Digiqole ad

Fabrice Muamba yateye intwambwe bwa mbere nyuma y’indwara y’umutima

05 Mata – Fabrice Muamba ari kugaragaza ibimenyetso byo gukira ku buryo bwihuse nyuma yo kuva ku gitanda agatera intambwe ya mbere, nkuko byatangajwe kuri uyu wa kane.

Fabrice Muamba mu bitaro
Fabrice Muamba mu bitaro

Uyu mukinnyi wa Bolton Wanderers aracyari mu bitaro nyuma yo guhagarara k’umutima we mu kibuga cya Tottenham mu kwezi gushize.

Owen Coyle, umutoza wa Bolton niwe wambere watangaje ko Muamba ari kubasha gutambuka. “ Ubwo namurebaga, nasanze abasha kugendagenda mu cyumba cye, arava ku buriri akagera ku ntebe. Twizeye ko azongera kumera neza vuba

Muamba, 23, yituye hasi tariki 17 Werurwe umutima we ugahaze mu gihe yakinaga, ahabwa ubutabazi bw’ibanze ararokoka.

Kugeza ubu ariko ntawuremeza ko naramuka akize azongera guconga ruhago nk’umwuga umutunze.

Coyle yasobanuriye Daily Telegraph uburyo abaganga bagabanyije ubushyuhe bw’umubiri we bakongera bakabuzamura vuba vuba kugirango umutima we wongere ushituke utere.

Coyle ati: “ Aragenda amera neza uko bukeye, ugereranyije no kuba umutima we warahagaze mu gihe kirenga isaha n’igice”.

Gukira kwe ngo kuri gutuma abakinnyi b’ikipe ya Bolton bagira imbaraga. Benshi muri bo bakaba bari bahiye ubwoba mu gihe mugenzi wabo yagarukiye ku muryango asanga urupfu.

Kuva Muamba yakitura hasi Bolton imaze gutsinda imikino yose itatu yakinnye, urugamba rwo kutamanuka mu kiciro cya kabiri bizeye kurutsinda.

Fabrice Muamba yavukiye i Kinshasa mu 1988 (Zaire icyo gihe), Se wari umunyapolitiki yahungiye mu Ubwongereza mu 1999. Mu 2002 yatangiye umupira muri Academy ya Arsenal i Londres. Afitanye umwana umwe na Shauna Magunda bahuriye i Birmingham ubwo yahakinaga mu 2007.

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • akwiye kujya asenga agafasha imfubyi nabapfakazi Ni nyagasani yamutabaye sabo bazungu

  • that’s good he is recovering, but munsobanurire(yavukiye i Kinshasa mu 1988 (Zaire icyo gihe), wari umunyapolitiki yahungiye mu Ubwongereza mu 1999) yagiye muri politiki ku myaka 11?? Thx umuseke.com

    • Wajyiye usoma neza koko boss! Umunyapolitiki ni papa we.

Comments are closed.

en_USEnglish