Digiqole ad

Bayisenge Emery yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa USM Alger

 Bayisenge Emery yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa USM Alger

Ikipe ya  USM Alger yo muri Algeria iri mu itsinda rimwe na Rayon Sports mu mikino nyafurika ya “CAF Confederations Cup” yamaze kwerekana myugariro w’Umunyarwanda Emery Bayisenge nk’umukinnyi wayo mushya.

Emery Bayisenge ubu agiye gukina muri Algeria.
Emery Bayisenge ubu agiye gukina muri Algeria.

USM Alger yatangaje ko Emery Bayisenge kuri iki gicamunsi yasinye amasezerano y’imyaka itatu.
Ni nyuma y’uko kuwa mbere w’iki cyumweru Bayisenge akoze ikizamini cy’ubuzima akagistinda.
Yakoze ikizamini cy'ubuzima kuwa mbere.
Yakoze ikizamini cy’ubuzima kuwa mbere.

Emery Bayisenge w’imyaka 24 agiye muri USM Alger avuye muri AL Massira yo muri Maroc. Akaba ari umukinnyi wa kane iyi kipe izahura na Rayon Sports mu kwezi gutaha iguze muri iki gihe cyo kugura abakinnyi.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ubu se ko ntaho mbona yamwerekanye? Ariko se aba banyamakuru bacu koko, bazamenya icyitwa focus ryari koko?

  • mwatubeshye ubuse bamwerekanyehe?

Comments are closed.

en_USEnglish