Umujyi wa Kigali wakanguriye abanyeshuri kugira isuku
Kuri uyu wa gatanu mu gitondo, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwakoze igikorwa cyo gukangurira abanyeshuri n’abarezi bo mu mujyi wa Kigali isuku.
Mu gihe yasuraga Ikigo cy’amashuli cya EPA mu Murenge wa Nyarugenge, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidele yamenyesheje abayeshuli ko nabo bafite uruhare rwo gutezimbere isuku mu Mujyi wa Kigali banakangurira ababyeyi babo kunoza isuku.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye abanyeshuli:
-Kwirinda kumena no kujugunya imyanda iyo ari yo yose ahatarabugenewe cyane cyane ku mihanda n’inkengero zayo abasaba ko bigomba gushyirwa mu ngarani cyangwa poubelles.
-Yabasabye kwirinda kujugunya imyanda mu miferege na za ruhurura;
-Yanabasabye kuvangura imyanda hatandukanywa ibora n’itabora mu gutegura ko ijyanwa mu kimoteri
Fidele Ndayisaba yatangaje ko gahunda yo kuganira kw’isuku mu Mujyi wa Kigali, iteganyijwe ko izajya iba mu mashuli yose yo mu Mujyi wa Kigali buri wambere n’uwagatanu imbere y’amasomo muri iki gihembwe cyose.
Iyi gahunda yateguwe mu rwego rw’icyumweru cy’isuku mu Mujyi wa Kigali cyatangiye tariki 15/02/2012 kikazasozwa tariki ya 15/03/2012.
Rangira Bruno
Itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali
0 Comment
ni byiza kubitoza abana kuko n’ubundi igiti kigororwa kikiri gito. Mu ngo se ho bite? Nituzerekane imihanda myiza n’amazu meza mungo bigoye. twaba tubaye nka ya mva ya padri iteye ingwa yera, nyamara imbere nta kuntu.
Comments are closed.