Digiqole ad

IMVAHO NSHYA yo kuri uyu wa kabiri ntisohoka kubera gukupirwa umuriro na EWSA

Kuri uyu wa mbere ahagana saa tanu z’amanywa nibwo ikigo cy’itangazamakuru cya ORINFOR cyakatiwe amashanyarazi na EWSA, ibi bikaba byatumye abakozi bakorera ahandikirwa IMVAHO NSHYA badakora kuri uyu wa mbere, bityo IMVAHO isohoka buri munsi, ikaba kuri uyu wa kabiri itazaboneka ku isoko.

Ikinyamakuru cya mbere gisohoka buri munsi mu Rwanda ejo (21 Gashyantare) ntikizaboneka ku isoko
Ikinyamakuru cya mbere cy'ikinyarwanda gisohoka buri munsi mu Rwanda ejo (21 Gashyantare) ntikizaboneka ku isoko

Ibi byabaye nyuma y’uko ORINFOR ibereyemo ibirarane ikigo gitanga amazi n’amashanyarazi cya EWSA kugera aho ifata umwanzuro wo kubakupira amashanyarazi.

Amakuru dukesha bamwe mu babikurikiraniye hafi, bavuga ko EWSA yagombaga no gukupira amashanyarazi inyubako ikoreramo Television na Radio Rwanda by’igihugu, ariko ikabona ko byo bifite ingaruka zitaziguye  (direct) ku banyarwanda bakurikira RTV na Radio Rwanda buri munsi.

Abakunzi b’Imvaho Nshya, isoka buri munsi, kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gashyantare, bakaba batari buyibone ku isoko kubera iki kibazo cy’ibirarane ORINFOR yari ifitiye EWSA.

Alphonse Bizimana  umuyobozi ushinzwe  imari n’umutungo muri ORINFOR yabwiye UM– USEKE.COM ko ikibazo cyabayeho ariko bari kugikemura byihuse.

Twagerageje kuvugana na EWSA ngo tumenye ingano y’ibirarane iberewemo na ORINFOR ituma bageza aho gufunga umuriro ntibyadukundira, gusa bivugwa ko ari amafaranga abarirwa muri miliyoni zirenga 200 z’amanyarwanda.

Ahafungiwe umuriro akaba ari ahatunganyirizwa IMVAHO NSHYA na La Nouvelle Releve, ku nyubako iri imbere ya Serena Hotel mu mujyi wa Kigali. Ku Icapiro ry’ibi binyamakuru riri i Gikondo ho hakaba nta kibazo cyo gufungirwa amashanyarazi bagize.

Iki kibazo si ubwambere kibaye kuri hariya hakorera IMVAHO NSHYA na La Nouvelle Releve, muri Nzeri umwaka ushize bakupiwe amashyanyarazi kubera kutishyura, ikibazo cyafashe iminsi itatu ngo gikemurwe.

IMVAHO NSHYA yatagiye gusohoka buri munsi tariki ya 4 Mutarama 2012. Yari igeze kuri Numero 2225, ubaze nizambere yo gusohoka buri munsi, numwero ya 2226 yagombaga gusohoka kuri uyu wa kabiri ikaba itazasohoka.

=========

Kuri uyu wa kabiri, binyuze muri Ministeri ifite itangazamakuru mu nshingano zayo, ORINFOR ikaba yageze ku bwumvikane na EWSA amashanyarazi yogera gusubizwa ahakorera IMVAHO NSHYA ahagana mu ma saa sita zo kuri uyu wa kabiri. Imvaho Nshya ikaba izaboneka nkuko bisanzwe kuwa gatatu tariki 22 Gashyantare.

Last updated @2pm, 21 – 02 – 2012

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ubu se abayobozi ntabwo baregura koko, ariko ko ORINFOR imaze kuyobekana bite byayo buriya, Mzee wacu akwiye gukora igikwiye kabisa kuko ibi ntabyo, nta hantu na hamwe nabonye ikinyamakuru cya buri munsi kibura peeeee…. ariko se kuki nta Moteur bagira koko kandi ko binjiza amafaranga menshi, ariko birakwiye ko Orinfor igaragaza uburyo ikoresha amafaranga kuko hari byinshi bipfa kandi n’amafaranga ntaboneka aho ajya kandi aba yinjiye ku bwinshi… nta Mvaho Nshya nimwe isoka nta tangazo ririmo kandi ayo ni amafranga none niyo ihagaze mbere y’bindi….. hafatwe ingamba twongere tubone Imvaho yacu ku isoko….

    • Ibi biteye isoni kuri ORINFOR kubona ikigo kinini nka kuriya kitishura amashanyarazi!!!Well done for EWSA byerekana ko twese tungana imbere yamategeko apana bimwe bya kera ibigo binini bya leta aribow byahombeshaga ibindi kubera kutishura. Nibishure kuko n umututage usanzwe atishuye baramukatira urumva ORINFOR yo sinzi ibyo izasobanura.

  • bajye bagerageza kwishyurira kugihe!

  • NARINZIKO NK’IBIGO BYOMBI BY’INTANGARUGERO MU MIKORERE MIBI KIMWE KITAKUPIRA IKINDI,EWASA IDATINYA KUMAZA QUARTIER IBYUMWERU 3 NTA MAZI?KIGARAMA /KICUKIRO ABATURAGE TWUMIWE.

  • EWSA SEYO KI?KUBONA IZA IKAYORA AMAFARANGA I MURUNDA/RUTSIRO ARIKO NTISANE LIGNES YAHASANZE ZIMAZE IGIHE ABATURAGE BIKOREYE MURI ZA 80.IZAZISANASE ARI UKO IBITI BYAGUYE KU MAZU CYANGWA BYAHITANYE ABIGENDERA?

  • Narabibabwiye igihe bangaga kwerekana imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afrika bashaka kuncamo kabiri.Ubu se kandi amafranga ko ari aya Leta,noneho yanyuze mu wuhe mufuka?Uwa Willy Rukundo se?Uwa Musoni Protais se?Uwa Kagame se ?Uwa nde?Barasahuraaaaaaaaa

  • aha birababaje cyakora murasebye,ubwo koko mubuzwa niki kwishyura?ubwo se urugero muduhaye nuruhe?ubwose umuntu azagirira icyizere ibyo mutwandikira gute koko mwerekanye ubwe inserieu,birababake birababaje?niba mutabushoboye muhihe abikorera kugiti cyabo bikorere

  • bari kugikemura “byihuse” ?????

    Umenya ariyo mvugo igezweho!!!!

  • namafranga mwinjiza mwaduhaye akazi special account and finance. nasanze imvaho ica menshi kurusha na The New times. Ndeste namatangazo araduhenda kurusha izindi radio

  • Bavandimwe rero ibi byo ni agahomamunwa.Numuturage ubwe abarara batabona kubera ko umuriro wabashiranye ni bake nkanswe ikigo nka kiriya.Ariko kuki ORINFOR ikinisha abantu aka kageni nkaho ariyumuntu ku giti cye?Ubu se service nziza birirwa baririmba ni izi?Gusa ikigaragara cyo ni uko imikorere nkiyi igomba guhinduka bitabaye ibyo ntabwo abanyarwanda tuzabyemera.Nta nubwo bikwiye ko perezida ariwe ukemura ikibazo cya ORINFOR.Rukundo na Bizimana DAF ubu bakwiye kuba bagize ubupfura bwo kwegura.ubu se nkabasoamaga imvaho bayikuramo amakuru ya buri munsi , bazatwishyura indishyi.Abantu bamenye ko gukorera abaturage atari ukubakinisha.Nyamara amafaranga birirwa bayagabagabana bishyirira mu mufuka.Nkubu wambwira ko inzu Faith Mbabazi yujuje ku Kicukiro amafaranga yayakuyehe muri uyu mwaka umwe amaze kubuyobozi bwa Radio rwanda nabwo kandi adakwiye Rukundo yamushyizeho ku mpamvu nawe azi .Ariko byanga bikunda ibintu nkibi birangira nabi.Dore numvise banavuga ko ngo abakozi b’Imvaho bamaze gutanga ikirego muri Komisiyo y’abakozi ba Leta kubera kubakoresha by’agatugambweno kandi batabishyura amafaranga y’ ikirenga.Ubanza n’amashanyarazi naboneka Imvaho itazanaboneka .none se izandikwa nande niba abakozi nabo batangiye gutererana hejuru n’abayobozi.Ibi byose nkeka ko inzego bireba zikwiye kubikurikirana vuba bakareka gukinisha abanyarwanda.Ariko ORINFOR we genda warakubititse kabisa.Perezida wa Republika niwe wigeze kuvuga ko yumva atagikeneye kumva izina ORINFOR ryakwiye guhinduka nanjye nsigaye numva ijambo ORINFOR nkumva ndababwe kabisa.afadhari mugihindure RBA twibagirwe isura mbi ORINFOR yaduhereye itangazamakuru.Bakozi b’Imvaho Nshya nimwihangane nta kundi byagenda.gusa murasebye byo.Imana ibabbe hafi.Ariko PM ubu imikorere nkiyi ntayibona koko? ese ko numvise ko na yanzu ngo bari gusanira Radio na TVR nabyo birimo amanyanga hagati y’abadage nababiligi bari kuyisana na ORINFOR.byo ishyamba ni ryeru? mukurikirane uburyo ririya soko ryatanzwe murasanga hari abantu bagiye kwicanira hejuru ya OBK Rukundo yirirwa avuga ngo irimo gusanwa.irasanwa se nuwagombaga kuyisana cg iri gusanwa n’ uwatanze kimwe cya cumi!ariya yo sinzi ko muzayaheza.Ni akumiro

  • Birababaje kabisa,ubu se itangazo nari natanze ngo rizanyure mu mvaho yo kuri uyu wa kabiri riracyanyuzeho?indishyi z’akabababro ziragomba kabisa.Njye nagiye kuyigura mu gitondo numva ngo ntisohoka umuriro wabuze nkagira ngo ni blague kumbi,!!??ahaaaa!!!!Ngo customer care ra?utishyura?EWSA erega ntibazayikinishe ntikiri ELECTROGAZ bari baraciye amazi.Yeguriwe abikorera bazi icyo gukora ureke mwe mupacapaca gusa.

