Digiqole ad

Sentore Athanase umubyeyi wa Masamba yitabye Imana

Umusaza Sentore Athanase yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki 21 Werurwe mu bitaro bya Fortis Hospital byo mujyi wa Mumbai mu Ubuhinde.

nyakwigendera Sentore Athanase/ Photo Internet
nyakwigendera Sentore Athanase/ Photo Internet

Mzehe Sentore wavutse mu 1934, yazize indwara y’umwijima yamufatanyije n’izabukuru, yavurirwaga mu buhinde kuva tariki 7 Mutarama uyu mwaka.

Sentore yitabye Imana mu gihe byavugwaga ko yorohewe ndetse azataha mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe.

Uyu mukambwe uzwi cyane nk’umuhanga mu buhanzi n’inganzo bishingiye ku muco nyarwanda , yari arwajwe n’abana be Inyamibwa Marie  Ange bita Bijou na UWICYEZA Marie Josee, naho umuhungu we Masamba akaba yari aherutse mu Ubuhinde kumusura.

Sentore uzwi ku kazina ka RWAGIRIZA BIGARAMA, kumubura ni urucamugongo ku gihugu, ndetse no ku buhanzi amateka n’umuco w’u Rwanda.

Sentore Athanase, bitaga kandi SEKURU W’ABAHANZI, ari mu baserukanye inganzo y’u Rwanda bwambere ku mugabane w’Uburayi, ni mu 1959 ubwo yari mu itorero ry’umwami  Rudahigwa ryitwaga INDASHYIKIRWA.

Amateka ye akaba avuga  ko ari mwene MUNZENZE Modeste  na NYIRASHARA, uyu se umubyara akaba nawe yari umucuranzi ukomeye w’inanga wajyaga uhiga bikomeye n’icyamamare RUJINDIRI  rukabura gica.

Sentore kuva afite imyaka 8, aho bari batuye i Kibeho ya Nyaruguru, ngo yari yaratangiye gukirigita inanga, abikomora kuri se Munzenze.

Sentore n'umuhungu we Massamba Intore
Sentore n'umuhungu we Massamba Intore

Nyakwigendera yabaye igihe kinini mu gihugu cy’Uburundi  nk’impunzi  aho yakomeje guharanira ko umuco nyarwanda utacika, yigishaga abana guhamiriza, kuririmba, gucuranga inanga nyarwanda, aho mu buhungiro ndetse n’ahandi yagendaga hose.

Mbere y’intege nke n’uburwayi, akaba yatanganga umusanzu we mu itorero ry’igihugu Urukerereza.

Muzehe Sentore, atabarutse akivuga ko afite inyota yo kwigisha abana benshi imihamirizo no kuririmba bya Kinyarwanda, dore ko yemezaga ko uburyo biri gukorwa ubu bigenda bitandukira umuco w’u Rwanda.

Asize abana umunani, abuzukuru 21, n’umwuzukuruza umwe.

Mu bamukomokaho bazwi cyane mu buhanzi mu Rwanda harimo Intore Masamba, ndetse n’umwuzukuru we Sentore Jules uri kuzamuka muri buhanzi mu Rwanda.

Mzehe Sentore ajyanye ubuhanga mu gukirigita inanga
Mzehe Sentore ajyanye ubuhanga mu gukirigita inanga

Twifatanyije n’umuryango wa Sentore mu kababaro.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • inkuru yanyu irasobanutse pe!

  • RIP sentore imana imwakire mubayo twamukundaga kd yarumususurutsa rugamba sishidikanyako ahari ariheza umuryangowe wihangane turikumwe!!

  • condoleance dukomere k,umuco adusigiye niwo murage mwiza.

  • yoo, birababaje cyane. Imana imwakire mu bayo, kandi n’umuryango we Imana ibongere imbaraga bakomeze kwihangana.

  • inzu y’ibitabo yahiye gusa twagirango MASAMBA yihabgane twifatanije nawe mukababaro.

  • Uratahe I Jabiro kwa Jambo Se Mpinga y’Umuco Nyarwanda.Tuzakurata mu gitaramo cy’Abahungu wahize benshi.

  • ndi mubantu bakundaga muzee Sentore kuko jye nkunda injyana gakondo kuko iza abubu zarananiye,ariko ndababaye kuko sindi mukuru cyane nakunze Munzenze yacurangaga imirya yo hasi,Imana imwakire nta kindi nakongeraho.

  • IMANA Imwakire mubayo, yagiriye igihugu akamaro kanini cyane

  • Aratashye nuko niyigendere, masamba we pole kabisa kuko mzehe, ibanga rye kunanga yashimishije abakuru nabato nta kuzamwibagirwa nahato. Iruhuko lidashira muzehe wacu igendere ubutwali ubuhanga nako nibyishi si nabirondora. Paix a son åme.

  • condoleance,uyu musanza na muvagamumateka ariko nango narirakamumbona Imana imwakire mumbayo.

Comments are closed.

en_USEnglish