Remera: Inkongi y’Umuriro yibasiye inyubako ku Gisimenti
Ku gicamunsi kuri uyu wa kane saa cyenda n’igice, inkongi y’umuriro yibasiye igorofa iri ahitwa ku Gisimenti mu murenge wa Remera, ugana kuri Stade Amahoro.
Muri iyi gorofa y’amazu atatu izwimo Supermarket yitwa Maranatha, inkongi ikaba yafashe icyumba cyari kiri gutunganywa ngo kizabe Studio yo gutunganyirizamo amajwi, y’umuryango witwa Search for Common Ground.
Iyi nkongi itamaze igihe kinini, yatewe n’ibishirira bya Soudure yari iri gukorwa muri icyo cyumba, kiba gifite ibikoze muri eponge cyangwa matelas byometse ku rukuta kugirango amajwi abe meza muri icyo cyumba.
Izi matelas zo ku rukuta nizo zafashwe n’ibishirira bya Soudure yakoreshwaga na Hamza Moussa, maze umuriro uragurumana.
Uwafatanyaga na Hamza Mussa yari mu gisenge akora installation y’amashanyarazi akaba yahise amanuka barahunga, iyi nkongi ntawe yakomerekeje uretse kwangiza ibyari bimaze kugerwaho mu gutegura iki cyumba.
Hamza Moussa wasudiraga yatangarije UM– USEKE.COM ati: “ Twagize amahirwe menshi ko umuriro wari wavanyweho ngo dukore installation, iyo uza kubamo igorofa yose yashoboraga gufatwa hakangirika byinshi cyane”
Uyu muriro wazimishijwe itank y’amazi yari hafi aho, mbere y’uko n’imodoka zibishinzwe (Kizimyamoto) zahise zitabara.
Iyi gorofa y’uwitwa Hakizimana Eulade bakunda kwita Mironko, uyishinzwe (House manager) Mugisha Allain yavuze ko ari impanuka isanzwe. Ndetse ko Search for Common Ground yakongera igasubukura ibikorwa byayo.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
byabaye ryari
Hashimwe Police y’igihugu uburyo ihorana umurava wo gutabara. Imana ibahe umugisha.
soma inkuru urabisangamo!
Hamza ni muswa pe!
ariko buriya Letayarikwiye isomo…ikumva ko igihe kigeze cy’uko abanyamwuga bakora akazi ndetse hakabaho n’inyigisho kubafite uburambe bityo akazi tukajya tugaha abazi ibyobarimo, batakwitiranya ipamba n’urukuta, igishirira n’inyenyeri!
Birababaje ariko ni ugushimira imana cyane ko ntawahaahuriye n’ibibazo.
Abanyamwuga[technicians],bakora nk,uwo mussa bahakure isomokuko amafarangayashatse nabi ntabwo aruta abantu.thanks, I wish , u agood time
polisi itabara ibintu abaturage barangije kwiranaho, harabura iki?ibikoresho?abapolisi bake?umusanzu dutanga ujyahe, gutabara ntibivuga kuza ibintu byarangiye, bravo abajimije umuriro abagabo mu bandi
POLICE ISUBIRE MU MAHUGURWA YO KWITA KU BATURAGE
Polisi ijya guhagurutsa ikamyo ibanje kuzuza form. hari igihe uyisinya aba yagiye mu nama rega. kizimyamwoto zo ku kibuga zo ubanza bisaba uruhushya rwa Minister.
ku bikorera udutaro n’abacuruza ku rutugu ho polisi irihuta mu kubafata
police y’Urwanda ndayishimira ubutabazi! ariko yongere vitense mugihe cyo gutabara! ntikahagere birangiye nkimwe yo muri filme!
Polisis narumiwe peeeee!!!!!!!Kuki wa mugani iyo ari ukujya gufata umuntu ushobora kuba anarengana bihuta cyane kandi akanamutwarira mu bicu ariko uyu muriro kaba wabateye ubwoba?Ahaaaaaaaaaaaaaaaa
hamza abazwe ibyo yangije kuko ni ubuswa bwe bwabiteye.
Nyiriyo nyubako ukobimeze kose agizumugisha Hamza yaramukozeho.
Ntabwo Mussa ari ubuswa,kubera nawe mu bindi ukora urashobora kugira accident,ikindi kandi amafaranga y’intica ntikize bashobora kuba bari bamwemereye,ntiyari nawe kuyashakamo undi muntu wari kumuhagarara iruhande kugira ngo acungire hafi hagize igihsya ngo akizimye ,nkuko bigenda mu bakora uwo,ubushobozi ni buke.Ababifite mu nshingano zabo nibite ku bantu bafite imyuga iciritse .
Comments are closed.