Digiqole ad

Ministre Kamanzi yatangije gahunda yo gusubiranya Ikiyaga cya Karago

Kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 30 Werurwe 2012, Minisitiri w’Umutungo Kamere (MINIRENA) Stanislas Kamanzi yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyabihu mu gikorwa cy’umuganda wo gusubiranya ikiyaga cya Karago.

Minisitiri w’Umutungo Kamere n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu batera ibiti ku misozi ikikije ikiyaga cya Karago
Minisitiri w’Umutungo Kamere n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu batera ibiti ku misozi ikikije ikiyaga cya Karago

Icyo gikorwa kikaba cyaranzwe no gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso busaga ha 55 ku misozi ikikije umugezi wa Nyamukongoro umwe mu migezi yisuka mu kiyaga cya Karago.

Icyo gikorwa kandi kikaba cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Celestin Kabahizi n’abandi Bayobozi batandukanye bagize inzego za gisivili n’iza gisilikare.

Mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku bari bitabiriye igikorwa cy’Umuganda, Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage b’Akarere ka Nyabihu ko bitabira kubungabunga imisozi ibakikije, abasaba ko bakomeza kuyiteraho ibiti binyuranye kuko aribo ba mbere bizagirira akamaro mbere y’uko bikagirira igihugu n’Isi muri rusange.

Ageza ijambo nyamukuru ku bari bitabiriye igikorwa cy’umuganda, Minisitiri w’Umutungo kamere yibukije abari aho uko ikiyaga cya Karago cyari kimeze mbere kitarangirika ababwira ko bahagurukijwe no kuvura ibibazo byose byabaye intandaro ry’iyangirika ry’icyo kiyaga.

Yababwiye ko igikorwa cyakozwe uwo munsi kigamije gufasha abaturage gufata neza ubutaka bwabo baburwanyaho isuri , no gufata neza amazi y’umugezi wa Nyamukongoro barinda ko amasuri yawisukamo hanyuma agahereza ikiyaga cya Karago uwo mugezi wisukamo.

Twaganiriye na bamwe mu baturage bari bitabiriye igikorwa cy’Umuganda; Ruhanika Pierre Claver atuye mu Mudugudu wa Buremera, Umurenge wa Karago, yadutangarije ko ku ruhande rwabo nk’abaturage baturiye ikiyaga cya Karago hari ingamba na bo bafashe zirimo gucukura ibidumburi mu mirima yabo kugira ngo idatwarwa n’isuri kandi bagakomeza gufata neza ibiti bivangwa n’imyaka biteyemo.

Uretse imisozi ikikije umugezi wa Nyamukongoro yateweho amashyamba , ahandi harimo guterwa muri iki gihe twavugamo site ya Kiraro, kazuba no ku nkengero z’umugezi wa Gihirwa na wo wisuka mu Kiyaga cya Karago.

Ministre Kamanzi yasabye abaturage kudasubira inyuma mu ntambwe bamaze gutera
Ministre Kamanzi yasabye abaturage kudasubira inyuma mu ntambwe bamaze gutera

UMUHOZA Jeanne d’Arc
PR/MINIRENA

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nibihangane turebe wenda byashoboka ko yahasubiranya .

Comments are closed.

en_USEnglish