Afghanistan: Umusirikare wa Amerika yishe abaturage 15 barimo abana 9
Umusirikare utaratangazwa amazina, mu gicuku cyo kuri iki cyumweru yarashe abaturage 15 barapfa akomeretsa n’abandi mu ntara ya Kandahr, nkuko byemejwe na NATO.
Uyu musirikare ngo yavuye mu kigo abamo ahagana saa cyenda za mu gitondo (3 am kwisaha yaho) agana aho mu baturage. Abana icyenda nibo bahitanywe n’amasasu yarashe, mu bandi bapfuye haravugwamo abagore babiri
President Obama kuri iki cyumweru yatangaje ko ababajwe cyane n’igikorwa cy’uyu musoda, ndetse asaba ubuyobozi bw’ingabo za USA ziri hariya gukora iperereza vuba vuba ngo rimenye impamvu y’ubu bwicanyi.
President Hamid Karzai wa Afghanistan yagaye cyane ibyakozwe, anasaba ibisobanuro Washington. Mu itangazo yasohoye, yavuze ko atari igikorwa cyo kwihanganira.
Abaturage b’i Kandahar bamaze kumva ubu bwicanyi bateranyiye kuri iki cyumweru imbere y’ikigo uyu musirikare yaturutsemo, batera hejuru bamagana izi ngabo zibabereye ku butaka ngo zikaba ziri no kubarimbura.
Ibi bisanze umwuka mubi n’ubundi wari hagati y’ingabo za USA n’abaturage, nyuma y’uko aba basirikare mu kwezi gushize i Kabul batwitse igitabo gitagatifu cya Coran.
Mu rukerera, uriya musirikare yavuye mu kigo cye, yerekeza mu mudugudu uri muri 500m uvuye ku kigo cye, umuturanyi warokotse yabwiye Associated Press dukesha iyi nkuru ko yarashe mu ngo eshatu.
Uyu musirikare akaba yarashe abantu, ndetse ngo mbere yo kugenda akagaruka kurasa imibiri yabo ngo yizere neza ko abishe.
Umwe mu barokotse, Haji Samad, yabwiye Reuters ko yarokowe no kwihisha. Nyuma y’uko uriya munyamerika yari amaze kumurasira abana babiri n’abuzukuru.
Uyu musirikare kandi ngo ntiyababariye imbwa yariho imoka hafi aho, kuko nayo yayirashe igapfa.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ibi ntabwo bitangaje na busa.
Ingabo za USA ntakindi zishoboye usibye kurasa abaturage. Aba Taliban barabananiye imyaka ibaye 10. None se urumva ikindi bakora ari iki? Kujya kuri terrain guhangana n’aba Taliban biyemeje kuzabatsinsura birabagora sana, bahitamo gukoresha indege zitagira umu dereva cg kurashisha ibidege bya rutura.
Ubwongereza bwateye Afghanista buratsinda, ubu Russia buratsindwa, none na USA/NATO iri munzira.
Mwe ntabwo muzi umukino sha: USA/NATO yamaze kubona ko gutsinda urugamba bigoranye. yahisemo gushakisha uburyo bwose yakwivanamo amazi atararenga inkombe. Bitwikisha za Quran ngo abaturage barakare babagabeho ibitero noneho bizatume bavuga bati ibintu birakomeye twisubirire iwacu. None bari kwiyicisha abaturage ngo imyigaragambyo ikomeze bavuge bati akaga karaguye, ese ubundi turapfira iki. Icyo bashaka ni ukwivanamo badasebye.
Ibi ndabikunda cyane: Abiyita moderates(moderé)ndakeka baza kubona umwanzi uwo ariwe n’ikigamijwe muri iyi ntambara yiswe”war on terror”. This is a war on islam and on muslims.
Nizere ko uwakoze aya mahano atari intagondwa y’umukristo. Cg nuko batatubwiye idini akomokamo????
Muslims must wake up. This killing is another wake up call.
This killing will help Talibans and Al qaeda to recruit more people.
nabogome nuko bitwikira kurengera abaturage kandi bagiye kubamara nukubatezamo umwiryane
Ndabarahiye uzumva muminsi mike ngo uwakoze aya mahano yari afite ikibazo cyo mumutwe. Niba se azaba afite ikibazo cyo mu mutwe ni kuki bohereza abasazi kurinda umutekano muri Afghanistan?
Ahaaaa. Ndabona kugera kuri Democracy bifata igihe n’ibitambo byinshi sana.
Ababuze ababo bihangane.
The Afghani people don’t want us there. Our troops don’t want to be there. The American people don’t want us to be there.
