Jeannette Kagame yasabye abagore kugana ibigo by’imari
Kuri uyu wa kane mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, mu Rwanda wabereye mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza Intara y’Iburasirazuba. Madam Jeanette Kagame yasabye abagore kurushaho kugana ibigo by’imari ndetse no gukora imirimo ibyara inyungu kugirango biteze imbere.
Uyu mufasha w’umukuru w’Igihugu yasabye ababyeyi kurushaho kugana ibigo by’imari kugirango bibafashe kubona inguzanyo izatuma bagera kuri byinshi. Yibukije ko kugirango umuryango utere imbere buri wese yaba umugabo n’umugore ndetse n’abana bagomba kubigiramo uruhare.
Akaba yasabye ababyeyi gushyira abana mu mashuri kandi bagakurikirana imyigire yabo by’umwihariko abana b’abakobwa kuko umubare wabo bigaragara ko ukiri hasi.
Uyu muhango kandi waranzwe no guha abana n’abagore batwite amata n’imbuto muri gahunda Leta yihaye yo gukangurira abanyarwanda guhashya imirire mibi.
Hahembwe kandi abana b’abakobwa bitwaye neza mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, icyiciro rusange n’amashuri abanza mu rwego rwo gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Madame Jeannet Kagame yashyikirije certificats z’ishimwe abantu bagize ibikorwa by’ubutwari, bakarera abana b’imfubyi babaga batoraguye bajugunywe n’ababyeyi babo cyangwa se abana batagira ababyeyi, abo bahembwe bitwa ba “Malayika murinzi”
Ngoboka Cyriaque ni umugabo utuye mu murenge wa Ruramira, afite abana 5 b’impfubyi arera zitagira ababyeyi bombi; akaba yarabashije kubashyira mu mashuri. Avuga ko ngo akibitangira abantu bamucaga intege ariko ko ibihembo abonye bimuteye imbaraga no kwishimira ibyo yakoze.
Akaba asaba abantu bose kugira umutima w’urukundo kuko ibitunga umuryango wawe, bishobora no gutunga umwana w’imfubyi. Mu Karere ka Kayonza ahizihirijwemo ibi birobi, 54% by’abaturage aka Karere ni igitsina gore.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Mme INYUMBA Aloysia wari aho, yavuze ko muri uku kwezi kwahariwe guteza imbere abari n’abaegarugori hazakorwamo ibikorwa bitandukanye, birimo kubungabunga ubuzima b’umutegarugori, kubongerera ubumenyi muri gahunda zitandukanye ndetse no kurushaho kubakangurira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere.
Ukwezi kwahariwe abari n’abategarugori kwatangiye kuwa 08 Werurwe kukazarangira kuwa 05 Mata uyu mwaka.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Uyu wo hagati se niwe Inyumba?
Umubyeyi muzima agaragazwa no kwegera abana ndetse n’ababyeyi bagenzi be bakaganira kucyateza abana babo imbere bakareberera abana badafite ababyeyi bakabaha ibyo ababyeyi babo bakabahaye , ngibyo ibiranga umubyeyi utari gito aribyo biranga Umufasha wa Nyakubahwa Paul Kagame! Imana ikomeze ibahe umugisha!
Urugwira , ubugwaneza n’amahoro yo mumutima nibyo bikuranga Imana ikomeze ikurinde mubyeyi w’u Rwanda! kndi ibikorwa byawe binezeza abanyarwanda!
Turemeranywa ku bikorwa by’indashyikirwa bibaranga buri munsi ! uri umubyeyi icyusa urangwa n’urugwiro! Imana ikomeze ibane nawe!
umubyeyi ni uwita ku burere bw’umwana, kandi agakurikirana imyigire ye ya buri munsi, nta washidikanya rero ko Jeannette kagame ari umubyeyi mwiza urerera igihugu.
ibi mbivuze mpereye ku bikorwa bye by’indashyikirwa akorera abana bato kandi akaba ari narwo rwanda rw’ejo, kugeza kuri ubu amaze guteza uburezi n’uburere bw’umwana w’umunyarwanda imbere kuburyo bugaragarira buri wese.
yakuye abana b’impfubyi mu mihanda none dore bose bagannye ishuli ndetse bari kubaka ejo hazaza heza habo ndetse batibagiwe n’igihugu cyabo.
yateje imbere uburenganzira bw’umwari n’umutegarugore mu gihugu, none ubu umwana w’umukobwa nta pfunwe akigira m’umuryango nyarwanda, asigaye yiga agatsinda neza nka basaza be, yewe rimwe na rimwe akanabarusha. ibi byose rero akaba ariwe tubikesha. ntawabura kumushimira kandi tugira duti kumerezaho mubyeyi mwiza.
yego niwe inyumba
First Leady afite ibikorwa byiza rwose kandi afite umutima wa kimuntu, gusa njye ndamwisabira ngo amfashe mbone akazi ubushomeri bumeze nabi
Niba asura uru rubuga yanyemerera nkazamureba
God bless our first lady and her family.
Comments are closed.