RDB iti “Nibaguha Serivise mbi ujye uyanga” Abaturage bati "Mubibwire n'abaziduha"
Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere “RDB” cyasubukuye ubukangurambaga buzwi nka “Na Yombi” bugamije kwibutsa Abaturarwanda gutanga Serivise nziza, no gusaba ko umuntu uzajya uhabwa Serivise mbi yajya abyanga. Abaturage bati “byaba byiza mugiye kubibwira n’abaziduha”.
Kubera imitangire ya Serivise mbi ituma u Rwanda rutakaza amafaranga menshi aba yakagiriye igihugu akamaro.
Mu myaka itandatu ishize ubwo ubu bukangurambaga bwa “Na Yombi” bwatangiraga RDB yavugaga ko u Rwanda rutakaza miliyoni zirenga 40 z’amadolari ya America kubera kutita ku gutanga Serivise neza.
Bamwe mu baturage twasanze mu isoko rya Nyabugogo batubwiye ko imitangire ya Serivise mbi ikigaragara mu nzego za Leta, muri za banki no kwamuganga.
Uwitwa Umwima Jean de Dieu ati “Nko kwa muganga nk’ubu ‘mutuelle’ baduhaye ntibaziha agaciro, urajya kwa muganga bakakubwira ngo uzagaruke ejo. Ibyo byose ni Serivise mbi kuko hari abasubirayo bagapfira mungo kuko batashye batavuwe.”
Umwima avuga ko ubu bukangurambaga bwagakwiye kubanziriza umunzego za Leta ngo cyane mu bayobozi b’inzego z’ibanze ndetse no mu bakozi ba banki.
Yagize ati “Ujya gusaba Serivise ku murenge cyangwa ku kagari ukirirwa wicaye ku ntebe yaho ngo utegereje ugufasha ukamubura warambirwa ugataha, ahandi naho hari aho ugera ugasanga bari kwiganirira wakomaga bakakubwira ngo baraje ugategereza isaha imwe igashira indi ikaza.”
Ku rundi ruhande, Niyonsenga Egidia we avuga ko hari aho bahabwa Serivise mbi bitewe n’uko baba badasobanukiwe n’ibyo bagomba gukora.
Ati “Hari aho ugera bakaguha impapuro zo kuzuza ntibabe bagusobanurira ngo ibi n’ibi bikorwa gutya, ugasanga ukoze ibitari byo.”
Niyonsenga nawe avuga ko ikiza ari uko ubu bukangurambaga bwahera ku batanga Serivise bakabahugura, bakamenya kujya bakira buri muntu wese ubagannye mu rwego rwe.
Umwari Letitia, umukozi muri RDB ukuriye ubu bukangurambaga bwa “Na Yombi” yavuze ko aho bigeze umunyarwanda wese amaze gusobanukirwa uko Serivise nziza yakagobye kuba imeze.
Yagize ati “Uko umuguzi agenda arushaho kumenya uko Serivise nziza yakagobye kuba imeze ni na ko ibyo yifuza bigenda bizamuka, akaba ariyo mpamvu turi kubwira abo bakeneye Serivise kwamagana ababaha Serivise mbi.”
Ikiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga bwa “Na Yombi II” kugeza ubu kimaze kugera mu turere umunani mu gihe k’ibyumweru bibiri.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
0 Comment
RGB ngo iki? Ngo umunyarwanda ajye yanga servisi mbi? Umuntu basenyera inzu yubatse afite ibyangombwa cyangwa atanze ruswa mu bayobozi babishinzwe ntakopfore akajya gusembera, bakamurandurira imyaka yenda kwera akinumira amarira agatemba ajya mu nda, agakoreshwa na ba rwiyemezamirimo ntibamwishyure kandi bagakomeza kumwidegembya imbere ye nta nkomyi, agategekwa gutanga ubuhamya bw’uko amaze kuba umukire agataraka imbere y’abayobozi akabikora kandi inzara mu rugo rwe inuma, akabyutswa saaa munani z’ijoro ngo ajye muri mitingi iri butangire saa yine z’amanywa akagenda, ahubwo bikarangira itangiyenyuma ya saa sita, uwo munyarwanda niwe RGB iriho ibwira ngo ajye yanga guhabwa servisi mbi? Abamuha izo servisi mbi se aba ayobewe uko bageze mu myanya baba barimo? Ngo ntawutinye ijoro, atinya icyo barihuriyemo. Injangwe yokejwe n’amazi ashyushye, ntiwayibwira ngo nishore ijanja mu mazi akonje ngo igukundire.
