Umuhanzikazi Ciney agiye gukomereza amashuri muri GABON
Ciney ni umwe mu bakobwa bakora umuziki wa Rap bari kumenyekana mu Rwanda, yatangarije UM– USEKE.COM ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye agiye gukomeza kwiga muri Gabon, ariko atazahagarika muzika nk’impano ye.
Amazina ye yitwa UWIMANA Aisha, yavutse tariki 5 Nyakanga 1992 i Libreville muri GABON aho umuryango we wari utuye, umuryango we waje mu Rwanda afite imyaka ibiri.
Ni umukobwa w’imfura mu muryango w’abana batanu, abana na Maman we na barumuna be i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali mu gihe se akiri mu kazi i Libreville.
Ciney avuga ko yatangiye kumva ko afite impano yo kuririmba akiri muto, ariko atabonye uburyo bwo kuyizamura bitewe n’uko icyo gihe bitari byoroshye.
Yize amashuri ye abanza ku Kacyiru, ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye akiga mu kigo cya Don Bosco akomereza muri APE RUGUNGA mu ishami rya History Economics and Geography.
Ciney witegura kujya kwiga muri i Libreville, ubu yakoraga muri imwe muri Company atashatse kudutangariza, nka Marketing Agent, ibi ngo bituma nawe abona umwanya wo gukora muzika ye.
Buri mugoroba akikutse imirimo, afata umwanya wo gukora ku mpano ye, akajya muri Studio zitunganya muzika, cyangwa akicara akajya mu nganzo (agahimba). Iyo adakoze kimwe muri ibi, areba Film dore ko ngo azikunda cyane.
Mu bimugora, harimo ingendo. Nta modoka ye agira, bityo ingendo nyinshi azikora ateze taxi moto. Avuga ko yikundira kurya umuceri, akanywa kenshi Fanta Tonic. Ahantu yavuze ko akunda gusohokera n’inshuti ni muri SIMBA CAFÉ cyangwa muri CAMELIA TEA HO– USE iyo abonye umwanya.
Umuhanzi ntangarugero (model) kuri we ni 50 Cent, “Nkunda cyane Rap ya 50 Cent, niwe nibaza ko yatumye nkora muzika ya Rap” Ciney
Nubwo ariko akunda cyane 50 Cent, avuga ko anakunda cyane injyana z’abaririmbyi nka nyakwigendera Whitney Houston na Celine Dion. Abaririmbyi kuri we akunda cyane uburyo babyina kuri ‘stage’ ni Ciara na Beyoncé.
Imyambarire imunyura ngo ni ipantaro ab’ubu bita ‘icupa’ (nto cyane hasi) inkweto ndende (high heels) n’agapira gato, iyo abyambaye ngo yumva aberewe. Uyu muhanzikazi nta manager umufasha agira, kugeza ubu ngo ‘arabaga akifasha’.
Bitandukanye n’abandi bakobwa bamwe, Ciney nta mususu agira wo kukubwira ko umukunzi we yitwa Alo Nize. Mbere yo gusubira mu ishuri, ngo arifuza gushyira Album ku mugaragaro.
Kimwe mu byo ari gukora muri iyi minsi, ni amashusho (Video) y’indirimbo ye yitwa ‘NKUNDA’
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ariko ndabaza gusa,ese kwambara ubusa kwabahanzikazi bari kuzamuka muri muzika nyarwandas nibyo bituma indirimbo zabo zikundwa? niko mumenyekana? ese kurata soutier ye koko bishatse kumenyesha iki gusa nkabantu bazima mwabyibazaho, njye mpuye na Ciney namubaza niba afite umubiri mwiza cyane wo kwirirwa yambariye abanyarwanda ubusa, kuko ndibaza neza ko atari kwamamaza inyenda yimbere yabagore ngo byibuze tumenyeko ario kok kazi gusa sizni uko njye byumva binetra iseseme nyishi cyane iyo mbonye nkaba ba ciney
jaspe ,iyosesemi ufite siya ciney ahubwo uzivuze amibe niyo umuntu agirira iyo sesemi ntuzongere kwitwaza ciney, niba yambaye nabi ntabwo ari intandaro yo kuvuga iryo jambo ,nawe mbereyokuvuga nabi ciney nawe uzabanze kwitora ijisho ryawe ryimvugo mbi . nta soni?
aRIKO SE KWEREKANA INDA YAWE BISOBANUYE KO UZI KURIRIMBA!!!! NOT AT ALL!!! MBERE YO KUBA UMUHANZI, N’UMURIRIMBYI MWAZA BANZA FIRSTLY WIYUBAHE.
Ciney????????
Kwambara nabi bituma aba sugar dad barema uko utwo dukobwa duteye bagashyukwa maze bakabumenamwo inote none se wibwira ko bazamuka gutyo gusa cg?
sha uyu niwe muhanzi kazi mbonyewambere mubiu utiyubaha,kdi ushobora kuba yibeshya ko ari mwiza.rwose nge namugira inama yo gushaka indi mpano kuko iyi yo si ye kabisa.kwanza ikintu cyose kimuhuza na public cyose akakireka.
Uramushakaho iki wowe se uri mwiza kandi ko nkuzi
uhimba iyo nick name twari kumwe wibuke neza
uranyibuka uko usa uko wibwira ko uri mwiza?
t’es mche
uwakunyereka
kuki mwivanga mubuzima bw’umuntu mwagiye cungana n’amazamu yanyu mu mureke ibyo akora arabizi.
kuvuga ibintu uko ubibona bihuriye he no kwivanga mu buzima bwumuntu?be serious eric we!guhanga ntibikuraho umuco nyarwanda utemerera umwari kwambara ubusa!AGAPFUNDIKIYE GATERA AMATSIKO!
Courage ko mereza aho.
Nukuri umwari wu rwanda ntiyarakwiye kwiyambika ubusa,harya ngo turi gutera imbere? Yewe nta terambere ryu busa. Please mwiyubahe,ubundi nababwira iki muhange
Ewana umumama we agize Imana ko agiye kumuva iruhande ahubwo hagushije ishyano se asanze kuko yarangije kurubya pee ikibabaje yarenze igororwa kuko ari busy na society gusa ntarirarenga kuko iminsi nayo iragorora
iterambere koko rihuriyehe no kwambara ubusa? uwambaye akikwiza ntibimubuza kuberwa .
uwaqgukunda yagukundira kwiyubaha ntiyagukundira kwigira utyo urugero runini abo wahuye nabo nibeshi ariko iyo bagiye gushaka umubera rugo baragusiga umenyeko twamenye ubwenge dukeneye abo twangiza nkamwe nitugira igitekerezo cyo gushaka ushaka umwari wiyubashye nkawe uhora utyo
Niko ye uyu mukobwa se yarakunnye??? Aranyara se??? disi wasanga nta n’udu… yifitiye. Ariko karyoha n’ubwo kataba karakunnye……..
ARIKO JYE NDIBAZA KUKI MUZIRA ABIMEREYE NEZA ,BURI MUNTU AGIRA IBYO AKUNDA KANDI BURI WESE AJYE AMENYA IBYE .KANDI TUJYE TUMENYA GUCUNGA INVUGO ZACU .WASANGA ARI NISHYARI
turacyafite abantu bakiri nyuma mumitekereze,ishyamba si ryarindi!!ibintu byarahindutse,kugaragaza inda bitwaye iki?uzarebe abahindekazi uko bambara.
ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa