Digiqole ad

A.Rudatsimburwa wa CFM ntakiri umufatanyabikorwa wa Rayon

Ku masezerano y’imyaka 7 yari yumvikanyweho hagati ya CFM ihagarariwe na Albert Rudatsimburwa na Rayon Sport, kuri uyu wa mbere yarangijwe nyuma y’umwaka umwe n’amezi abiri.

Albert Rudatsimburwa
Albert Rudatsimburwa

Mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo Rayon Sport yumvikanye  na CFM nk’umuatanyabikorwa. Uyu yabafashije mu guhemba abakinnyi imishahara kuzana umutoza Jean Marie Ntagwabira n’abakinnyi b’abarundi ubu bari muri Rayon.

www.ruhagyacu.com dukesha iyi nkuru yemeza ko abanyamuryango ba Rayon bita “IMENA” aribo bari bamaze igihe baterateranya amafaranga ngo hagire igikorwa. Urugero ni vuba aha ubwo baherutse guhemba abakinnyi bari bahagaritse akazi kabo.

Albert Rudatsimburwa akaba atakiri umufatanyabikorwa wa Rayon, nyuma yo kutubahiriza ibyo yavuganye mu gusinya ayo masezerano.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko uyu mufatanyabikorwa ari kumvikana na TIGO ndetse na FINA Bank ku buryo bafatanya na Rayon Sport, gusa muri TIGO bo bemeza ko iby’iyi dossier batakibirimo.

Source: www.ruhagoyacu.com
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Rayon nisubire Inyanza aho ivuka kandi ibi bizateza imbere IGIHUGU aho ubukerarugendo bwakwiyongera kubera imikino yahabera kandi nibikorwa by’ ubucuruzi bikiyongera na Nabakinnyi ntibagorana mukuboneka kuko hari ibigo BYAMASHURI menshi yewe NAMACUMBI ahendutse arahari nibyatunga ABAKINNYI BIHENDUTSE birahari.murabivugaho IKI?

  • Umva rero Muhanuzi, ibyo si byo byubaka imikino mu Rwanda rwacu. Ahubwo wareba uko byavugururwa kugirango bikomeze kugenda neza

  • Rayon sport nikipe nkiyumuryango habuze koko umunyenyanza wayigarukira ntiyongere kuba ingwate zabashaka kuyisenya kubera ubwunvikane buke bwabame mu bacuruzi n abategetsi.kuko Rudatsimburwa uretse koherezwa kuyisenya ntacyo yari kuzayimarira ahubwo igize rurema ayivuyemo.Rayon kandi ijye ifata abakinnyi bagize icyo bahuriyeho na Nyanza kuburyo amafaranga atabonetse badahagarika imikino.cyangwa nibashake ibikorwa byo gucuruza aliko ba ikipe

  • Rayon Sports FC ni ikipe ivumye kuko nuwayifasha ntiyabona aho ahera kubera iyo mivumo. Ngo igira Abafana benshi ariko mbona ntacyo bayimariye uretse kuvuza induru. Naho Abanye NYANZA bo ntibakibaho kuko CAGUWA zataye agaciro ndetse na fraude ikaba itagishoboka mu Rwanda. Ubundi se amatiku ayihoramwo yatuma itera imbere!! Albert se ntimwari mwaramusheje umutwe!! Muvunyi Paul se icyo atari yarakoze ni iki!! Abaje bose ngo baje kuyisenya ese basenya ibitabaho!! Ese basenya ikipe itagira aho ibarizwa. Mureke abafite gahunda bikinire umupira muve muve muri ayo manjwe yanyu ngo ni NYANZA.

Comments are closed.

en_USEnglish