Digiqole ad

Akaga ko kwiyoberanya n’ingaruka zabyo

Kuva kera hagiye habaho ibihe byiza n’ibibi bigahora bisimburana,nyamara nubwo abantu bamwe bahuye n’ibirushya ntabwo bajyiraga imyitwarire imwe ku kibazo. Yewe hari abami n’ibikomangoma bagiye bahitamo izindi nzira bashaka intsinzi y’ibibazo babaga bafite nyamara ntibyabahiriye na gato.Iyi nkuru iragaragaza akaga ko KWIYOBERANYA n’ingaruka bitera kandi Imana ntiyemera umuntu wese wihindura undi muntu.

Masike nk'iyi ifasha abantu bamwe kwiyoberanya

Masike nk’iyi ifasha abantu bamwe kwiyoberanya

Ese kwiyoberanya ni ikibazo?

Ijambo “disguise” ni ijambo ry’icyongereza rivuga kwambara imyenda udanzwe wambara cyangwa kwihindura uko wagaragaraga ku buryo nta muntu ushobora kukumenya. Abantu ariko hari impamvu bakunda kwiyoberanya twavuga nk’ubwoba,guhunga ibibazo,gutakariza abandi icyizere n’ibindi.

Hari abantu bamwe ubaza amakuru bakakubwira ngo ni meza kandi mu by’ukuri atari byo. Nta muntu muzima ukwiye kwishushanya ngo yigire ukundi agendereye indonke runaka. Iki kintu cyo kwiyobereanya kiragenda gifata indi ntera nyamara kwiyoberanya biciriweho iteka. Abantu ntibagitinya kwambara uruhu rw’intama kandi ari amasega aryana.

Ese na we warabibonye?Wakora iki uhuye n’umutekamutwe wiyoberanya?Wafashisha iki umuntu wamaze kwandura ubu burwayi?Abantu biyoberanya bari ahantu hose mu madini,amasoko,amayira,amakwe n’ahandi? Iyi minsi turimo iradusaba kugira ubushishozi n’amakenga kuko hari abantu bizeza abantu ibitangaza nyamara bazi neza ko ibyo bavuga ari ibinyoma.

Nyamara abantu bari bakwiye kumva neza iri somo”Nuko mwiyambure ibinyoma,umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we,kuko turi ingingo za bagenzi bacu”Abefeso4:25. Kwiyoberanya ntibisaba amashuri cyangwa amafaranga ahubwo byibera mu muntu kandi amaherezo yabyo ni mabi.

Kwiyoberanya ni akaga mu bantu

Hano hari ingero z’abantu batatu biyoberanyije ariko ntibyabahiriye na mba kuko mu ijuru hari Imana itabeshywa. Umuntu ashobora kwiyoberenya imbere y’abantu ariko imbere y’Imana hari Camera nini ikurura ibintu byose bikorerwa ku isi ikabibona nkibyambaye ubusa.

Umuntu wambere wiyoberanyije ni Sawuli umwami wa mbere wa Isirayeli ubwo yajyaga k’umupfumu wa Endori agiye gushaka intsinzi nyamara ntibyamuhiriye,dore uko Bibiliya ivuga”Nuko Sawuli ariyoberanya yambara indi myambaro,ajyana n’abagabo babiri bajya kuri uwo mushitsikazi nijoro”1Samuel 28:8.

Yagiye nijoro kuko yari yaraciye iteka ko abapfumu bose bamarwa mu gihugu nyamara ikibazo kimukangaranyije yitwikiye ijoro ajyayo ariko burya iby’abapfu biribwa n’abapfumu,yagize iherezo ribi bitewe no kwiyoberanya agakora icyaha imbere y’Imana ya yindi yavuze ngo “ntukagire izindi mana mu maso yanjye”.

Undi wiyoberenyije ni umugore w’umwami Yerobowamu ubwo Abiya yararwaye .Ijambo ry’Imana riravuga ngo”Ndakwinginze haguruka wiyoberenye,utamenyekana ko uri muka Yerobowamu maze ujye I Shilo.Ni ho umuhanuzi Ahiya aba,wamvuzeho ko nzaba umwami w’ubu bwoko. 1Abami 14:2.

Nubwo rwose bacuze imigambi mibisha yo kwiyoberanya ntibyabahiriye kuko yaje gutahurwa n’uyu muhanuzi wakoranaga na ya Camera yibera mu ijuru(Mwuka Wera).Byarangiye amakuba n’ibyago bisutswe ku nzu ya Yerobowamu(umuryango we),kubera kwiyoberanya.

Kwiyoberanya byatumye umwami agwa ku rugamba arashwe n’umuntu wapfuye kwirasira gusa. Bibiliya iravuga iti”Umwami w’Abisirayeli abwira Yehoshafati ati”Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba,ariko wowe ambara imyambaro y’ubwami.Nuko umwami w’Abisirayeli ariyoberanya ajya ku rugamba”1Abami 22:30.

Mu by’ukuri kwiyoberanya ni ingeso mbi hari abantu bamwe bamaze kubigira umwuga bazi kuvuga amagambo asize umunyu ariko bagendereye gusa kuriganya abandi.Ikibabaje rero nuko byageze no mu bantu bitirirwa izina ry’Imana. Nyamara umuntu muzima wese akwiriye kwirinda gucirira iyi ngeso kuko ifite ingaruka zikomeye.

Hari umuntu wambwiye ati”Ubu buzima umuntu utazi kubeshya ntazabushobora”Namushubije ko ubuzima bwo kubeshya atari ubuzima bwo kwifuza kandi ko hari abantu b’indahemuka bemera kubaho imibereho yoroheje mu cyimbo cyo kwiyoberanya.Ikintu kingezi ni ukunyurwa n’ibyo ufite cyangwa uko umeze naho ibindi bifite aho bikomoka.

Nkwifurije kutiyoberenya no kunyurwa.

HAKIZIMANA Claver

Umusomyi w’UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ayamagambo nimeza cyane bibaye byiza mwayandika burimunsi ariko ibi nibimenyetso bigaragaza imperuka,Imana Idutabare

  • ikibazo ni abigisha b’ibinyoma bayobya abantu maze ku iherezo bakazarimbuka kdi barabwiwe bakanga kumva ndetse banisomera bible, naho abo biyoberanya ku giti cyabo bayoba.

Comments are closed.

en_USEnglish