Ubudage: Abapadiri ba Kiliziya Gatulika barakekwaho gukona abana b’abahungu
Inteko ishinga amategeko y’Ubudage yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyegeranyo kivuga ko abapadiri gatolika bategetse ko abana b’abahungu bari mu kigo cyabo babakona mu mwaka w’1956.
Ikinyamakuru cyitwa Handelsblad nicyo cyanditse ko abari abana icyo gihe, barenga 10 bakonwe ubugabo bwabo.
Umugabo (udafite ubugabo bwe) witwa Henk Hethuis yakonwe icyo gihe. Avuga ko yabikorewe ku itegeko ry’umupadiri mu kigo yabagamo. Ibi ngo akaba yarabikorewe nyuma yo kurega ku gipolisi ko yafashwe ku ngufu n’umwe mu bihaye Imana aho yari acumbitse.
Ikindi cyegeranyo cyasohowe na Deetman Commission mu mwaka ushize hagati mu Ukuboza, kivuga ko ibihumbi by’abana benshi bafashwe ku ngufu n’abihaye Imana hagati y’umwaka 1945 n’umwaka wa 2010.
Ibi ngo bikaba byarakorewe mu bigo by’amashuri y’idini Katolika, mu bigo by’imfubyi no mu bindi bigo mu gihugu cy’Ubudage.
Deetman Commission ariko ntiyigeze ikora iperereza ku bakekwaho gukona abana,aho ivuga ko itabonye ibimenyetso bihagije.
Inteko ishinga amategeko yo ikaba isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku baba barakonnye abo bana (ubu n’abagabo), abakiriho nubwo baba bashaje cyane ubu, bakaba babiryozwa ubwo bugaboo bw’abandi bakase.
Source: AP
NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ahaaaa! Mana Tabara isi
Gusa birababaje. ikindi kandi bazabiryozwe
Aba sheikh batazwi umubare bafungiwe muri za gereza zitazwi kubera ibyaha bitazwi. Nibaza ko Kiliziya itarengera inkozi z’ibibi nkizi ziramutse zifashwe! Dent pour dent! Muslims must wake up!
reka kuzana ingengabitekerezo yo kwizirikaho ibisasu jyana hina ayo manjwa yawe ngo dent pour dent muslims must wake up!! niba wibwira ko mu rwanda bishoboka mbaye nkuriye inzira ku murima Ntibishoboka!!
Niba utemera dent pour dent, ni uburenganzira bwawe. njye nemera ko nta n’urwara ngomba kurya mugenzi wanjye muhora ubusa, ariko nawe ntagomba kundya urwara. Ninde wakubeshye ko Un vrai musulman areba hafi ku buryo amaso ye agarukira mu rwanda gusa?
Erega icyo gihe intekerezo z’isi zari zitari évoluées nk’ubu…uretse no gukona se ntihari ibihe babatirishaga inkota mu kiganza? Amahano kiriziya yakoze ni menshi…ikibi ni uko itayakosora ngo ibyiza biganze ibibi…Muzajye no mu yandi madini ni uko….
NIBA KOKO BYARAKOZWE UWO MUPADIRI NIYIYAMBURE UMWAMBARO WAGIPADIRI UBUNDI AKURIKIRANWE N;UBUTABERA KUKO BIRARENZE PE ABO BAMBUWE UBUGABO BWABO NIBIHANGANE CYANE CG INTEBE YA PENETESIA IVEHO KUKO UMUNTU YAZAJY AJYAYO YIKANDAGIRA
ibyo bavuga koko niba aribyo oya nagahumamunwa uwo mupadiri azabibazwe kandi byababyiza bamwambuye iriyakanzu ntagatifu.murakoze
Comments are closed.