Digiqole ad

Urubyiruko rwimuka rurasabwa kuba umusemburo w’iterambere

Ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihizwa tariki ya 12 Kanama buri mwaka, urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’ubukerarugendo n’amahoteri (RTUC) rwaganirijwe n’abayobozi batandukanye muri za Minisiteri bashinzwe urubyiruko ndetse n’abayobozi b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ku bijyanye n’uburyo urubyiruko rwagira uruhare mu iterambere aho kuba ikibazo.

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri ba RTUC (Photo Hatangimana)

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri ba RTUC (Photo Hatangimana)

Ibiganiro byabereya mu cyumba cy’ibiganiro cya RTUC, bibanda ku nsanganyamatsiko yagenewe umunsi “Youth Migration: moving development forward” ari byo Iyimuka ry’urubyiruko: byihutisha iterambere.”

Mu butumwa bwagenewe urubyiruko n’Umunyamabanga shingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Nkuranga Alphonse, yasabye urubyiruko rwimuka ruva ahauntu rujya ahandi kubikorana ubushishozi kandi ruba umusemburo w’iterambere.

Nkuranga ati “Kwimuka ufite intego, ufite icyo ujyanye mu mutwe uba ubaye igicuruzwa kiza kishakira isoko.”

Alphonse Nkuranga ES wa NYC (hagati),  Dr Tombola Vice Rector RTUC (iburyo) na Kalisa Callixte Rector wa RTUC (ibumoso)

Alphonse Nkuranga ES wa NYC (hagati), Dr Tombola Vice Rector RTUC (iburyo) na Kalisa Callixte Rector wa RTUC (ibumoso)

Bamwe murubyiruko rwiga muri RTUC mu kiganiro bagiranye n’UM– USEKE badutangarijwe ko urubyiruko rushobora gutera imbere binyuze mu kwimuka rujya ahandi ariko rukabikora hari ubumenyi rugiye kurahura ahandi.

Munyarukiko Jean Bosco umwe mu nanyeshuri ba RTUC yagize ati “Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze. Twiyicariye ntacyo twageraho, ariko ushobora kujya hanze bateye imbere (mu Bushinwa urugero) akahakura akenge ukongera kuko wari ufite.”

Yongeraho ati “Ubwo bumenyi bushya ubwongeye kuri buke wari ufite wakora ikintu gifatika.”

Nkuko byagaragajwe mu mibare, urubyiruko ruhunga ibihugu bikenye rugana mu bihugu bikize rugera kuri miliyoni 175, muri aba 30% bakaba ari urubyiruko rukomoka muri Afurika.

Imwe mu mpamvu zitera urubyiruko kujya gushakira ahandi amaronko ku isonga habanza ikibazo cy’ubukene.

Ubu bukene mu kuburwaha urubyiruko rurasabwa gutekereza cyane ku mishinga mito y’iterambere rufiteye ubushobozi nk’uko byagaragajwe na Ntambara Emmanuel, intumwa ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi.

Ntambara ati “Benshi mubona bafite amazu manini atagira umubare mu mujyi wa Kigali batangiye bakora udushinga duto. Urubyiruko rugomba kunyurwa n’akazi gato rubonye mu gihe rutegereje agakomeye.”

Ntambara yongeraho ko urubyiruko rukwiye kuba igisubizo cy’aho rugiye kuruta kuba ikibazo.

Mu kiganiro cyatanzwe na Mushabe Richard umuyobozi muri Minisiteri y’Imari n’igenemigambi ushinzwe urubyiruko, yagaragaje ko urubyiruko mu Rwanda rukunze kuva mu cyaro rugana mu mujyi wa Kigali.

Leta y’u Rwanda mu Rwego rwo kugerageza guca intege iyo myimvire no korohereza urubyiruko kubona byinshi mubyo rukenera i Kigali, yafashe icyemezo cyo kongerera ubushobozi imwe mu mijyi y’intara zose ikahubaka ibikorwa remezo bihagije.

Ibi bikaba byasobanuwe ku buryo burambuye na Mushabe Richard, wasabye rubyiruko kwiga ibintu rwiyumvamo kuruta kugendera mu kigare.

Leta y’u Rwanda igerageza guhanga imirimo n’ibikorwa bishobora guha urubyiruko rwize n’urutarize utuzi binyuze muri gahunda za VUP, TVET ndetse n’udukiriro.

Ikizere cy’iterambere ku rubyiruko nta washidikanya ko imbere hari umucyo ariko urubyiruko rugomba kumenya ko iterambere rihera kuri bike ufite.

Ntwari Albert umunyeshuri muri RTUC asanga urubyiruko rufite amahirwe ariko rukabura abarugira inama.

Ntwari ati “Urubyiruko rurigaya rukumva rutahanga umurimo uciriritse. Hakwiye inama zihoraho, urubyiruko rukigishwa kwishyirahamwe, iterambere rirashoboka.”

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Tuve home twigire ghetto muri macye

Comments are closed.

en_USEnglish