Ngororero: “Isi yari izi u Rwanda nk’igihugu cy’abicanyi, ubu iruzi nk’intangarugero mu kwikemurira ibibazo” Kagame
Kuri uyu wa kane President Kagame yari mu ruzinduko mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, yabwiye abatuye aka karere ko aje gusohoza ibyo yabijeje mu gihe yiyamamarizaga kuba president wa Republika mu 2010.
Nyuma yo kubwirwa n’umuyobozi w’aka karere uko gahagaze, President Kagame yavuze ko ashimishijwe no kuba bimwe mu byo yabasezeranije icyo gihe ubu byagiye mu bikorwa.
Gusa yibukije ko nubwo hagezweho byinshi inzira ikiri ndende, “Ibyo tumaze kugeraho ni urugero ko n’ibisigaye bizagerwaho, ibyiza biri imbere” Paul Kagame
Paul Kagame yavuze ko mu myaka itanu ishize, ubukene mu Rwanda bwagabanutseho 12%, iyi mibare ikaba ishyira u Rwanda mu bihugu bitanu ku Isi byakoze iri zamuka mu guhangana n’ubukene.
Kuri president Kagame ngo ibi si ibyo gutuma abantu birara, ahubwo ko bikwiye gutuma abantu bakomeza bakaba banarenga uwo muvuduko bariho kuva mu myaka itanu ishize.
Ibi ngo bizashoboka ari uko buri munyarwanda abigizemo uruhare, imyumvire myiza n’ubushake. Ibi kandi nko ntibyagerwaho hatariho imiyoborere myiza.
Mubyo yasezeranye n’abaturage ba Ngororero birimo kugezwaho amazi, amashanyarazi n’imihanda, President Kagame yavuze ko bazabikomeza kugera n’aho bitaragera handi muri aka karere.
President Kagame yibukije abaturage ko kuba “Intore” (nkuko byasubirwagamo kenshi na rubanda rwari aha) bitavuze kubivuga gusa, ko bivuze ‘kutaganya’. Gushaka ibisubizo by’ibibazo aho kubigira amaganya.
Gushaka ibisubizo ku bibazo by’abaturage, president Kagame yavuze ko aricyo cyamuzanye. Igikorwa cyo gutanga inka ku munyarwanda, akaba yavuze ko ari kimwe mu bisubizo mu kwishakira umuti w’ibibazo.
President Kagame yibukije abaturage ba Ngororero ko hambere aha, Isi yari izi u Rwanda nk’igihugu cy’abicanyi, cy’abakene, bafite inzara bakenewe gufashwa.
Ubu ngo u Rwanda rumaze kumenyekana nk’igihugu kishakamo ibisubizo by’ibibazo byacyo. Nk’igihugu gitanga urugero mu buryo bwo gukemura ibibazo.
Yabwiye abaturage ko kwishakira ibisubizo ariyo nzira ibihugu ubu bifasha ibindi, byanyuzemo kugirango bigere ku kiciro cyo gufasha ibindi.
President Kagame yasoje abwira abaturage ba Ngororero ko ubwo azongera kugaruka yifuza ko azasanga hari indi ntambwe yateye mu kwikemurira ibibazo.
Nyuma y’ijambo rya President Kagame, abaturage bakaba bahawe umwanya wo kubaza ibibazo. Byinshi muri ibi bibazo byagarutse ku karengane gashingiye ku mitungo y’abaturage.
Umugore witwa Marigarita akaba yahaye President Kagame impano y’igikapu gikoze mu mishipiri, mu bikapu akora byatumye abihemberwa akajya mu Ubudage, agatwara ibikombe birimo icyo yavanye i Dar es Salaam kubera kwihangira imirimo n’ubukorikori.
Photo: PPU
UM– USEKE.COM
0 Comment
Genda wamusazawe uritanga gusa uwagukiza abakuvangira cyangwa tukagira abandi nkawe ijana mugihugu ndakubwizukuri na europe nibaturushubuzima bwiza.ndagusabye nuvaho uzareke nkusimbure sinzaguteteza cyangwa ngo ntetereze abanyarwanda.ikindi uzasigeho umuntu muto udafite byabikode byamoko nuturere batwigishiriza kumashyiga cyangwa bakaba abacinya nkoro babazungu bakitwa abapresida kandi babategekera.SO URIMPANO TWIHEREWE NA NYAGASANI NUBWO NTAMUTAGATIFU UBAHO AKIRI MUZIMA
Ibikorwa Nyakubahwa ari gukora ni byiza cyane kuko birigutuma dutera imbere akomereze aho
Ibi ntahandi byabaye byo koroza abaturage , kubakamira ukabatereka amata! u Rwanda ruraturenga bikadutera imbaraga zo kurusabira no kuruha umugisha! Nyakubahwa perezida Imana iukomeze imube hafi!
komereza aho!!!!
yes
URABABONA ABANABIMURAMBA BABUKEREYE SE EREGA NTACYABABUZA BABAHAYE UMUHANDA NTAWE UGITEGEREZA BUSS KUVA SA 8H00 ZA MUGITONDO KUGERA SAA18H00 ZANIMUGOROBA YAGUCIKA UKARUSUBIKA BABONYE NUMURIRO WAMASHANYARAZI ABADAM BABONYE AMA SALON MVUGIKI NDEKE IKI VISION WE UJE TUGUKENEYE GUMA GUMA MUZEHE WACU OOOYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE
Dushyigikiye Umukuru w’igihugu cyacu muri gahunda adufite zo kuzamura igihugu kandi tumwijeje inkunga yacu. Abatunenga baba babuze ibyo bavuga gusa b’imburamukora. KOMERA CYANE KANDI IMANA IZAGUFASHE MU MIGAMBI YAWE YOSE YO KUZAMURA IKI GIHUGU.
Hello dear forumists,
please let me begin a little competition in form of a “Traditional ballade”. JUST FOR FUN. Everybody is cordially invited to contribute, at whatever level he/she is capable……….Okay!!!
AMAGANYA * UBWIRASI * UBUNEBWE. Kandi nyine, ndemeranya na Nyakubahwa President wacu ijana kw’ijana, ko iwacu i Rwanda, izo ngeso zahacitse burunduuuuuuu…..
++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++
UMUYOBOZI W’IMENA PAULO KAGAME
Nguwo umuyobozi w’imena, Perezida w’u Rwanda Paulo KAGAME/Nimumumpere amashyi, maze abakobwa muvuze impundu……
Nguwo umuyobozi w’imena, Perezida w’u Rwanda Paulo KAGAME/Yambaye ikamba ry’ubutabera, ikamba ry’iterambere, ikamba ry’amahoro i Rwanda/Mama weeeee, liramubereye, ubu n’ejo hazaza…..
Yatabaye ari muto cyane, yatabarutse ari igikwerere/Yanze amacakubiri, yanze urwangano, yanze kwihorera mama weeeee….
Jyewe Ingabire-Ubazineza, mwene Mulinda na Nyirarukundo, nkaba Gituza gitaramira abavandimwe, nkaba Mashyengo kuva nabona izuba/Nzamurata nzamuratira amahanga. Nzatuma inuma, nzatuma agaca, nzatuma umusambi, nzatuma inyange/Maze ababyeyi, imbere n’inyuma y’Igihugu, bamufatire iry’iburyo, mama weeeeee…..
Mwese hamwe ndabasabye nimuntize umurindi/Maze tumuture IMANA-RUREMA. Yo yamwiremeye, bambe weeee. Izamuduhembereeeeeeeeee………
Ngaho mube mwiriwe, murakoze muragahorana Imana.
Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza
byari byiza muri iyi gahunda yagirinka kuba irikugenda igera kubanyarwanda icyibazo n’uko jyewe ntarayibona mamase najye izangeraho? NTACYO REKA NTEGEREZE
Kugeza ubu tubona mzheee wacu akora ari umwe tugize abandi nibura 5 muri iki gihugu twamera nk’abibereye mu ijuru.
nashimye ibitekerezo byanyu mwatanze ariko nongeraho ko mbere yo gutanga coment tugomba kubanza gusesengura inkuru mbere yo gutanga coment.ths
My president, nanjye ndakwemeye. Nkunda umugabo ntacyo ampaye. Ba batipe birirwa bavuza induru nibaceceke ntawe unganya nawe imihigo. Urabarushaaaaaaaaaaaaaa!
mubyukuri muzehe ni umugabo pee kwegera abaturage n’ingenzi nakomereze aho number one in africa and the world BIG UP OUR PRESIDENT
Ibyo ni byo kweri Imana ishimwe
kagame wacu imana ikumpere umugisha mubyo ukora byose, bwaki wayikuye mu gihugu cacyu ,uzana umutekano murwa gasabo uzana iterambere, mitiweri de sante twese itugeraho, abana mu mashuri za mudasomwa sinavuga ,nvugiki ndekeiki, mana yo mwijuru ubirebe umurebe uturebe ukomeze umuhe ubwenge wahaye salomoni abamwanga mwihane kuko iyo mwijuru ira mukunda kandi namwe irabakunda mu mureke atuyobore kuko il le merite
May God Bless the world, May God Bless Africa, May God Bless the Great Lake Region, May God Bless Rwanda, May God Bless Rwandans, May God Bless our Beloved HE President Paul KAGAME. Amen.
PESIDENT WACU KOMEZA UTEZE ABATURAGE IMBERE AMAJYAMBERE NTAHERE KGL NIWOWE USHOBOYE URWANDA IMANA IZAGUHE GUSOZA MANDA YAWE NEZA NIBYOWIYEMEJE UBIGEZEHO KUGIRANGO UZASIGE URWANDA MUNZIRA NZIZA IMANA IBANE NAWE IBIHE BYO SEEEEEEEEEEEE
Muzambarize muri Africa ko hari umu president uhwanye n’uwacu H.E Imana yacu ikongerere umugisha, ikurinde, iguhe amahoro n’umuryango wawe turagukunda gusa mbega ukuntu ukunda abaturage uragahorana Imana nta kindi
NGORORERO, KIBILIRA… BAMENYEKANYE CYANE MU KWICA ABATUTSI KUVA MU 1990. NDIBUKA MU 1993 UBWO IMODOKA ZAVAGA I KIGALI ZIJYA GISENYI ZITARI ZIKINYURA MU MUHANDA KIGALI-RUHENGERI-GISENYI AHUBWO ZIKANYURA KIGALI-GITARAMA-NGORORERO-MUKAMIRA-GISENYI KUBERA INTAMBARA, BATEGEYE BUS YA ONATRACOM AHITWA HINDIRO MURI SATINSKYI BAKURAMO UMUDAMU WITWAGA “FATUMA” BAMWICA URW’AGASHINYAGURO NGO KUKO YARI UMUTUTSI.IBIKORWA NK’IBYO MU GIHUGU NYUMA GATO BYAKURIKIWE N’IGITERO GIKAZE CY’IZ’AMARERE MU RUHENGERI NO MU DUCE TWINSHI TWA ZONE DE COMBATS. ESE KIBILIRA BARAHINDUTSE?????
Comments are closed.