Digiqole ad

Nyamasheke: Arashinjwa gutera urushinge umugore akitaba Imana

Kuri station ya Police ya Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke hafungiye umugabo witwa Munyantore Aloys uregwa ubuvuzi bwa magendu. Arashinjwa gutera urushinge umugore witwa Ayonabonye Joséphine w’imyaka 50 y’amavuko  bikamuviramo kwitaba Imana. 

Urushinge ruterwa n'uwabyigiye, bitabaye ibyo ingaruka zabamo n'urupfu/ Photo Internet
Urushinge ruterwa n'uwabyigiye, bitabaye ibyo ingaruka zabamo n'urupfu/ Photo Internet

Nyuma y’uru rupfu rwa Nyakwigendera Ayonabonye, abaturage bongeye gukangurirwa kwirinda ba Magendu ahubwo bakagana Ibigo Nderabuzima bibegereye ahari abaganga babyigiye.

Nubwo ibyemezo bya Muganga bitaragaragzwa, Nyakwigendera  Ayonabonye Josephine tariki ya 08 werurwe uyu mwaka yari yatewe urushinge rwa magendu na Munyantore Aloys wanigeze gukora ku kigo Nderabuzima cya Gisakura nyuma akaza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi ahitamo kujya avurira iwe mu rugo.

Munyantore aregwa gutera urushinge rwa Extencelline rwo mu bwoko bwa Penicelline uyu Joséphine nyamara yari yararubujijwe n’abaganga.

Nyuma yo guterwa uru rushinge ngo yahise amarerwa nabi cyane ajyanwa kuri Poste de santé ya Kinini aho yagejejwe yashizemo umwuka. Ibi byahise bimenyeshwa inzego zose zibishinzwe uyu mugabo wari wanabaherekeje ahita atabwa muri yombi.

Uzagwaneza Mathilde ,umuforomokazi ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura asaba abaturage kwirinda ba magendu ahubwo bakajya bagana kwa muganga mu gihe barwaye.

Nyakwigendera Ayonabonye Josephine yari atuyemu Kagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri ari naho ibi byabereye tariki ya08 Werurwe, Josephine asize abana 3, umugabo we nawe akaba yari aherutse kwitaba Imana.

Source: Orinfor

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Njye ndi umufororomo,ikintu cya mbere ni uko nihanganishije aba bana babuze umubyeyi wabo,nanamwifuriza iruhuko ridashira.
    Abaturage bandi nibamenyeko nta kiza cyo kwa magendu banabyirinde

  • ok. birakaze tu

  • Uyu wahitanye uriya mubyeyi yigize umuganga yaba yarahanishijwe ikihe gihano?
    Nanjye mboneyeho umwanya wo gukangurira abanyarwanda kutivuza megendu!

  • acheni magendu kabisa

  • Magendu ni umucafu

  • Umva,uwo mugabo niba yatereye benzathine penicillin murugo,bigaragara ko atabyigiye!!
    abihanirwe!!

  • Pole sana kurabo bana basizwe ari imfubyi,mbonereho mbwire abanyarwanda basura ururubuga kwirinda bamagendu kandi ko nuwumva umubiri utameze neza arwaye ajye yihutira kwa Muganga.kandi mukirinda nokwivurira mu rugo,mufata imiti itanahuye rimwe nindwara urwaye.mwitonde kuko amagara araseseka ntayorwa

Comments are closed.

en_USEnglish