Digiqole ad

Nord-Kivu: Col. Bisamaza n’ingabo ze bavuye muri FARDC basanga M23

Kuwa mbere w’iki cyumweru tariki 12 Kanama 2013, umwe mu basirikare bo ku rwego rwo hejuru w’ingabo za Leta ya Congo “FARDC”, wari uyoboye ingabo mu gace ka Beni, Colonel Richard Bisamaza n’ingabo ze zisaga 60 n’abasirikare bakuru bakoranaga bavuye ku ruhande rwa Leta basanga umutwe wa M23.

Abasirikare b'ingabo za Congo Kinshasa ku karasisi/photo internet

Abasirikare b’ingabo za Congo Kinshasa ku karasisi/photo digitalcongo

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’agace ka Beni, anavuga ko mu gucika banyuze mu gace ka Samboko kari ku bilometero 90 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Beni bagenda, gusa go mbere yo kugenda babanje gutwara amasasu menshi cyane.

Ku ruhande rw’umutwe wa M23, umuvugizi wawo Col. Kazarama Jean Marie Vienney yemeje aya makuru, avuga ko ari imbaraga bungutse ndetse we akavuga ko Col. Bisamaza n’ingabo ze baje bagera ku ijana.

 

Gusa ngo ibimenyetso byari byagaragaye kare kuko ngo kucyumweru tariki 11 Kanama, Col. Bisamaza yanze kujya i Kinshasa kwitaba abamukuriye bari bamutumyeho.

Ahubwo ngo yahise afata umwanzuro wo gusubira i Eringeti ku bilometero 60 mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Beni, ari nako gace yahoze ayoboyemo ingabo za Leta zo mu mutwe wa 807 mbere yo kuzamurwa mu ntera.

Bibaye ubwa kane abasirikare bakuru bacika FARDC mu gihe cy’amezi 18 gusa, nyuma ya ba coloneri Albert Kahasha, Seko Mihigo na Mboneza.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • m23 lmana izi ibibazo byanyu mubeshye muzongere musubiranemo igihe niki bavandi.ubwo bamushakaga kishansa ngo bamwotse.mushyire hamwe mwange imbwa zibarye

    • Ariko ubundi abanyamulenge,CNDP,M23 bahuriye ku kintu kimwe.Abenshi u Rwanda rwarabakoresheje muri 90-94-96-98.Abatari bamenya ko icyo kigare cyageze iyo kijya ndetse cyageze muri parikingi nabwira iki.

  • Nibyiza cyane ubundi ibyo nibyo byaburaga.erega nubundi nabavandimwe nibashyire hamwe ubundi barebe icyo gukora.m23 nayo ishishoze wanasanga arambushi??

  • Ni byiza ko batakagombye gushakisha amahoro hakoreshejwe intambara kuko hari ikibazo kitoroshye niba ni ngabo zabo zikomeje kubacika zijya ku ruhande rutavuga rumwe na leta

Comments are closed.

en_USEnglish