Abanyarwanda bumva bafite uburenganzira busesuye bajye banga izo servisi mbi. Jye nibona nk’ingaruzwamuheto icyo bazajya bangenera nzajya nemera icyo. Iyo ntereye akajisho ku basirikare n’abapolisi bambariye urugamba baba bagose imijyi yose buri munsi, nkareba ikiboko cya DASSO adatinye kwitabaza iyo bibaye ngombwa, biba bimpagije ngo numve icyo ngomba gukora cyangwa kudakora, icyo ngomba kwemera cyangwa kutemera, icyongomba kuvuga cyangwa kutavuga. Abo bantu ba RGB bashaka kutwoshya, jye ndabona bashaka kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.
Iyo ntekereje uburyo abanyarwanda basuzugura, bishongora, numva niyo abazungu bamvangura nzagwa mu bihugu byabo kuberako bo badusize kera mukumenyagutanga serce icyo bivuze. Bili mumico yabo kukazi.
Iyo muba muzi uburyo babaseka iyo mwakiriye neza umuzungu, mwene wanyu mumuuziguye
Ariko mwagiye mubanza mugasoma neza aho gutanga ibitekerezo byanyu muhubutse, nahongaho muhera mwitapagura ninde wavuze RGB
? ahubwo ko ari RDB Ahubwo mwihutira kunenga mutabanje nokumenya ibyo munenga ibyo ari byo ari nko murukiko mwaba mwatsinzwe hakiri kare
Aba bakozi ba RDB batubwira ibingibi, nizere ko badatega bus za KBS na Royal. Nizere ko quartiers batuyemo batajya babura amazi ya WASAC. Cyangwa ngo babure reseau ya Internet mu kazi no muri quartier. Nizere ko nta murwayi wabo urarana atavuwe bamujyanye mu ivuriro rya Leta.
@Gilbert, uwakugira avocat, ndabona waba umuhanga wo gutsinda imanza kubera vices de procedures, utiriwe uziburana mu mizi. Keep it up!! Harya ubundi ibyo gutanga services nziza, bireba RDB by’umwihariko, cyangwa ni RGB? Duhugure!
Harya ubwo kwanga servisi mbi ni ukubigenza gute? Ni ukubivuga ku maradiyo n’ibindi binyamakuru kandi ubikoze abayobozi bireba bakabyumva bahita bamutanika, ari nayo mpamvu abantu benshi banga ko bavugwa amazina cyangwa basaba guhindurirwa ijwi kubera umutekano wabo iyo batanga ubuhamya ku kababaro kabo? Ni ukujya mu muhanda ukigaragambya kandi bitemewe ushobora kuwurasirwamo? Ni ugutegereza ko haza umuyobozi mukuru muri ako gace ukabimubwira? Ute kandi abashungura ibibazo biri bubazwe ari nabo baregwa, nyuma bagasabwa kurangiza ibibazo barezwemo? Ni ukwanga ko baduoakira nk’ibijumba muri za bus kandi ababikora babyemerewe? Ni ugusaba ko utanga servisi mbi avanwa mu mwanya kandi ubwe yivugira ati: ntimuzi uko naje hano n’uwanzanye? Ni ukwanga guhembwa umushahara wakaswe imisanzu itazwi n’amategeko kandi byakozwe n’abakurusha kuyamenya bagukuriye? Ni ukureka guhinga igihe baguhatiye kugemurira abo udashaka, ku giciro udashaka, kandi ari bo bahawe monopole? Nimutubwire uburyo bufatika twakoresha twanga servisi mbi ntibitugireho ingaruka nk’abaturage?
Comments are closed.