Why is this so hard for our government and president to figure this out? Mr. Obama, please order our troops home today.
Ariko rero uyu musoda ibyo aribyo byose afite impanvu ishe bariya abantu! erega mayi bariya baturage bo muri afuganistani nabo bafite imitwe ifunze ndetse n’imyunvire yabo idahwitse, ushobora gusanga hari gatendo bari bamukoreye adshobora kwihanganira bityo abahitamo kubamarira kw’isasu! so aba baturage nibagire ikinyabupfura maze barebe ngo hari umusoda uzongera kubahohotera!!
Ndumva umutwe wawe ufunze kurusha uwabo.
KiKi uvuze ukuri
Ariko ubwo iyo uvuga utyo uba wumva bitaguteye isoni? imyumvire idahwitse uvuga n’iyihe? aba baturage se muri ayo masaha se bahuriye hehe nawe? ikinyabupfura n’urupfu se byo bihuzwa bite? aba baturage barenganye kd umenye ko nabo badashoboye gukomeza kwihanganira aba banyamerika. Ngaho babishe babanyaraho, babatwikiye ibitabo by’ukwemera kwabo, none batangiye no kubasanga mungo? vuga ko ahubwo aba banyamerika kubera kwirirwa bica bagiye kuzaba nk’interahamwe z’i Rwanda aho bashimishwa no guhora bica abantu. Iyo uvuga imitwe ifunze uba utera abantu guseka gusa, imitwe ifunze n’iki? wowe menya ko niba america ivuga intagondwa nuko batemera ko babjyana iyo bashaka, kandi kukwita intagondwa aribyo wita imitwe ifunze biba ari ukurengera uburenganzira bwawe bwo kwemera no kwanga icyo ushaka cg udashaka, mbega kuki wumva ko agomba gufungura umutwe cg kugondwa? aho niho hahera kwikuza wumva ko abantu bose bagupfukamira. ibi kandi na our President ahora abivuga ko agasuzuguro utakemera igihe cyose uri mukuri.
Please isubireho mu mvugo zawe kuko uba utesha icyubahiro aba bitabye Imana. Usigaje kuvuga ko nabapfuye muri 1994 nabo bazize imitwe yabo yari ifunze. Umuntu n’umuntu kandi ntawufite uburenganzzira bwo kugukoza icyo ishaka igihe cyiobangamiye uburenganzira n’ubuzima bwawe.
Dukunde amahoro kandi twubuahe ubumuntu twahawe n’Imana
When this war started, I stated over and over again, that we would eventually lose this fight, sighting what is happening now. The reason is simple, we do not understand their culture, their traditions, their way of life, their religion or how the average citizen thinks, all while we try to force democracy on them out of the barrel of a gun.
Democracy is not a one size fits all system, some places in the world it will not work. Afghanistan and much of the middle east is a good example.
Shitani kwisi
Niyobatwika qor’on ntabwo bazisiba mumitwe yabaslam Allah yarabivuze k’azayirinda kugeza kumunsi wimperuka no mwijuru izakomeza isomwe abanyamerika barakor’ubusa nabasa nkabo kwisi hose abahakanyi basenga ibyobishakiye Imana yabahaye isi gusa ninayo mpamvu bakora ibyobishakiye kumunsi wimperuka kukibanza cyibarura ntabwo bazaba barimo kuko batayoborwa namategeko y’Imana ese uwishe abobaturage twamwita umutaribani? ese abishwe nabataribani? Abobahakanyi kobatari batangaza jihadi nibayitangaze wirebere kurwana intambara zuburofa gusa bakwemera batakwemera islam Allah yarayirinze kuva adamu yaremwa kuko nicyo gihe Imana yayihaye adamu umuntu wambere
Njye ndabona akwiye kumanikwa kugira abanya afganistani bishime si nom urumva agatogo kintambara.
ibitekerezo muta bishaje mujye mubireka umuntu ashimishwa nuko harabantu bishwe kweri
mbabazwa cyane ibintu Amercan ikorera abemera Mana cyane ubwoko bwabarabu gusa Imana ni yonkuru
Imana ibakire mu bayo, kdi family zabo zikomeze kwihangana,gusa abazira akarengane ni benshi. Uuhh nimwiruhukire, ihora ihoze.
elluminat@com,amerika nukuyisengera kuko amaraso bamenynye arahagije.erega ntibazakubeshye kuko kumvira uwiteka niko kujijuka.mugihe utemera amaraso ya kristo u will be alwayz in trouble.
Comments are closed.