Adele, umuziki wamuvanye mu kazu yacumbikagamo na Nyina umugeza muri Villa
Uyu mwongerezakazi yamenyekanye vuba vuba kubera ubuhanga bwe n’ijwi ridasanzwe mu kuririmba, kugeza aho ku cyumweru gishize yegukanya ibihembo bya Grammy bitandatu wenyine.
Ubu ari kuba mu nzu y’agatangaza, ifite ikibanza cya hegitari 10, piscines ebyiri n’umwihariko wo kuba iri ahantu heza cyane.
Adele Adkins yarezwe na nyina gusa mu nzu nto bakodesha (Apartements) mu mujyi wa Londres, kugeza no mu minsi ye ya mbere yo kumenyekana no kugurisha ibihangano bye byinshi cyane, yari akibanira na Nyina muri iyo nzu iciriritse bakodeshaga.
Ubwo yavaga mu nzu yakodeshwaga na nyina, nabwo ngo yagiye kwibera mu kazu k’icyumba kimwe. Nyuma yo kwegukana Grammys esheshatu wenyine ku cyumweru gishize, yatunguye abantu yimukira mu nzu y’agatangaza akodesha ibihumbi £15,000 buri kwezi (ni hafi 15 000 000 z’amanyarwanda)
Ku myaka 23, uyu muhanzi umaze kuba ikirangirire muri Londres no mu bakunzi ba muzika ku Isi, ubu yimukiye munzu ya Villa yo mu nzuri z’ahitwa West Sussex, inzu ifite ibyumba birenga 10, piscines ebyiri, ikibuga cya Tennis n’ibindi bintu by’agatangaza byinshi.
Adele yagaragarije iyi nzu y’agatangaza umunyamakuru wa USTV kuri uyu wa gatatu. Abajijwe icyo azayikoreramo kuko ari nini cyane, amubwira ko ibyumba bigera ku 9 byose bitazakoreshwa urebye.
Uyu mukobwa utazi se kuko yamutanye na nyina ari muto akaba yagize ati: “Mubonye icyo nakora ni ukumucira mu maso gusa”
Uyu muririmbyikazi wabaye umuririmbyi wa 2011 kubwa Billboard yo muri US, yavukiye i Tottenham mu majyaruguru y’urusisiro rwa Londres mu 1988.
Iyi nzu akodesha yubatswe mu kinyejana cya 19 nk’inzu y’abihaye Imana, mu 2004 yagurishijwe miliyoni £1.8, ubu ifite agaciro ka miliyoni £6 z’amapound akoreshwa mu bwongereza.
Adele Laurie Blue Adkins uvuga ko ateganya kuzayigondera (kuyigura) ba nyirayo nibabyifuza. Adele ni umuririmbyikazi wabitangiye afite imyaka ine gusa, yakundaga kuririmba agorora ijwi, ubu niryo benshi bamukundira kuko ari umwihariko we. Avuga ko abamuhaye urugero (inspiration) muri muzika ye ari abitwaga “Spice Girls”.
Afite imyaka 16, yatunganyije indirimbo ye ya mbere yitwa “Hometown Glory” muri studio. Uyu muhanzikazi akaba yararangije Kaminuza mu ishami ry’ubugeni n’ikoranabuhanga muri BRIT School for Performing Arts & Technology, aha akaba yariganaga na Leona Lewis na Jessie J nabo bazwi muri muzika.
Nubwo ubu yimutse atagituye mu majyaruguru ya Londres, Adele Adkins ni umufana ukomeye w’ikipe ya Tottenham Hotspur aho yavukiye.
Adele yabajijwe impamvu abyibushye cyane kandi akiri muto asubiza ati: ” Niyo napima toni ariko nkakora Album nziza cyane, byandutira kungana na Nicole Richie ngakora Album y’amafuti. Intego yanjye si ukuba gato”
Source: Dailymail
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
Imana isubiriza igihe.
babyita umuregwe,abantu 2 gusa munzu ingana kuriya?ayo mafranga iyo bayafashisha imfubyi zo muri soudan,ethiopie,haiti nahandi henshi hari ubukene bukabije.ko barikurushaho kumenyekana kd nezaaa.
nabafana nabo bakiyongera.aha
abazungu nyibisondeka nako bagira umuregwe cyane nta mubare bagira iyo bafite amafra.
Wowe se niki wakoze ngo ufashe izo mpfubyi? mujye mumenya ibyanyu ibindi mwicecekere. uzi gute se ko atajya azifasha cg se ngo akore ibindi bikorwa byiza? icecekere di
ntimukibande kubyo mutekereza ngo mwumve ko nabandi aribyo batekereza niba wowe ubona aribyo byangombwa ntago undi aba ariko abibona akd ntanitegeko rihari ryo gukora ubyo wowe ubona ko ari ngombwa muge mugerageza kuba abantu batekereza ku mpande zose mureke guhora munenga abandi
Thank you Adele
ariko Ketty ko mwumva mwategeka uko umuntu yakoresha umutungo we nkaho wa mufashije kushaka ugatangira ngo iyo afasha ntamubare agira ashaka wa mufashije kubara sha
Ndashaka gusubiza uwo witwa ketty ko ibyo avuze bigaragaza ishyari niba ashoboye gukora akava muri appartment agakodesha inzu ijyanye naho ageze ntampamvu yokumugaya ngo iyo ayafashisha imfubyi waba ubaye nka yuda isikariyota wabonye umugore wasutse amavuta yigiciro kuri Yezu we akavuga ko bapfushije ubusa ahubwo bari kuyagurisha bagafasha imfubyi nabapfakazi kumbe nubusambo ni shyari byari bimwuzuyemo.
NISHIMIYE IBYO UYU MURIRIMBYI AMAZE KUGERAHO,ATUBEREYE IKIGISHO CYO KUTIHEBA
Nyamara Ketty aravugisha ukuri, ashobora kugura inzu ichiriritse kandi nziza cyane kurusha iriya ahokugya ku kodesha inzu ingana kuriya nawe ubwe atazi ikyo azayikoresha? ngye mbona arumubare mubi.
Ni gitoto, ni cyiza, twizere ko kitazirohamo ibiyobyabwenge nk’abandi cyangwa ngo gikorane na illuminati
Imana ikura kucyavu ikicaranya n’ibikomangoma.Imana ninziza cyaneeeeeeee,iyo isaha yayo yageze irakora.Imana ishimwe kuko itwitwararika mubuzima bwacu bwaburimunsi.icyo nsabira uwo muririmbyikazi nuko yakwirinda kwishora mubiyobyabwende n’izindi ngeso mbi zose zidahesha Imana icyubahiro ubundi azerebe ngo imigisha iramusesekaraho birenze ibyo.
Comments are closed.