Digiqole ad

Kigali Fashion Week iraba muri uku kwezi

 Kigali Fashion Week iraba muri uku kwezi

Kigali Fashion Week, kimwe mu bitaramo byo kumurika imideri bimaze kubaka izina mu Rwanda kigiye kugaruka muri uku kwezi hagati y’itariki 21 na 23 Kamena.

Bunyeshuli John utegura Kigali Fashion Week, arateganya no gushinga ishuri ryigisha ibyo kumurika imideri mu Rwanda.
Bunyeshuli John utegura Kigali Fashion Week, arateganya no gushinga ishuri ryigisha ibyo kumurika imideri mu Rwanda.

Munguzi Martin umwe mu bari gutegura Kigali Fashion Week yabwiye Umuseke ko bari gukora ibishoboka ngo bategura igitaramo kiri ku rwego rwiza.

Yagize ati “Ukurikije ibitaramo duheruka gukorera mu Buligi no mu Buholandi navuga ko mu Rwanda ho bizaba ari byiza kurushaho ndetse mu minsi itatu dufitemo Kigali Fashion Week turateganya gukorera ahantu hatatu hatandukanye kandi habiri muriho twamaze kuhabona.”

Hari andi makuru yemeza ko abahanga imideri benshi biteguye kumurika imideri muri iki gitaramo kizaba kitabiriwe n’abo mu Rwanda ndetse n’abaturutse mu bindi bihugu.

Ku rundi ruhande kandi, John Bunyeshuli utegura ‘Kigali Fashion Week’ ngo ari mu mishinga yo gutangiza ishuri ryigisha ibyo kumurika imideri mu Rwanda.
Ndetse ngo uyu mushinga n’ubwo Bunyeshuli yatangiye kuwukoraho, ngo uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2019.

Abakunzi b’ibitaramo by’imideri kandi batangira kwitegura na ‘Collective Fashion Week’ kuko nayo abayitegura ngo bageze kure imyitegura, icyakora bo birinze gutangaza amatariki iki gitaramo kizaberaho mu 2018.

Gusa, ngo batangiye kwakira abahanga imideri bifuza kuzamurika imideri muri iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatatu kikurikiranya kuko cyatangiye mu 2016.

 

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kigali ni amahanga koko!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish