Digiqole ad

Abayobozi b’Urukiko rwa Arusha bazitabira ijoro ryo kwibuka

Abayobozi b’Urukiko rwa Arusha bazitabira ijoro ryo kwibuka rizaba tariki 07 Mata, ryateguwe n’abanyarwanda baba muri Tanzania, nkuko byemejwe na Ambassade y’u Rwanda i Dar es Salaam.

Muri iri joro ryo kwibuka, hari abanyeshuri b’abanyarwanda barokotse biga muri Tanzania bazatanga ubuhamya.

Muri iri joro kandi hazagaragazwa aho u Rwanda rugeze rukira ingaruka za Genocide yabaye mu myaka 18 ishize.

Mu biganiro bizatangwa muri ririya joro, hazagaragazwa uruhare rw’itangazamakuru kuri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Sano Lambert, komiseri muri ambassade y’u Rwanda i Dar es Salaam yavuze kandi ko hazagaragazwa aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere mu nzego zitandukanye.

Bernard Kamillius Membe Ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania byatangajwe na The Citizen ko ari mu bazitabira iri joro ryo kwibuka.

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha, rumaze kuburanisha imanza 50, imanza 11 ziri kuburanwa, abakekwaho uruhare muri Genocide 14 baracyategereje kuburana batanu muribo biteganyijweko ICTR izabohereza kuburanira mu Rwanda. 13 bo baburiwe irengero, bamwe muri bo ngo baba baritabye Imana

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish