Bayisenge Emery yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa USM Alger
Ikipe ya USM Alger yo muri Algeria iri mu itsinda rimwe na Rayon Sports mu mikino nyafurika ya “CAF Confederations Cup” yamaze kwerekana myugariro w’Umunyarwanda Emery Bayisenge nk’umukinnyi wayo mushya.
USM Alger yatangaje ko Emery Bayisenge kuri iki gicamunsi yasinye amasezerano y’imyaka itatu.
Ni nyuma y’uko kuwa mbere w’iki cyumweru Bayisenge akoze ikizamini cy’ubuzima akagistinda.
Emery Bayisenge w’imyaka 24 agiye muri USM Alger avuye muri AL Massira yo muri Maroc. Akaba ari umukinnyi wa kane iyi kipe izahura na Rayon Sports mu kwezi gutaha iguze muri iki gihe cyo kugura abakinnyi.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ubu se ko ntaho mbona yamwerekanye? Ariko se aba banyamakuru bacu koko, bazamenya icyitwa focus ryari koko?
mwatubeshye ubuse bamwerekanyehe?
Comments are closed.