BRD n’abo imaze guteza imbere mu imurikagurisha ry’iminsi 3
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 12 Kanama kuzageza kuwa gatatu w’iki cyumweru, Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) iri mu imurikagurisha ifatanije n’ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo batejwe imbere n’inguzanyo yabahaye, ni murwego rwo kwizihiza imyaka 46 imaze ikorera mu Rwanda.
Kalisa Prossy ushinzwe ubucuruzi muri BRD, yatangarije Umuseke ko iri murikagurisha riri mu ruhererekane rw’ibikorwa bigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 bamaze bakora, isabukuru nyir’izina yizihijwe tariki 5 Kanama z’uku kwezi.
Yagize ati “Twateguye imurika gurisha n’abakiliya tumaze kuguriza kandi bamaze kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ariko kandi kugira ngo tunerekane ibikorwa byacu kandi dutinyure buri muturage wese waba afite umushinga ushobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ko yatwegera.”
Naho Joy Gatera, uhagarariye Ikompanyi yitwa “Rugali Ltd” ari nawe nyirayo nawe w’itabiriye iri murikagurisha, aho amurika ibijyanye n’ubworozi bw’inkoko bakora ashimira uburyo BRD yamufashije kwiteza imbere kugeza ubu ngo akaba amaze amatungo (inkoko) ibihumbi 20.
Ati “BRD ni banki yakira abantu neza, iyo ubagezeho ubabwira icyo ushaka gukora bakakugira inama, naje ndi umuntu usanzwe ku giti cyanjye baramfasha kugeza n’uyu munsi.”
Gatera kandi asaba Abanyarwanda bose gutinyuka bakegera amabanki kuko batagera ku iterambere badatinyutse.
By’umwihariko ngo n’ubwo abari n’abategarugore benshi mu Rwanda bamaze gutinyuka, abataratinyuka ngo bashobora guhera kuri banki n’ibigo by’imari bitoya nka za SACCO zidasaba ingwate nyinshi, wamara kuzamuka ukazabona kugana amabanki manini cyangwa bakibumbira mu bimina.
Iri murika gurisha ryitabiriwe na Inyange industries, Urwibutso enterprise(Nyirangarama), Crystal Bottling Co.Ltd, East African Granite Industries, Trust Industries Ltd, Kinazi Cassava Plant na Rugali Ltd (Kinyinya Farm).
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW