“Ni njye wigishije RIHANNA kurasa” Jackie Carrizosa
Muri film nshya igiye gusohoka yitwa “Battleship”, umuhanzikazi Rihanna azaba ari mu bakinnyi b’imena b’iyi film, akaba yarabanje kwigishwa kurasa bitewe n’uko iyi film izagaragaramo kurasana hakoreshejwe imbunda.
Jackie Carrizosa, umukobwa wahoze ari umusirikare w’amerika niwe wahawe akazi ko kwigisha Rihanna gukoresha imbunda no gutuma amenyera kuyikoresha.
Jackie w’imyaka 22 yonyine, yahoze ariwe mukobwa wenyine ukina mu ikipe ya football (Americain) y’ingabo za amerika. Aha niho kandi umuyobozi (director) w’iyi film Peter Berg yamuboneye ko ari umukobwa ushoboye bityo yamenyereza Rihanna gukoresha imbunda.
Uyu mukobwa bamushinze kwigisha Rihanna kurasa, gutwara imbunda, kumenya ururimi (jargo) rukoreshwa mu ngabo ndetse no gukina umupira (American football) nk’abandi.
Jackie Carrizosa ati: “ Twabaga dufite akazi kuva izuba rirashe kugeza rirenze, Rihanna yari akomeye nyiyatinyaga gukomereka cyangwa ikindi. Natangiye mwigisha uko bafata imbunda. Iyo yayicigatiraga ntiyarekeraga aho guseka. Yarabikunze”
Rihanna uzakina yitwa Cora Raikes,yatangaje ko yishimiye gutozwa na Jackie. “ Ni umukobwa uzi iby’intwaro, nta bwoba agira, ndetse mbona ariwe Cora Raikes”
“ Naramwitegereje maze ngerageza gukora ibyo akora. Ni wenyine mu bahungu benshi, ni byiza cyane” niko Rihanna yongeyeho
Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru, kivuga ko cyakurikiranye ubuzima bwa Jackie nyuma y’imyaka ine mu gisirikare, cyasanze naho yibera muri Las Vegas ngo adatana no gutunga imbunda kuko azikunda cyane.
Aho iriya film ya “Battleship” yakinirwaga muri Hawaii, niho Rihanna yafatiye amasomo azerekana muri iriya Film izasohoka muri Gicurasi uyu mwaka.
“Battleship” ni film izaba igaragaza uburyo ubwato mpuzamahanga bw’intambara, ku birwa bya Hawaii byaharwaniye n’ibyogajuru cy’ibiremwa byo mu kirere (aliens) byiswe “The Regents”
Iyi film izatangira gucuruzwa na Universal Pictures kuva tariki 18 Gicurasi muri USA, igiye kurangira itwaye miliyoni 200US$.
Egide Rwema
UM– USEKE.COM
0 Comment
izaba iguruka tuu!!!!!!!!!!!!!!!
AGO MAFARANGA BAZAGAGARUZA
Iyo filim ndumva izaba irenze turayitegereje.
Iyi film izaba ari nziza cyane conglatiratio
Film ya Rihanna se…ndategereje kabisa!
ndabona iteye ubwoba ni danger
sha yambaye nkabasirikare ishobora kuzaba iyroshye
iyi film bazahite baza no kuyicuruza mu Rwanda izaryoha cyane, ubundi Yanga nawe azagafateho akonegerere value addition!
Hahhha, ni hot
Comments are closed.