Darfur: Inyeshyamba za JEM zavuze ko zafashe ingabo za UNAMID zirimo n’umunyarwanda
Inyeshyamba mu ntara ya Darfur ziravuga ko zafashe abasirikare 49 bari mu butumwa bw’amahoro kuko binjiye mu gace zigenzurwa nta burenganzira babifitiye.
Izo nyeshyamba za Justice and Equity Movement (JEM) umuvugizi wazo yabwiye BBC ko benshi mu basirikare bafashwe ari abanya Senegal bari mu butumwa bw’amahoro bwa UNAMID.
Gibreel Adam Bilal umuvugizi wa JEM yavuze ko muri aba basirikare bafashwe harimo abanya Senegal 46 umunya Ghana umwe, umunyarwanda Rwanda umwe n’uwo muri Yemen umwe.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Major René Ngendahimana yabwiye UM– USEKE.COM ko kugeza bagikurikirana ngo bamenye niba koko hari umusirikare w’u Rwanda waba yafashwe n’izi nyeshyamba za JEM nkuko zibivuga.
Umuvugizi w’ingabo ziri mu butumwa za UNAMID yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ubu bari mu biganiro mu kurangiza ikibazo, nubwo atavuze ko hari abasirikare ba UNAMID bafashwe na JEM.
Umunyamakuru wa BBC w’i Khartoum yavuze ko hari ukutumvikana gusanzwe hagati y’inyeshyamba za JEM n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu karere ka Darfur.
Umuryango w’abibumbye uvuga ko abantu bagera ku 300 000 bamaze gupfa muri Darfur, benshi ngo bishwe n’indwara kuva inyeshyamba zitandukanye zafata intwaro.
Leta ya Khartoum yo ivuga ko iyi mibare ya UN irimo ikabya, yo yemeza ko hamaze gupfa abantu 12 000 gusa. Abantu bagera kuri miliyoni ebyiri bo bakaba bamaze kuva mu byabo kubera intambara muri Darfur.
Thomas NGENZI/ Daddy Sadiki R.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ntabwo ari umusirikare wu Rwanda wafashwe ahubwo ni umupolisi wurwanda wafashwe akorera akazi aho Darfur we numuyemeni numunyegana bari barinzwe nabasilikare ba senegal bari kuri patrol
Urakoze impyisi kudusobanurira neza. None se hari inyamasswa yindiitari impyisi?
ooohh
Comments are closed.