Digiqole ad

Philadelphia, USA, abaho babona bate u Rwanda?

Umunyarwanda, uba mu Rwanda cyangwa hanze, buri wese aba afite uko areba igihugu cye, buri wese agira indorerwamo akibonamo. Hari ubona ko ari igihugu kibi, bitewe n’ibyo yabonye, ibyo yumvise, ibyo yasomye cyangwa yabwiwe.

Duncan Felicity, umunyamakuru w'inzobere mu bukungu uba Philadelphia/photo Internet
Duncan Felicity, umunyamakuru w'inzobere mu bukungu uba Philadelphia yanditse ku buryo bamwe i Philadelphia babona u Rwanda /photo Internet

Hari ubona ko ari igihugu kimubereye, cyiza, kiri gutera imbere, gifite amahoro n’umutekano n’ibindi byiza ashobora kubonesha amaso ye, kubwirwa, gusoma n’ubundi buryo bwinshi.

Ku mwene gihugu, kwemera uko igihugu cyawe cyifashe, nabi cyangwa neza bishobora gushingira ku marangamutima. Ufunzwe ugakatirwa urengana (birashoboka) byagorana guhamyako igihugu cyawe gitemba amata n’ubuki, ukora ugahembwa neza ukarya ukaryama ugasinzira mu mahoro igihugu cyawe ukita paradizo.

Si kenshi umunyamahanga utabifotemo inyungu, yagira amarangamutima mu kuvuga uko abona igihugu runaka, u Rwanda ni kimwe mu bihugu byamenyekanye ku Isi mu gihe gito cyane, buri wese ubu afite uko aruzi, arwumva cyangwa yarubonye.

Felicity Duncan ni umunyeshuri uri gukora PhD muri Kaminuza ya Pennsylvania, ishuri ry’itumanaho rya Annenberg, ni inzobere mu bukungu, no mu itangazamakuru ry’ubukungu yakoze igihe muri Africa y’epfo. Afite Masters degree mu itangazamakuru yavanye muri Kaminuza ya Missouri, Columbia School of Journalism.

Mu nyandiko yakoze ku wa gatatu tariki 7 Werurwe, yavuze ko aho aba mu mujyi wa Philadelphia, USA, abantu bamwe iyo ijambo “RWANDA” bumva ubwicanyi, Genocide n’imihoro. Ku bandi, nawe, ibyo ngo ni ibyo mu myaka myinshi ishize.

Ukuri ngo ni uko, uyu munsi u Rwanda ari igihugu gifite inkuru nziza kurenza ibindi bihugu bya Africa mu izamuka ry’ubukunfu no guhashya ubukene ibindi bihugu byakwigiraho.

Ashingiye ku mibare itangwa na Banki y’Isi, Felicity Duncan, avuga ko kuva mu 1996 umusaruro w’umuturage, GDP (Gross Domestic Product) uzamukaho 8.5% buri mwaka.

Abatuye Philadelphia kandi batunguwe no kumenya ko u Rwanda ari igihugu cyagabanyije ubukene kuva kuri 57% kugeza kuri 45%, iyi mibare ivuze ko hafi miliyoni y’abanyarwanda yigobotoye ingoyi y’ubukene mu myaka micye.

Mu cyongereza, iyi mbonerahamwe iragaragaza imibare ituma u Rwanda ruhindura isura y’imihoro n’amaraso ya Genocide rwari rufite mu baturage hafi miliyoni 2 batuye Philadelphia:

Metric                              2006                       –        2011

Poverty rate                    56.7%                                44.9%

Gini coefficient                 0.522                                0.49

GDP per capita                  $333                                  $540

Net primary school enrollment  86.6%               91.7%

% with safe drinking water      70.3%                      74.2%

% with access to electricity      4.3%                        10.8%

Ownership of mobile phones  6.2%                         45.2%

Maternal mortality                     750                            487

Infant mortality                          86                                 50

Under 5 mortality                       152                              76
Duncan avuga ko ibi byombi henshi bidakunda kuzamukira rimwe, byinshi mu bihugu ngo bizamura ubukungu bwabyo, ariko ubukene bwo bugakomeza kuzahaza abaturage benshi cyane.Felicity Duncan, avuga ko witegereje iyi mibare, usanga u Rwanda rwarazamuye ibintu bibiri by’ibanze. Rwazamuye ubukungu bwarwo vuba, runagabanya ubukene n’ubusumbane ku kigero kigaragara.

Bityo u Rwanda kuri we na bamwe mu batuye Philadelphia, rufite umwihariko n’inkuru yo gusangiza abandi yo kuba rwarabashije kuzamura ubukungu no kugabanya ubukene icyarimwe, benshi batabasha kugeraho.

Felicity Duncan, yemeza ko atari umuhanga muri politiki, gusa mubyo yemeza ko biri inyuma y’iri terambere ubu bamwe bari kumenyeraho u Rwanda, avuga ko ari politiki nziza mu Ubuhinzi yatumye umusaruro n’igiciro bya kawa bizamuka, ndetse n’ibindi bihingwa bitandukanye, Ubuyobozi bukorana intego no kugera ku mihigo, kuri ibi akongeraho ko byose bishingira ku mahoro n’umutekano muri rusange u Rwanda rufite.

Kuri Felicity Duncan, u Rwanda ruracyafite byinshi byo gukora no gukosora, kimwe n’ahandi henshi mu bihugu bya Africa n’Isi muri rusange, ariko yemeza ko icyo abanyarwanda nibura ubu bakwishimira ari uko igihugu cyabo ubu kitibukirwa n’abatuye Philadelphia benshi ku mahano n’amarorerwa byakibayemo, ahubwo ku iterambere ryihuse n’umubare munini wabamaze kuva mu bukene.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Oya rwose amahanga namenye ko amateka mabi ubu turi kuyasiga inyuma.
    Ikinshimasha kurenza ibindi ni uko nk’ubu mu mashuri abanza usanga batazi ngo HUTU-TUTSI, twe tukiga wabaga uzi uwo mwicaranye ubwoko bwe, ariko ubu abana bararerwa nk’abanyarwanda.

    Amateka mabi nacike mu Rwanda no mu mahanga babimenye, dukomeze duteze imbere igihugu cyacu ibindi ntacyo byazageze ku Rwanda n’abarwo

  • Ariko mujye mutatugezaho abaruvuga nabi kugira ngo tugereranye hagati aho tutazirara ngo turi muri paradizo

  • Abaduhagarariye mubihugu byamahanga nabo nage bashyiraho akabo ko kwerekana ko tutarangwa nimihoro nimpiri ahubwo bakanarushaho kwerekana History y`urwanda cyane cyane uko intandaro yiyo mihoro yatangaye nuko yahagaritse nabayihagaritse arinabo bafite uruhare runini mukazamura igihugu cyane mubiteza imbere abaturage barwo in all sectors ntabonye umwanya wo kuzisobanura.
    Murakoze

  • Twizere ko uyu muvuduko utagomba kurangazwa nibyo abantu batuvugaho!dukore neza kandi cyane imana iza tuba hafi kugirango iterambere turigereho.

  • Kanyarwanda, ntabwo abanyamahanga bashobora kureka kuvuga amateka mabi y’u Rwanda, kuko nabo amajenosideri arabaryohera kandi arunguka.

  • Ni byiza kuba uyu munyamakuru avuga ibyo abona atazanye amarangamutima. namwe umuseke mwadushakishirije iyi nkuru mwakoze. gusa ibi bikwiye kujya bitubera nk’intangiriro yo kurushaho gukora kugirango imiereho y’umunyarwanda irusheho guera imbere kandi igihugu n’abanyarwanda muri rusange nubwo hari ibyakozwe byinshi byiza ariko nanone mwibuke ko hai umuturage hirya no hino mu gihugu usanga nta mibereho, bwacyi iracyagaragara n’ibindi byinshi.

    Ikindi mbona ni uko ubu ubwicanyi bumaze gufata ntera surtout mu miryango aho umwana yica ababyeyi cg umubyeyi akica umwana, hakwiye ingamba zikarishye kuko tudafatiranye biradusubiza mu icuraburindi.

    – ikindi hari abashomeri benshi ubona ko kidashakiwe umuti nabyo bizahungabanya umutekano.
    – ubusumbane mu ishahara mu bakozi
    Dukomeze dukore cyane kandi dusabe n’Imana itube hafi kugirango igihugu natwe abaturage dukomeze gutera imbere.

  • akazi kakozwe n’abanyarwanda, ni ako kwishimira. N’ ubwo baruvuga, ariko ntibaruvuga nka Somalia.

    Congz bayobozi b’ u Randa

  • Ni byiza kuvugisha ukuri ntamaranga mutima bikaba byiza kurusha iyo batubwiye ibyo gukosora kugira ngo birusheho kuba byiza.Naho ubundi ntituzasubire inyuma.Vive le Rwanda, son Président et son gouvernement.

Comments are closed.

en_USEnglish