Ruhango: Bari gusenya inzu zubatswe abayobozi bahugiye mu kwamamaza
Mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango hamaze gusenywa inzu 12 muri 20 zabaruwe zubatswe bitemewe n’amategeko mu nkengero z’umugi wa Ruhango. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko izi nzo zose zubatswe amanywa n’ijoro bashaka guca abayobozi mu rihumye bahugiye mu kwamamaza abakandida Perezida.
Ba nyiri inzu zasenywe bo bavuga ko abayobozi b’imidugudu bababwiraga ko bari kubaka bitemewe ariko bazacibwa amande gusa.
Zainabu Niwemugore umwe mu basenyewe wo mu mudugudu wa Ruhuha ati “Njyewe natangiye kubaka, inzu igeze kuri rento (hejuru y’amadirishya) ubuyobozi bwaraje bumbaza niba mfite ibyangombwa nti ‘hoya’ bambwira ko nzacibwa amande. Ariko baraje barayisenya yose bayishyira hasi igiye kuzura. Ubu byanyobeye.”
Abasenyewe benshi ni abo mu kiciro cy’abantu baciriritse, bose usanga bavuga ko batari bazi iby’amategeko agenga imyubakire kuko batariho banubaka mu mugi.
Francois Xavier Mbabazi uyobora Akarere ka Ruhango we yihanangiriza abaturage bubaka batamenyesheje ubuyobozi kandi badakurikije amategeko agenga imyubakire.
Mbabazi ati “Bubatse bagendeye ku kuba abayobozi bahugiye muri iki gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida, batangira kubaka amanywa n’ijoro. Inzu zose turi gusenya zubatswe rwihishwa muri iki cyumweru kimwe.”
Uyu muyobozi avuga ko bagifite gahunda yo gusenya inzu zose zubatswe mu kajagari.
Mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Nyamagana Kugeza habaruwe inzu 20 zigomba gusenywa zubatswe muri iyi minsi micye, 12 zimaze gushyirwa hasi kuva muri week end ishize.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Ruhango
5 Comments
Ese ubwo bayobozi muba mwafashe umwanya mukazenguruka mu baturange mubabwira ibijyanye n’imyubakire mwifuza, mubaye mutabikora mwaba murenganya abo musenyera. Naho namwe baturage niba murenga kubyo muzi, mukubaka nta byangombwa munasabye cyanke ngo munabaze musobanuze mbere yo kubaka, ahaaaaa, namwe ntimukajye mutaka ngo mwarenganijwe!
Hari akantu njya nibaza; kuki muri iriya mijyi ikomeye cyane kandi ituwe cyane (Washington, Paris, Seoul, Ottawa, Sydney, Hong Kong,…), kuki ntabyo kubaka cg gusenya akajagari bivugwayo? Babigenza bate?
Umudayimoni wo gusenya wagirango yimukiye iwacu, si byiza ko abantu bubaka mu kajagari ariko njye mbona babiterwa no kubura ubushobozi bwo kubaka ibyo leta ishaka kuko akenshi usanga bitajyanye n’ubushobozi bw’abanyarwanda. Abakene nibareke kubaka bakodeshe izubatswe naba nyakurya kuko inzu za gikene zajyanye na Habyara. Gusa mbona abitwa abayobozi niba koko bakunda abaturage nkuko birirwa babitubwira bari bakwiye gukemura no koroshya ikibazo cy’imyubakire kuko amaherezo gishobora kuzagira impact twese tutifuzaga, umukene n’umukire bose ni abanyagihugu ntawe uhitamo aho avukira, nibahabwe amahirwe angana rero.
wiyise washington nkubaze uba muwuhe mujyi muriyo yose urundoye??? njye sinabaye paris ,sydney cyangwa hongkong ariko aho hasigaye narahatuye ntakajagari kahaba none baba basenya iki kandi hari land and properties regulations ino ntawupfa kubaka usibyeko namazu menshi yubakwa na za compagnie za estate ikindi ushaka kubaka wubaka ahagenewe ibibanza ugakurikiza plan yu mujyi nuko ishaka ko iyo cartier iba imeze ,naho ntugereranye nibyo muruhango cyangwa nahandi umuntu arara yubaka bugacya ayirimo usibye no kubasenyera uwajya anabafunga
Ndashyigikiye ko basenyera uwo wese uca umuyobozi muri humye akubaka bitajyanye na plan kuki mutumvira amategeko ubuyobozi bushyiraho iyo ubonye ahantu hubatse bijyanye na plan nti mubona ko ariho haba hakeye?nti mukarenganye ubuyobozi ni mukure muve mubwana URWANDA rwacu si agatobero!!!
Comments are closed.