Dr Rwamasirabo niwe muyobozi mushya w’inama y’abaganga mu Rwanda
Ibi ni ibyavuye mu matora yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 werurwe, amatora akaba yari ayo gusimbura komite icyuye igihe yari iyobowe na Dr Gakwaya.
Inama nkuru y’abaganga (Rwanda medical council) ni ihuriro ry’abaganga bakorera ku butaka bwa repubulika y’u Rwanda. Ikaba itora komite nyobozi iba igizwe na Perezida,visi perezida, umubitsi, umunyamabanga,n’abajyanama 3.
Kuri uyu wa 6 hakaba hatowe aba bakurikira:
Perezida: DR Emile Rwamasirabo
Visiperezida: Prof Dr Wane Justin
Umunyamabanga: Dr Rudakemwa Emmanuel
Umubitsi: Dr Kayitesi Batamuliza
Abajyanama: Lt Col Dr Nkulikiye John, Dr Kalisa Louise, Dr Ayingeneye
Akimara gutorwa Rwamasirabo akaba yatangaje ko bagiye kwegera abagenerwa bikorwa aribo baganga, inzego zikora mu buvuzi hagamijwe guha service nziza abanyarwanda bagana ibitaro.
Dr Rwamasirabo ni muntu ki?
Dr Rwamasirabo Emile wavutse tariki ya 13/03/1951 yize amashuri ye yisumbuye mu rwunge rw’amashuri i Butare (yahoze yitwa GSO de Butare – INDATWA) yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi aho yamaze imyaka 2, akaza kuhava mu mvururu zabaye igihe Yuvenali Habyalimana yafataga ubutegetsi kuri Coup d’Etat. Rwamasirabo yerekeje muri Senegal aho yakomereje amashuri ye.
Arangije kwiga ubuvuzi rusange muri Senegal yakomereje i Lille mu Ubufaransa Lille kwiga byihariye ibyerekeranye n’indwara zifata urwungano rw’inkari (urology) kugeza mu 1988.
Arangije amashuri ye yagiye gukora muri Uganda mu bitaro bya Mulago i Kampala kugeza mu 1994, hagati y’1990 na 94 yafatanyije mu ntambara yo kubohora u Rwanda.
Emile Rwamasirabo yagizwe umuyobozi w’ibitaro bya CHK, kuva mu 1998 yagizwe umuyobozi wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda, aha yahakoze impinduka nyinshi zirimo kongera umubare wabinjiraga muri iyi Kamuza yari rukumbi yakoraga icyo gihe. Yahamaze imyaka 6.
Nyuma yaje kugirwa ambasaderi w’u Rwanda mu Ubuyapani, Rwamasirabo ubu, akaba ari umuganga mu bitaro by’umwami Faycal, ibyo yize bikaba ari abaganga bake cyane babyize mu Rwanda.
Mu buzima igihe yagize ubwoba cyane, ngo ni mu ijoro rya tariki 15/02/1973 igihe bashushubikanywaga bakirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda. nkuko yigeze kubitangariza rwandaise.com urubuga rwa diaspora nyarwanda.
Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM
0 Comment
tura mwishimiye cyane,nakurikiranire hafi ikibazo cy’imishahara yabaganga twumva ko bashobora kugabanya hamwa nahamwe murwanda,kuko noneho imitangire ya service nziza yahumira kumirari.
IMANA IZAMUFASHE MUMIRIMO ASHINZWE
Comments are closed.