Ubwikorezi bw’inyama ku ngorofani bukwiye gucika – RBS
Mu rwego rwo guharanira ubuziranenge n’isuku ku nyama zivanwa mu mabagiro zijyanwa mu mazu y’ubucuruzi yabugenewe ndetse n’izijyanwa mu maresitora no mu mahoteli, ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge kiratangaza ko, uburyo bwo kuzitwara ku ngorofani kimwe n’ibindi binyabiziga bitabigenewe bukwiye gucika.
Dr Mark Cyubahiro Bagabe, umuyobozi mukuru w’ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge RBS, ,yabitangaje mu mahugurwa na bamwe mu bacuruzi b’inyama ndetse n’abandi bakora ibikorwa by’ibikomoka ku nyama.
Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa kane ku kurinda inyama udukoko duto bita micorobe, cyatangwaga n’impuguke zo mu Ubuyapani, zibanda isuku y’inyama kuva zivanwe ku ibagiro aho zicururizwa ndetse n’aho zitegurirwa nk’ifunguro cyangwa kuzikuramo ibindi bizikomokaho.
Mikorobe zitandukanye bagaragazaga ko zikwiye kurindwa inyama, hifashishijwe uburyo bwo kuzibika ahantu hari ubushyuhe butuma micorobe zitazigeraho.
Abitabiriye ikiganiro nabo bavuze ko koko bazi ko ubwikorezi bw’Inyama ku ngorofani zivanwa mu mabagiro bishbora gutera ikibazo ku buzima.
Jean Luc Rugemintwaza,ukorera ibagiro n’icuruzwa ry’inyama ry’Abadage (German Butchery), avuga ko mugihe abo akorera bazaga gushora imari yabo mu Rwanda, baje bafite imodoka yabigenewe, ariko bahitamo kuyishora mu gutwara ifarini.
Rugemintwaza agira ati:″Ubwo abadage nkorera bashoraga imari yabo mu nyama mu Rwanda babonye uko zikorerwa bbyarabagoye kubyumva. Ariko baje gusanga riko bikorwa nyine, nabo imodoka yari yabugenewe ubu bayitwaramo ifarini ikorwamo imigati″
Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko ubu ikibazo cy’isuku mu mabagiro cyakemutse ku buryo bugaraga, ubu rero bagiye no kwita ku bwikorezi bw’inyama zijyanwa mu mabagiro kugirango zihagere zigifite isuku.
″Ibaze niba inyama ivuye mu bagiro ifite isuku ariko igahita ijya ku ngorofani, mu modoka yikoreye ibirayi cyangwa yakandagiwemo n’ibirenge, ikajya kuri moto yicayeho n’umuntu? Ibi ntabwo bikwiye″ Cyubahiro Bagabe.
Mu bigomba gukorwa, Cyubahiro Bagabe avuga ko abikorera izi nyama bakwiye kwibumbira mu makoperative kugirango babone ubushobozi bwo kuzikorera mu buryo bwabugenewe mu isuku.
Naho abatifuje kujya mu ayo mashyirahamwe bo bakaba bafite ubushobozi bw’imodoka zabugenewe zo kwikorera ako kaboga.
“Nkuko twagiye tubasha guca akajagari mu bindi bintu bireba ubuzima bw’abantu, ibi nabyo birashoboka ko inyama zajya zitwarwa mu isuku” Dr Cyubahiro Bagabe Mark
NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM
0 Comment
Isuku y’ibyo kurya ningombwa kugira ngo tugire ubuzima buzira umuze. Gusa muri iki gihe amafaranga atumye ubuzima bwacu burushije ho kwangirika ibyo ndabivugira aho ujya mu Kabare ( aho abantu bahurira bica akanyota) , iyo wibeshye ukaka ka Brochette , mu minota itatu baba bayikuzaniye idahiye kandi ukayirya uyitanguranwa n’isazi
Isuku n’isoko y’ubuzima
Comments are closed.