Digiqole ad

Umuhanda wa gari ya moshi Mombasa-Kampala-Kigali muri 2018

Ibihugu bitatu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, U Rwanda, Kenya na Uganda byatangiye umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi (Standard Gauge Railway) uzuzura utwaye akayabo ka miliyari 13 z’amadolari mu 2018.

Umuhanda nk'uyu wihutisha ibicuruzwa n'abagenzi ukagira uruhare mu kuzamura ubukungu

Umuhanda nk’uyu wihutisha ibicuruzwa n’abagenzi ukagira uruhare mu kuzamura ubukungu/photo internet

Umuhanda uzahuza imijyi itatu, Mombasa, Kampala na Kigali, ukazaterwa inkunga n’ibi bihugu uko ari bitatu, ahi uzuzura mu mwaka wa 2018.

Witezweho kuzoroshya ubucuruzi kandi ukazagabanya umubare munini w’amakamyo yakoreshwaga mu bwikorezi bw’ibicuruzwa.

Buri gihugu kizishakamo ubushobozi ku giti cyacyo.

Injeniyeri Abraham Byandaala, Minisitiri wa Uganda ushinzwe ibikorwaremezo n’ubwikorezi avuga ko ibihugu byemeranyijwe umusoro wa 1, 5% by’agaciro k’ibitwawe na gari ya moshi mu rwego rw’inkunga yo kubaka umuhanda.

Minisitiri Byandaala avuga ko igishushanyo cy’igice cy’umuhanda wa gari ya moshi Mombasa- Nairobi cyarangiye, imirimo y’ubwubatsi ikazatangira mu Gushyingo muri uyu mwaka.

Igihugu cya Kenya kirasa n’aho kiri imbere y’ibindi bihugu mu myiteguro.

Uburyo bwo kwiga igishushanyo cy’ikindi gice cy’umuhanda wa km 511, Nairobi-Malaba igishushanyo kiri kwigwa na kompanyi Kenya Railway Corporation ku bufatanye n’inzobere zo mu karere, kikazarangirana n’ukwezi ku Ukuboza muri uyu mwaka.

Minisitiri Byandala igice cy’umuhanda Nakuru-Kisumu kireshya na km 250, igishushanyo cyawo kizarangira mu Kuboza 2013.

Ku ruhande rwa Uganda, imyiteguro naho irakomeje igishushanyo cy’igice cy’umuhanda Kampala-Malaba ureshya na km 250 kiri gukorwa kikazarangira mu Kwakira uyu mwaka.

Mu Rwanda mu mateka nta muhanda wa gari ya moshi wigeze uhaba, iyi yubatswe yaba ari iya mbere.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish