Digiqole ad

Green Party ikuye akarenge mu matora y’Abadepite

Ishyaka riharanira ibidukikikije na Demokarasi mu Rwanda “Democratic Green Party of Rwanda” rimaze gutangaza ko ritazitabira amatora y’Abadepite azaba muri Nzeli uyu mwaka wa 2013.

 Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Iri shyaka

Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Iri shyaka

Ibi bibaye mu gihe abantu benshi bari bakomeje kwibaza uko bizagenda dore ko ryemerewe habura igihe gito cyane ngo igihe cyo gutanga ibyangobwa kubifuza guhatana mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeli kirangire.

Nyamara ariko ubwo bahabwaga uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) bari batangaje ko bagiye gukora iyo bwabanga ngo bazahatane mu matora y’Abadepite bityo babe bagira ababahagararira muri aya mato.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuyobozi w’iri shyaka, Dr Frank Habineza kuri uyu wa 12 Kanama rigira riti:

Ishyaka riharanira ibidukikije na Demokarasi mu Rwanda rimaze igihe gito ryemewe gukorera mu Rwanda riramenyeshya abantu bose ko ritazabasha kwitabira amatora y’Abadepite azaba muri Nzeli 2013.

Ishyaka rirabona ko ridashobora kubona ibyangombwa bisabwa byose kugira ngo ribashe gutanga abakandida bahatana mu matora y’Abadepite, bitewe n’igihe ntarengwa cyo gutanga abakandida.

Ishyaka riharanira ibidukikije na Demokarasi rizahatana mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yo mu mwaka wa 2016, n’amatora ya perezida yo mu mwaka wa 2017.

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish