Ese inzu za 1$ Campaign zigeze he zubakwa?
Ikiciro cya mbere cy’umushinga One Dollar Campaign kizaba kigizwe n’inyubako 2 inzu y’amagorofa 4 n’inzu yo hasi izaba ari icumbi (hostel) ndetse n’inzu igizwe n’ikirongozi (salle) yo kuriramo ifatanye n’igikoni, aho inyubako zigeze abari kubaka bemeza ko muri Gicurasi zishobora kuba zarangiye.
Ubwo umunyamakuru w’UM– USEKE.COM yajyaga aho ziri kubabakwa mu murenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu kureba aho imirimo igeze, umuyobozi w’umushinga One Dollar Campaign yadutangarije ko n’ubwo bamaze gukererwa amezi 2 ku gihe bari bihaye ayo mazu hari icyizere cyo kuba barangije muri Gicurasi.
Tariki 14 Ukuboza 2011, abashinzwe imirimo yo kubakisha aya mazu bari batangaje ko icyiciro cya mbere kizarangira kubakwa muri Gashyantare 2012, ubu turi muri Mata 2012.
Niyonzima Theophile, ushinzwe umutungo muri One Dollar Campaign yagize ati “ Twagiye duhura n’ibibazo bitandukanye nko kubaka ibikuta bishyigikiye amazu, ariko turizera ko mu kwezi gutaha kwa gatanu ntakabuza tuzamurikira Abanayarwanda aya mazu yo kwakira impfubyi za Genocide yakorewe abatutsi mu 1994”.
Nubwo bavuga ko muri Gicurasi izi nyubako zizuzura haracyari ikibazo (gisa n’aho ari rusange mu mujyi wa Kigali) cy’aho gucukura ubwiherero.
Ikindi kibazo ngo ni ukubona ibikoresho by’ibanze nk’intebe, ibitanda, ameza ndetse n’ibindi bikoresho bizakenerwa buri munsi n’abana bazaba bacumbikiwe. Umubare w’amafaranga ateganywa kuba yatangwa mu kugura ibyo bikoresho ukaba ari 80 000 000 Frw, ariko n’ubu ngo nta faranga rigenewe ibikoresho riraboneka.
Ikindi kibazwa ni uburyo buzifashishwa mu guhitamo abana 192 bazabanza kubona amacumbi mu nzu imwe izaba yuzuye bwa mbere. Nubwo Niyonzima yemeza ko aha nta mbogamizi nini ihari kuko FARG na ARG ndeste na CNRG aribo bahawe akazi ko gutoranya abo bana.
Nk’uko bigaragara mu gatabo k’umushinga One Dollar Campaign, umushinga uteganya kuba ugizwe n’akayabo ka miliyaridi 5 z’amafaranga (frw 5 000 000 000), azifashishwa mu kubaka inzu 3 zisa zigizwe n’amagorofa 4 kuri buri imwe. Abana bagera kuri 600 bakazaba aribo bazabasha gucumbikirwa muri ayo mazu.
Umushinga One Dollar Campaign watangijwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga ku buryo bwemewe, ukaba ugamije gushakira abana bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Nyuma y’imyaka 15, biteganyijwe ko ayamazu atazaba agicumbikiye abana b’imfubyi ngo hakaba hazatekerezwa ibindi yazakoreshwa.
Photos/Hatangimana A
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
mwaramutse kandi muraho ,ese kombona gutoranya abobana birimumaboko ya FARG,AERG ndetse na CNERG kandi mukaba mufite umubare ntarengwa bibaye ko umubare wiyongera ese niki mwakora kugirango hatagira abasigarana agahinda kandinabo babi kwiye ? ese haba nibura harigenbzura FARG nizindizose zibifitemo uruhari ese haribarura cg ubushakashatsi bakoze ?kandi ndifuza kobazakora ubushishozi bunoze kandi bunyuze mumucyo murakoze.
Gutoranya abana birimo birakorwa n’inzego nyinshi harimo AERG, CNLG, FARG, AEGIS TRUST;IBUKA;MIGEPROF na ONE DOLLAR.
Harifashishwa urutonde rurerure rwakozwe na AERG ibinyujije muri famille zikorwa n’abanyeshuri aho biga no kubigo bigamo.
Hazakirwa mu kiciro cyambere abana bake ariko hari gukorwa ibishoboka kugirango n’izindi nyubako zubakwe kandi vuba.
Urakoze kutubwira aho bigeze
Kabisa bakore ibishoboka byose izabe yuzuye muri uko kwezi kugirango abo bana babone aho baba.Sawa mugire ibihe byiza.
Murakoze kutugezaho aho bigeze ndabona ntakibazo. Tunejejwe n’uko abantu bahangayikishwa n’ibibazo by’imfubyi za genocide. Imana ibahe umugisha.
Nge ndibariza ababishinzwe, abagize ingaruka za Genocide mu byukuri nibenshi,ariko bamwe barazwi abandi ntibazwi? nge wenda ntakibazo nfite cyane ariko cyera nifuzaga ubufasha bwa FARG sinyibone bavuga ko batanzi naturutse hanze kandi aba byeyi babaga mu rwanda sinzi aho baguye,icyifuzo hari abandi bameze nkange bacyeneye ubufasha badafite aho kuba,rwose nge narababaye ariko ubu narangije Kaminuza bingoye ubundishimye.murakoze
iyinyubako irubakwa mumurenge wa kinyinya akagali ka kagugu umudugudu wa kadobogo hafi yaho bakunda kwita kuri burende abanyarwanda bose bagize uruhare mwiyubakwa ryaya mazu imana ibahe umugisha kandi babishoboye basura ibikorwa byabo bakareba aho bigeze.
Gushimira abatekereje igikorwa kiza cya One Dollar Campain ni Ingenzi kandi Imana ibahe umugisha.
Ni byo koko hazatoranywa abazacumbikirwa muri iyi nyubako, ariko nkibaza nti uzacumbikirwa azanafashwa kubona ibimutunga,nakenera gushaka azashakiramo uwo babana? Njye igitekerezo cyanjye ni uko harebwa abafite ubumuga bukabije batishoboye kandi badafite n’ubundi bufasha, ikindi ni uko hatekerezwa gukomeza icyo gikorwa abababaye bose kandi batagira ubitaho bazacumbikirwa. Dusabye ubushishozi mu guhitamo, ikindi gitekerezo ni uko haboneka umushinga winjiza amafranga wafasha bihoraho ababa mu nyubako nyir’izina. Murakoze
Uburyo abana bazabamo bazatoranywa nizeye ijana kwijana ko bizakoranwa ubuhanga, ubumuntu n’ubushishozi nkuko dusanzwe tubizi kubanyamuryango ba AERG.
Comments are closed.