DUSHIMIMANA Emmanuel arasaba guhindura izina
Uwitwa DUSHIMIMANA Emmanuel, mwene Karambizi Innocent na Uwimana Thaciane utuye mu mudugudu w’Umuco,Akagari ka Kamutwa, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina rya DUSHIMIMANA, izina rya MUGISHA mu mazina asanganywe, DUSHIMIMANA Emmanuel bityo akitwa MUGISHA Emmanuel mu irangamimerere ye.
Impamvu atanga ni uko izina rya DUSHIMIMANA yaryiswe n’umuryango utarahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, wamuhunganye mu gihugu cy’u Burundi umuvanye mu mudugudu wa Karambo, Akagali ka Shyembe, Umurenge wa Maraba, Akarere ka Huye ari naho akomoka, barimwise agiye gutangira ishuri kubera ko bari bazi gusa izina ry’ingereka rya Emmanuel.
Igihe yari amaze kugaruka mu Rwanda ahura n’abavandimwe be bamumenyesha ko amazina ye ababyeyi bamwise ari MUGISHA Emmanuel.
Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, gusimbuza izina rya DUSHIMIMANA, izina MUGISHA mu mazina ye bityo akitwa MUGISHA Emmanuel mu gitabo cy’irangamimerere ye y’ivuka.
***********
1 Comment
Ashatse yakwitwa: Mugisha Dushimimana Emmanuel.
Comments are closed.