  • Bambuye na caisse social bamaze imyaka 10 badateganyiriza abakozi kandi bayakata hari abakozi bayo bagiye kuyirega

  • ORINFOR, mbere yo kubanza gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenze wawe, mubanze mutokore umugogo uri mu ryanyu. Mwirirwa mu ririmba service inoze, ubunyangamugayo sinzi n’ibimbi none se ko mwanze mukaba abahemu kugeza ubwo babakupira koko, ubwo se n’uruhe rugero rwiza mugaragaje, ese ubwo amafaranga mwinjiza muyashira he? nimutisubiraho EWASA izakupira na Radio na television mazemusebe de bouble noneho!!

  • Ariko habaho amahano ariko ibi byo birababaje kweli!!! nimikino, nubuswa namanyanga n’iki koko????

    Kubona ikigo kizima nka Orinfor ngo bayikatiye umuriro??? What kind of Mnangement??
    Can we call it Mismanagement?? Birakabije pe!!! Ubundi se reka ndeke Orinfor da kuko nubundi nicyo kigo cya mbere mu Rwanda kigize umuyobozi w’agateganyo igihe kingana gutya byumvikane ko Performance is about 0,000001!!!! ubwo se uwo mu DAF aba yarize? ntibyumvikana ukuntu wategura Budget y’ikigo ngo nyuma ubure amafaranga y’umuriro en plus ikigo nkakiriya kiba kiwukeneye kurusha ibindi bitewe na service gitanga. ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa !!! Nzabandora ni Mwene Kanyarwanda!!!!!!!

  • birasekeje biranababaje ushinzwe umutungo asimburwe vuba

  • ORINFOR!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.
    Ariko abanyarwanda baragowe koko,ORINFOR we! hagarika au moins 1 jour Radio na TVR maze turebe.

  • EWASA SE YO KI? KO IMIKORERE YAYO ARI YO KUGAWA BAKORA NABI BARANGWA NO GUTANGA SERIVISI MBI, KURYA RUSWA BAKIHUTIRA GUKUPIRA ABATURAGE. KUBONA UMUNTU AJYA KUBASABA AMAZI BAKUMVISHA UMUNTU KO ARI BO BATANGA IBIKORESHO BARANGIZA SINZI ZA QUINCAILLERIE BAKORANA BAGATANGA IBIKORESHO BYA FAKE KANDI BACIYE UMUTURAGE AMAFARANGA ATAGIRA INGANO. ESE KO BYABAYE NGOMBWA KO IBIKORESHO BISIMBURWA AYO MAFARANGA AZAYASUBIZWA?
    BISUBIREHO N’AHO UBUNDI BAKABIJE GUKAMURA ABATURAGE.

  • Nibindi bizagaragara, ORINFOR abatayizi barayibarirwa. Kutishyura ni umuco bimakaje, finance yabo yapfuye ihagaze.Yewe muzabibaze n’abandi bagirana ama contrats nayo. gusa twizeye ko muri kiriya kizitwa RBA ababishinzwe bazagira ubushishozi buhagije kubirebana n’abakozi.

  • ALIKO MUKUNDA BYACITSE YE BIBAHO KANDI NIBISANZWE UMUNSI UMWE SE MURAPFA DIRECTOR AI WA ORINFOR AHAMAGARE DIR WA EWASA BAKEMURE IKIBAZO NTABIGAMBO BYINSHI NYAMARA MBONA BASIGAYE BAKORA NEZA ORINFOR UBU IRI ICYANGUGU MUBATURAGE NUKURI YAGERAGEZAGA URETSE KO MURI BANTAMUNOZA ABAKICUKIRO NABO NIMWIHANGANE KIKO NIMUZUBA AMAZI YARAGABANUTSE KANDI VRAIMENT KUVA KERA NAMBERE YINTAMBARA KICUKIRO KIVUGIZA NYAMIRAMBO RUGURU NAKAJAGARI URUHANDE RUMWE HAKUNZE KUBURA AMAZI MUKI SO MUZASHYIREHO ZA TANKI MUKI MUJYE MUVOMERAMO NAHO EWASA IRARENGANA ET PUIS MUJYE MUBAZA MUKURIKIRANE NEZA MURI IKI GIHUGU HARI UBUYOBOZI BWIZA UKURENGANYIJE UJYE HEJURU RUSWA HARI POLISI EWASA NI 3535 BAHITA BAMWIRUKANA NI DROIT ZAWE ZO KUGUHA AMAZI NUKURI DUFITE IBBAZO PRESIDENT WACU ARI HANZE ALI MUBYIZA NAMWE MURAZANA TENA MUKWIYE INGANDO KABISA.

Comments are closed.

en_USEnglish