kandi nabwo nahoraga mwinginga ngo ampeeee, rimwe na rimwe akanyima amatwi.”
Ngo ubu byarahindutse, asigaye yigurira icyo ashaka kandi akagira uruhare mu majyambere y’urugo rwabo. Ati “Icyo nshaka ndakigura ntiriwe mbwira umugabo.”
Donatha Nyiranzeyimana, ni umukobwa umwe uba muri iyi koperative igizwe n’abagore gusa, avuga ko nyuma yo kubura ubushobozi bwo gukomeza amashuri yisumbuye, yahisemo kugana iyi koperative biza gutuma abona ubushobozi bwo kwirihirira no kurihirira abavandimwe be.
Ati “Nyuma y’imyaka 3 nkora twabonye abatugurira mba mbonye amafaranga, ndabanza ndihira barumuna banjye ubu umwe yararangije undi ari hafi kurangiza, mbonye bikunze nanjye njya kwiga ubu ngeze mu mwaka wa gatanu nirihira kandi sindabura ibikoresho cyngwa amafaranga y’ishuri.”
Marie Claire Safari, umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’ubutariyani, unakuriye umuryango Umubyeyi mwiza, avuga ko uyu muryango yawushinze afatanyije na bagenzi be baba muri kiriya gihugu kuko babonaga wafasha gukemura bimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bo mu gihugu cyabo.
Ati “Ibikorwa nk’ibi tubikora tudategereje igihembo, ahubwo tuba dushaka ko n’abana bacu batureberaho bagakura bafite umutima wo kugira ibyo bakora bagafasha abababaye babakemurira ibibazo.”
Babafasha kubona amasoko mu bihugu by’iburayi by’umwihariko mu Butaliyani aho baba.
Koperative ABATORE igizwe n’abanyamuryango 24. Ikora ibikoresho by’ubukorikori birimo uduseke, ibikapu, imitako, n’ibindi bikoresho bifashishije ibikoresho gakondo byiganjemo ibirere by’insina.
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye