u Rwanda n’Akarere mu guhangana n’ibura rya Internet ririho ubu
Kimwe n’ibindi bihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba, u Rwanda narwo rumaze iminsi rufite ikibazo cy’ibura rya Internet rya hato na hato, ababishinzwe bavuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo.
Iri bura rya Internet ryatewe no gucika kw’umuyoboro wa Internet witwa SEACOM uca munsi y’inyanja y’Ubuhinde waba waracikiye ahitwa Port Soudan nkuko byemezwa na ITMag.sn
Abatanga internet ku bihugu byo muri aka karere basabwe gukora amasezerano mashya y’ibisubizo mu gihe bagize ikibazo cya Internet mu bihugu byabo. Birimo no gushaka imyanzuro yo gushaka indi company itanga Internet kugirango itabura burundu kubera uriya muyoboro wangiritse.
Ubuyobozi bw’Ikigo cya RURA (Rwanda Utilities Regulatory Agency) kikaba gisabwa kwihutisha kugirana ibiganiro n’amasezerano n’abatanga Internet muri ibi bihugu mu gukemura iki kibazo.
Igihugu cy’u Rwanda na Zimbabwe nibyo ubu byugarijwe n’ikibazo cya Internet idahagije kubera iyangirika ry’umuyoboro wa SEACOM.
Uganda na Kenya nubwo ngo iki kibazo kitarabigeraho cyane, nabyo ntabwo byorohewe n’ibura rya Internet rya hato na hato kubera uriya muyoboro.
Gusana umuyoboro wa SEACOM biri gukorwa, gusubirana Internet ku buryo busanzwe biteganyijwe mu byumweru bitatu mu karere kose muri rusange.
SEACOM ni umuyoboro uca munsi y’inyanja ufite ubushobozi bwa ‘terabit’ 1.28/sec, uhuza Africa y’amajyepfo, iy’uburasirazuba, uburayi na Aziya uciye mu nyanja y’abahinde, inyanjya itukura na Méditerranée.
Source: agenceecofin
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM