Mali: Igisirikare cyahiritse Perezida Toumani Touré
Muri Mali, agatsiko k’ingabo katangaje ko gahiritse ubuyobozi bwa Perezida Amadou Toumani Touré, kandi kanahagaritse iyubahirizwa ry’itegekoshinga rya Mali.
Aba basirikare babicishije kuri Television y’igihugu bari bamaze gufata mu gicuku cyo kuri uyu wa kane, nyuma y’urusaku rw’imbund amu murwa wa Bamako.
Lieutenant Amadou Konare umuvugizi w’ingabo zahiritse ubutegetsi bwa Toumani Touré, niwe watangaje ko komite yabo bise CNRDR kafashe umwanzuro wo gufata ubutegetsi kugirango bahindure ibintu muri Mali.
CNRDR (National Committee for the Re-establishment of Democracy and the Restoration of the State) ivuga ko President Touré yananiwe gukemura ikibazo cy’inyeshyamba z’aba Touareg zifuza ubwigenge bw’intara yo mu butayu mu majyaruguru ya Mali.
Muri iki gitondo, BBC yatangaje ko President Amadou Toumani Touré kugeza ubu bitaramenyekana aho aherereye, ndetse ko ntacyo aratangaza. Bamwe mu bagize gouverinoma ye bane bo batawe muri yombi.
Ingoro ya President Touré yamaze gufatwa n’izi ngabo nyuma y’imirwano mu gitondo kuri uyu wa kane, nyamara ariko President Toumani Touré watowe n’abaturage, we ngo ntawuramugeraho kuko ari mu bwihisho.
Abasirikare bagera kuri 20, nibo bari imbere ya Camera ya Television y’igihugu, batangaza ivanwa ku butegetsi rya Toumani Touré ngo kuko yananiwe guha umutekano igihugu cyose.
Iby’iyi Coup d’Etat byatangiye kuwa gatatu mu kigo cya gisirikare cy’i Bamako, ubwo Ministre w’Ingabo General Sadio Gassama yananirwaga gusobanurira abasirikare impamvu bananiwe guhashya ingabo z’aba Touareg.
Mu gihe General Gassama yavugaga ijambo, aba basirikare bafite umujinya wa bagenzi babo bagiye bapfira mu ntambara yo kurwanya aba touareg, batangiye kurasa hejuru ndetse banamutera amabuye.
Ku mugoroba wo kuwa gatatu aba basirikare bafashe ahakorera television na Radio by’igihugu bahagarika gahunda zabyo mu gihe cy’amasaha arindwi. Bongeye kubisubizaho nijoro batangaza ihirikwa rya president Toumani Touré.
Source: AFP
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
africa my mother land
Aba islam(Arab spring) bongeye gukangura abaturage bo kw’isi babibutsa guhatanira uburenganzira bwabo bipakurura abayobozi babi. Muslims must wake up!
ubanza utari muzima.
Comments are closed.