Digiqole ad

Kagame i Cotonou mu kwiga ku mutekano wa Africa

Kuri uyu wa gatandatu i Cotonou muri Benin habereye inama nto ya bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Africa, yo kureba uko umutekano ku mugabane  ubu wifashe.

President Kagame na President Johnson Sirleaf
Ba President Idriss Deby Itno (Tchad) Paul Kagame na Johnson Sirleaf (Liberia)

Abo niba president Idriss Déby wa Chad, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Alassane Dramane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Paul Kagame w’u Rwanda, Jacob Zuma wa Africa y’epfo, Ellen Johnson Sirleaf wa  Liberia, Faure Essozima Gnassingbé wa Togo, Issoufou Mahamadou wa Niger, Ali Bongo Odimba wa Gabon,  Goodluck Jonathan wa Nigeria na Ministre w’intebe wa Ethiopia Meles Zenawi.

Iyi nama y’i Cotonou yarebeye hamwe uko ubu ibintu byifashe hagati ya Soudan na Soudan y’epfo, iby’inyeshyamba zo muri Mali, ikibazo cy’umutwe wa Boko Haram umereye nabi Nigeria, n’uburyo Libya yasubira gutekana intwaro zigashira muri rubanda.

Iyi nama, biteganyijwe yafashe imyanzuro ku buryo uyoboye umuryango w’Africa y’unze ubumwe (African Union) ndetse n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bya Africa bakwicara hamwe bagatanga umuti kuri ibi bibazo.

Uyoboye AU ubu, President Yayi Boni wa Benin, muri iyi nama yatangaje ko afite icyizere ko ibi bibazo byavuzweho bizakemuka vuba, abantu bagakomeza gushishikazwa n’iterambere ry’ibihugu byabo na Africa muri rusange.

Usibye ibibazo by’umutekano, muri iyi nama abakuru b’ibihugu bavuganye ku bijyanye n’imiyoborere myiza, demokarasi ndetse no gushyiraho ahantu hakorerwa ubucuruzi mu bwisanzure (free trade zone) ku mugabane wa Africa mu rwego rwo guhuza no guhahirana kw’ibihugu bya Africa.

President Kagame ku kibuga cy'indege i Cotonou kuri uyu wa gatandatu
President Kagame ku kibuga cy'indege i Cotonou kuri uyu wa gatandatu
Yakirijwe imbyino z'imico yabo
Yakirijwe imbyino z'imico yabo
President Kagame na Ellen Johnson Sirleaf
President Kagame na Ellen Johnson Sirleaf

Photos: PPU

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • mbega byiza perezida wacu akomeje kugirirwa icyizere kubera ibyiza yifuriza afrika ndetse natwe abanyarwanda muri rusange kandi bamuziho ko ku kibazo cyijyanye n’umutekano arebaho niyo mpamvu badashobora kumusiga inyuma bagire inama abo bagenzi bawe bamenye uko bagomba gushakira umutekano abaturage babo be blessed our beloved president we love youuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu

  • Good, marvelous

  • Nizere ko bize no kukibazo cy’inyeshyamba zo muri DRC “FDLR”! kuko zabaye ikibazo mu karere. Aba nye Congo n’abanyarwanda bamaze kuhagwa ni benshi uburyo bitakiri ikibazo cyo kwihanganira. Bakwiye kubishyira mu bibazo byihutirwa gukemura, kuko ingabo za MONUC zimaze kunanirwa, byise birazicika. Ingamba nizifatwe hakiri kare!

  • Yeego Umukunzi wacu,President Kagame.Muraceye kabisa.Iyo mbarebye numva mfite ishema rwose.Imana ibarinde.

  • woya ntankurumbi mfise cyangwa amagamba atarimeza ahubwo ndishimira kuza kuruyumurongo nukuvuga muminsi mike ndatangura kubaganirira

Comments are closed.

en_USEnglish