Digiqole ad

Abanyeshuri n’abarimu basabwe kwandika ibitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

 Abanyeshuri n’abarimu basabwe kwandika ibitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Musanze- Mu kiganiro yahaye abarimu n’abanyeshuri b’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri), umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi Mafeza Faustin yabasabye gutangira kwandika kuri Jenoside kandi ngo CNLG yiteguye kubafasha ku mbogamizi zose bagira.

Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri basobanurirwa amateka y'u Rwanda.
Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri basobanurirwa amateka y’u Rwanda.

Kuri uyu wa kane, umushakashatsi Mafeza Faustin yahaye ikiganiro abarimu n’abanyeshuri b’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri) ku mateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
By’umwihariko yibanze ku bushakashatsi bwe buvuga kuri ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi’. Hanyuma nabo abasaba kwandika kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Uyu mushakashatsi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Mafeza yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’urubyiruko n’abanditsi kugira ngo amateka ya Jenoside agaragazwe mu mpande zose, dore ko ngo byafasha mu kunyomoza abayagoreka.
Ati “Ubu turi muri gahunda yo kubashishikariza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gusigasira amateka y’u Rwanda ndetse no guhangana n’abayipfobya.”
Mafeza abajjijwe ahaava amakuru rusange ariko y’ibanze yizewe [nk’umubare nyakuri w’abazize Jenoside,…] kubakwifuza kwandika ibitabo.
Yababwiye ko nibatangira kwandika ubuhamya cyangwa ibindi bazi kuri Jenoside, ngo CNLG ihari kugira ngo ibafashe mubyo bakenera byose.
Ati “Hafi ya byose birahari, mwanatwegera tukabaha guidelines [imirongo ngenderwaho].”
Mafeza Faustin, ngo CNLG ifite byose byafasha bikanayobora ugiye kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mafeza Faustin, ngo CNLG ifite byose byafasha bikanayobora ugiye kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twagirimana Gacinya Faustin, umunyeshuri wiga muri iyi Kaminuza yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa akamenya Ubumwe abanyarwanda bahoranye, imvano ya Jenoside n’amateka ndetse n’ingaruka byayo, agiye kugera ikirenge mu bagize icyo bakora mu kugaragaza amateka y’u Rwanda no guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Ibi hari ikintu kinini binyunguye, kuko ubu si ngiye kwicara gusa, byanze bikunze ubu ngiye gufatanya n’abandi muri uru rugamba, twandike kuri Jenoside, duhashye ingengabitekerezo yayo, ndetse no gukangurira bagenzi bange gukora kugira ngo tugaragaze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, tunashyire imbaraga mu kugaragaza ukuri ku mbuga nkoranyambaga duhuriraho.”
Gahunda nk’iyi yo kwegera no gufasha urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza ibashishikariza kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye muri uyu mwaka, ikaba ari iya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) mu rwego rwo kurwanya abahembera Jenoside n’abagifite ingengabitekerezo yayo.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Bamwe mu banyeshuri basigaye barangiza kaminuza batazi no kwandika ibaruwa isaba akazi, none ngo nibandike ibitabo!!

  • ariko abo barangiza kwiga kaminuza batazi kwandika ibaruwa baba he?ngira ngo nibugukabya nonese nta biamini baba barakoze ku ishuri,…ahubwo ndibaza ko kwandika igitabo bisaba amikoro ni cnlg izajya iyatanga kuko simbona Igitabo wakwandika udakoze ubushakashatsi aho nticyaba ari amarangamutima gusa ra

Comments are closed.

en_USEnglish